Yohana 16

33 verses

Yohana 16:1

“Icyo mbabwiriye ibyo ni ukugira ngo hatagira ikibagusha.

Yohana 16:2

Bazabaca mu masinagogi, kandi igihe kigiye kuza, uzabica wese azibwira ko akoreye Imana umurimo.

Yohana 16:3

Kandi ibyo bazabikorera batyo kuko batamenye Data, nanjye ntibamenye.

Yohana 16:4

Ariko ibyo mbibabwiriye kugira ngo igihe cyabyo nikigera, muzibuke ko ari jye wabibabwiye. “Uhereye mbere na mbere sinabibabwiye, kuko nari nkiri kumwe namwe.

Yohana 16:5

Ariko none ndajya ku Uwantumye, kandi muri mwe nta wumbaza ati ‘Urajya he?’

Yohana 16:6

Ariko kuko mbabwiye ibyo, imitima yanyu yuzuye agahinda.

Yohana 16:7

“Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira ari uko ngenda, kuko nintagenda Umufasha atazaza aho muri, ariko ningenda nzamuboherereza.

Yohana 16:8

Ubwo azaza azatsinda ab'isi, abemeze iby'icyaha n'ibyo gukiranuka n'iby'amateka;

Yohana 16:9

iby'icyaha, kuko batanyizeye,

Yohana 16:10

n'ibyo gukiranuka kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona,

Yohana 16:11

n'iby'amateka kuko umutware w'ab'iyi si aciriweho iteka.

Yohana 16:12

“Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira.

Yohana 16:13

Uwo Mwuka w'ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho.

Yohana 16:14

Uwo azanyubahiriza, kuko azenda ku byanjye akabibabwira.

Yohana 16:15

Ibyo Data afite byose ni ibyanjye, ni cyo gitumye mvuga nti ‘Azenda ku byanjye abibabwire.’

Yohana 16:16

“Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho ikindi gihe gito mumbone.”

Yohana 16:17

Bamwe mu bigishwa be barabazanya bati “Ibyo atubwiye ni ibiki ngo ‘Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho igihe gito mumbone’, kandi ngo ‘Kuko njya kuri Data.’ ”

Yohana 16:18

Kandi bati “Ibyo ni ibiki ngo ‘Igihe gito’? Ntituzi ibyo avuze.”

Yohana 16:19

Yesu amenye ko bashaka kumubaza arababaza ati “Murabazanya ibyo mbabwiye ibyo ngo ‘Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho ikindi gihe gito mumbone’?

Yohana 16:20

Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko mwebweho muzarira mukaboroga, ariko ab'isi bazanezerwa. Mwebweho muzababara, ariko umubabaro wanyu uzahinduka umunezero.

Yohana 16:21

Umugore iyo aramukwa arababara kuko igihe cye gisohoye, ariko iyo umwana amaze kuvuka ntaba akibuka kuribwa, kuko anejejwe n'uko umuntu avutse mu isi.

Yohana 16:22

Ni ko namwe mubabara none, ariko nzongera kubonana namwe kandi imitima yanyu izanezerwa, n'umunezero wanyu nta muntu uzawubaka.

Yohana 16:23

Uwo munsi nta cyo muzambaza. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibaha.

Yohana 16:24

Kugeza none nta cyo mwasabye mu izina ryanjye. Musabe muzahabwa ngo umunezero wanyu ube wuzuye.

Yohana 16:25

“Ibyo mbibabwiriye mu migani, ariko igihe kizaza sinzavuganira namwe mu migani, ahubwo nzababwira ibya Data neruye.

Yohana 16:26

Uwo munsi muzasaba mu izina ryanjye, kandi simbabwira ko nzabasabira kuri Data,

Yohana 16:27

kuko Data na we abakunda ubwe kuko mwankunze mukizera yuko navuye ku Mana.

Yohana 16:28

Navuye kuri Data nza mu isi, kandi isi ndayivamo nsubire kuri Data.”

Yohana 16:29

Abigishwa baravuga bati “Dore noneho ureruye, nta mugani uduciriye.

Yohana 16:30

Ubu tuzi yuko uzi byose kandi ko utagomba ko umuntu wese agira icyo akubaza, ni cyo gituma twizera ko wavuye ku Mana.”

Yohana 16:31

Yesu arabasubiza ati “None murizeye?

Yohana 16:32

Dore igihe kirenda gusohora ndetse kirasohoye, ubwo muri butatane umuntu wese ukwe, mukansiga jyenyine. Ariko sindi jyenyine, kuko Data ari kumwe nanjye.

Yohana 16:33

Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.”