Yohana 17

26 verses

Yohana 17:1

Yesu amaze kuvuga ibyo, yubura amaso areba mu ijuru ati “Data, igihe kirasohoye, ubahiriza Umwana wawe ngo Umwana akūbahishe,

Yohana 17:2

nk'uko wamuhaye ubutware ku bantu bose, kugira ngo abo wamuhaye bose abahe ubugingo buhoraho.

Yohana 17:3

Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y'ukuri yonyine, bakamenya n'uwo watumye ari we Yesu Kristo.

Yohana 17:4

Nakūbahishije mu isi, kuko narangije umurimo wampaye gukora.

Yohana 17:5

Na none Data, imbere yawe unyubahirishe cya cyubahiro nahoranye ndi kumwe nawe isi itararemwa.

Yohana 17:6

“Abo wampaye mu isi mbamenyesheje izina ryawe. Bari abawe urabampa, none dore bitondeye ijambo ryawe.

Yohana 17:7

None bamenye yuko ibyo wampaye byose byaturutse kuri wowe,

Yohana 17:8

kuko amagambo wampaye nayabahaye na bo bakayemera, bakamenya by'ukuri ko naturutse kuri wowe, bakizera kandi ko ari wowe wantumye.

Yohana 17:9

“Ndabasabira. Sinsabira ab'isi, ahubwo ndasabira abo wampaye kuko ari abawe,

Yohana 17:10

kandi ibyanjye byose ni ibyawe, n'ibyawe na byo ni ibyanjye kandi nubahirijwe muri bo.

Yohana 17:11

Jye sinkiri mu isi ariko bo bari mu isi, naho jye ndaza kuri wowe. Data Wera, ubarindire mu izina ryawe wampaye, ngo babe umwe nk'uko natwe turi umwe.

Yohana 17:12

Nkiri kumwe na bo, nabarindiraga mu izina ryawe wampaye. Narabarinze, muri bo nta muntu wabuze ngo arimbuke, keretse umwana wo kurimbuka ngo ibyanditswe bisohore.

Yohana 17:13

Ariko none ndaza kuri wowe, kandi ibyo mbivuze nkiri mu isi, ngo bagire umunezero wanjye wuzure muri bo.

Yohana 17:14

Nabahaye ijambo ryawe, kandi ab'isi barabanga kuko atari ab'isi, nk'uko nanjye ntari uw'isi.

Yohana 17:15

Sinsaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde Umubi.

Yohana 17:16

Si ab'isi nk'uko nanjye ntari uw'isi.

Yohana 17:17

Ubereshe ukuri: ijambo ryawe ni ryo kuri.

Yohana 17:18

Uko wantumye mu isi nanjye ni ko nabatumye mu isi,

Yohana 17:19

kandi nanjye niyeza ku bwabo ngo na bo babe bereshejwe ukuri.

Yohana 17:20

“Sinsabira aba bonyine, ahubwo ndasabira n'abazanyizezwa n'ijambo ryabo,

Yohana 17:21

ngo bose babe umwe nk'uko uri muri jye, Data, nanjye nkaba muri wowe ngo na bo babe umwe muri twe, ngo ab'isi bizere ko ari wowe wantumye.

Yohana 17:22

Nanjye mbahaye ubwiza wampaye, ngo babe umwe nk'uko natwe turi umwe.

Yohana 17:23

Jyewe mbe muri bo nawe ube muri jye, ngo babe umwe rwose, ngo ab'isi bamenye ko ari wowe wantumye, ukabakunda nk'uko wankunze.

Yohana 17:24

“Data, abo wampaye ndashaka ko aho ndi na bo bahabana nanjye, ngo babone ubwiza bwanjye wampaye, kuko wankunze isi itararemwa.

Yohana 17:25

Data ukiranuka, ab'isi ntibakumenye ariko jyewe narakumenye, n'aba na bo bamenye ko ari wowe wantumye.

Yohana 17:26

Nabamenyesheje izina ryawe kandi nzaribamenyesha, ngo urukundo wankunze rube muri bo, nanjye mbe muri bo.”