Yohana 15

27 verses

Yohana 15:1

“Ndi umuzabibu w'ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira.

Yohana 15:2

Ishami ryose ryo muri jye ritera imbuto arikuraho, iryera imbuto ryose aryanganyaho amahage yaryo ngo rirusheho kwera imbuto.

Yohana 15:3

None mumaze kwezwa n'ijambo nababwiye.

Yohana 15:4

Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nk'uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri jye.

Yohana 15:5

“Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite.

Yohana 15:6

Umuntu utaguma muri jye ajugunywa hanze nk'ishami ryumye, maze bakayateranya bakayajugunya mu muriro agashya.

Yohana 15:7

Nimuguma muri jye amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa.

Yohana 15:8

Ibyo ni byo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye.

Yohana 15:9

“Uko Data yankunze ni ko nanjye nabakunze. Nuko rero mugume mu rukundo rwanjye.

Yohana 15:10

Nimwitondera amategeko yanjye muzaguma mu rukundo rwanjye, nk'uko nanjye nitondeye amategeko ya Data nkaguma mu rukundo rwe.

Yohana 15:11

“Ibyo mbibabwiriye kugira ngo umunezero wanjye ube muri mwe, kandi n'umunezero wanyu ube wuzuye.

Yohana 15:12

Ngiri itegeko ryanjye: mukundane nk'uko nabakunze.

Yohana 15:13

Nta wufite urukundo ruruta urw'umuntu upfira incuti ze.

Yohana 15:14

Muri incuti zanjye, nimukora ibyo mbategeka.

Yohana 15:15

Sinkibita abagaragu kuko umugaragu atazi ibyo shebuja akora, ahubwo mbise incuti kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje.

Yohana 15:16

Si mwe mwantoranyije, ahubwo ni jye wabatoranyije kandi mbashyiriraho kugira ngo mugende mwere imbuto, imbuto zanyu zigumeho kugira ngo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye akibahe.

Yohana 15:17

Ibyo mbibategekeye kugira ngo mukundane.

Yohana 15:18

“Ab'isi nibabanga, mumenye ko babanje kunyanga batarabanga.

Yohana 15:19

Iyo muba ab'isi, ab'isi baba babakunze. Ariko kuko mutari ab'isi, ahubwo nabatoranyije mu b'isi, ni cyo gituma ab'isi babanga.

Yohana 15:20

Mwibuke ijambo nababwiye nti ‘Umugaragu ntaruta shebuja.’ Niba bandenganyije namwe bazabarenganya, niba bitondeye ijambo ryanjye, n'iryanyu na ryo bazaryitondera.

Yohana 15:21

Ariko ibyo byose bazabibagirira babahora izina ryanjye, kuko batazi Uwantumye uwo ari we.

Yohana 15:22

Iyaba ntaje ngo mvugane na bo ntibaba bafite icyaha, ariko noneho ntibafite uko biregura icyaha cyabo.

Yohana 15:23

Unyanga aba yanze na Data.

Yohana 15:24

Iyaba ntakoreye muri bo imirimo itakozwe n'undi muntu, nta cyaha baba bafite. Ariko noneho barayibonye, nyamara baratwanga jyewe na Data.

Yohana 15:25

Ariko byabaye bityo kugira ngo ijambo risohore, ryanditswe mu mategeko yabo ngo ‘Banyangiye ubusa.’

Yohana 15:26

“Umufasha naza, uwo nzaboherereza ava kuri Data, ari we Mwuka w'ukuri ukomoka kuri Data, azampamya.

Yohana 15:27

Kandi namwe muzampamya, kuko uhereye mbere na mbere mwari kumwe nanjye.