Yohana 18

40 verses

Yohana 18:1

Yesu amaze kuvuga ayo magambo asohokana n'abigishwa be, yambuka umugezi witwa Kidironi, hariho agashyamba akajyanamo n'abigishwa be.

Yohana 18:2

Kandi na Yuda umugambanira na we yari azi aho hantu, kuko Yesu yahajyanaga n'abigishwa be kenshi.

Yohana 18:3

Nuko Yuda amaze guhabwa ingabo z'abasirikare n'abagaragu b'abatambyi bakuru n'ab'Abafarisayo, ajyayo afite amatabaza n'imuri n'intwaro.

Yohana 18:4

Yesu amenye ibyenda kumubaho byose, arabasanganira arababaza ati “Murashaka nde?”

Yohana 18:5

Baramusubiza bati “Ni Yesu w'i Nazareti.” Arababwira ati “Ni jye.” Na Yuda umugambanira yari ahagararanye na bo.

Yohana 18:6

Amaze kubabwira ati “Ni jye”, bagenza imigongo bagwa hasi.

Yohana 18:7

Nuko yongera kubabaza ati “Murashaka nde?” Bati “Ni Yesu w'i Nazareti.”

Yohana 18:8

Yesu arabasubiza ati “Mbabwiye ko ari jye. Nuko rero niba ari jye mushaka mureke aba bagende.”

Yohana 18:9

Yabivugiye atyo kugira ngo rya jambo yavuze risohore, ngo “Mu bo wampaye sinabuzeho n'umwe.”

Yohana 18:10

Nuko Simoni Petero yari afite inkota, arayikura ayikubita umugaragu w'umutambyi mukuru amuca ugutwi kw'iburyo. Uwo mugaragu yitwaga Maluko.

Yohana 18:11

Nuko Yesu abwira Petero ati “Subiza inkota mu rwubati rwayo, mbese igikombe Data ampaye ne kukinyweraho?”

Yohana 18:12

Nuko izo ngabo n'umutware wazo n'abagaragu b'Abayuda bafata Yesu baramuboha,

Yohana 18:13

babanza kumujyana kwa Ana kuko yari sebukwe wa Kayafa, wari umutambyi mukuru muri uwo mwaka.

Yohana 18:14

Kandi Kayafa ni we wagiriye Abayuda inama ati “Birakwiriye ko umuntu umwe apfira abantu.”

Yohana 18:15

Simoni Petero n'undi mwigishwa bakurikira Yesu. Uwo mwigishwa yari azwi n'umutambyi mukuru, yinjirana na Yesu mu rugo rw'umutambyi mukuru.

Yohana 18:16

Ariko Petero yari ahagaze hanze ku irembo. Wa mwigishwa wundi wari uzwi n'umutambyi mukuru, arasohoka avugana n'umuja ukumīra, nuko yinjiza Petero.

Yohana 18:17

Uwo muja ukumīra abaza Petero ati “Mbese aho nawe nturi uwo mu bigishwa b'uriya muntu?” Aramusubiza ati “Oya, sindi umwigishwa we.”

Yohana 18:18

Abagaragu n'abasirikare bari bahagaze aho, bacanye umuriro w'amakara kuko hari imbeho barota, na Petero na we yari kumwe na bo ahagaze yota.

Yohana 18:19

Nuko umutambyi mukuru abaza Yesu iby'abigishwa be n'ibyo yigishaga.

Yohana 18:20

Yesu aramusubiza ati “Nigishaga ab'isi neruye, iteka nigishiriza mu masinagogi no mu rusengero aho Abayuda bose bateranira, nta cyo navuze rwihishwa.

Yohana 18:21

Urambariza iki? Abumvaga ba ari bo ubaza ibyo nababwiye, ni bo bazi ibyo navuze.”

Yohana 18:22

Amaze kuvuga atyo, umwe mu basirikare wari uhagaze aho akubita Yesu urushyi ati “Uku ni ko usubiza umutambyi mukuru?”

Yohana 18:23

Yesu aramusubiza ati “Niba mvuze ikibi kimpamye. Ariko niba ari neza umpoye iki?”

Yohana 18:24

Nuko Ana amwohereza ari imbohe kuri Kayafa, umutambyi mukuru.

Yohana 18:25

Ubwo Simoni Petero yari ahagaze yota. Baramubaza bati “Mbese nawe nturi uwo mu bigishwa be?” Arabihakana ati “Oya, sindi uwo muri bo.”

Yohana 18:26

Umwe mu bagaragu b'umutambyi mukuru, mwene wabo w'uwo Petero yaciye ugutwi aramubaza ati “Harya sinakubonye uri kumwe na we muri ka gashyamba?”

Yohana 18:27

Petero yongera kubihakana, muri ako kanya inkoko irabika.

Yohana 18:28

Bavana Yesu kwa Kayafa bamujyana mu rukiko, hari mu museke. Ubwabo ntibinjira mu rukiko ngo batihumanya, bakabura uko barya ibya Pasika.

Yohana 18:29

Nuko Pilato arasohoka ajya aho bari ati “Uyu muntu muramurega iki?”

Yohana 18:30

Baramusubiza bati “Uyu iyaba atakoze icyaha ntituba tumukuzaniye.”

Yohana 18:31

Pilato arababwira ati “Nimumujyane, abe ari mwe mumucira urubanza nk'uko amategeko yanyu ari.” Abayuda baramubwira bati “Twebwe ntitwemererwa kwica umuntu”,

Yohana 18:32

ngo ijambo rya Yesu risohore, iryo yavuze rimenyesha urupfu agiye gupfa.

Yohana 18:33

Pilato yongera kwinjira mu rukiko, ahamagara Yesu aramubaza ati “Wowe uri umwami w'Abayuda?”

Yohana 18:34

Yesu na we aramubaza ati “Mbese ibyo ubibajije ku bwawe, cyangwa se ni abandi bakubwiye ibyanjye?”

Yohana 18:35

Pilato aramusubiza ati “Uragira ngo ndi Umuyuda? Ab'ubwoko bwanyu n'abatambyi bakuru ni bo bakunzaniye. Wakoze iki?”

Yohana 18:36

Yesu aramusubiza ati “Ubwami bwanjye si ubw'iyi si, iyaba ubwami bwanjye bwari ubw'iyi si, abagaragu banjye baba barwanye ngo ntahabwa Abayuda, ariko noneho ubwami bwanjye si ubw'ino.”

Yohana 18:37

Pilato aramubaza ati “Noneho ga uri umwami?” Yesu aramusubiza ati “Wakabimenye ko ndi umwami. Iki ni cyo navukiye kandi ni cyo cyanzanye mu isi: ni ukugira ngo mpamye ukuri, uw'ukuri wese yumva ijwi ryanjye.”

Yohana 18:38

Pilato aramubaza ati “Ukuri ni iki?” Amaze kubivuga atyo aherako arasohoka, ajya aho Abayuda bari bari arababwira ati “Jyewe nta cyaha mubonyeho.

Yohana 18:39

Icyakora mufite umugenzo ko mbabohorera imbohe imwe mu minsi ya Pasika. Mbese murashaka ko mbabohorera umwami w'Abayuda?”

Yohana 18:40

Ariko bongera gusakuza bati “Si we dushaka, ahubwo utubohorere Baraba.” Baraba uwo yari umwambuzi.