Yohana 19

42 verses

Yohana 19:1

Nuko Pilato aherako ajyana Yesu, amukubita imikoba.

Yohana 19:2

Abasirikare baboha ikamba ry'amahwa barimwambika mu mutwe, bamwambika n'umwenda w'umuhengeri.

Yohana 19:3

Baramwegera baramubwira bati “Ni amahoro, Mwami w'Abayuda!” Bamukubita inshyi.

Yohana 19:4

Pilato yongera gusohoka arababwira ati “Dore ndamusohoye, ndamubazaniye ngo mumenye yuko ari nta cyaha mubonyeho.”

Yohana 19:5

Nuko Yesu asohoka yambaye ikamba ry'amahwa n'umwenda w'umuhengeri, Pilato arababwira ati “Uwo muntu nguyu!”

Yohana 19:6

Abatambyi bakuru n'abasirikare bamubonye batera hejuru bati “Mubambe! Mubambe!” Pilato arababwira ati “Mube ari mwe mumujyana mumubambe, kuko jyewe ntamubonyeho icyaha.”

Yohana 19:7

Abayuda baramusubiza bati “Dufite itegeko, ku bw'iryo tegeko akwiriye gupfa kuko yigize Umwana w'Imana.”

Yohana 19:8

Pilato yumvise ibyo arushaho gutinya.

Yohana 19:9

Nuko yongera kwinjira mu rukiko maze abaza Yesu ati “Wavuye he?” Ariko Yesu ntiyagira icyo amusubiza.

Yohana 19:10

Pilato aramubaza ati “Uranyihorera? Ntuzi yuko mfite ububasha bwo kukurekura, kandi ko mfite ububasha bwo kukubamba?”

Yohana 19:11

Yesu aramusubiza ati “Ntiwagira ububasha bwo kugira icyo untwara utabuhawe buvuye mu ijuru, ni cyo gituma ukungabije akurusha icyaha.”

Yohana 19:12

Uhereye ubwo Pilato ashaka uburyo bwo kumurekura. Ariko Abayuda batera hejuru bati “Nurekura uyu uraba utari incuti ya Kayisari, kuko umuntu wese wigize umwami aba agomeye Kayisari.”

Yohana 19:13

Nuko Pilato yumvise ibyo asohora Yesu, yicara ku ntebe y'imanza ahantu hitwa Amabuye ashashwe, mu Ruheburayo hitwa Gabata.

Yohana 19:14

(Ubwo hari ku munsi wo kwitegura ibya Pasika, hari nk'isaha esheshatu.) Nuko abwira Abayuda ati “Nguyu umwami wanyu.”

Yohana 19:15

Na bo batera hejuru bati “Mukureho, mukureho umubambe!” Pilato arababaza ati “Mbese mbambe umwami wanyu?” Abatambyi bakuru baramusubiza bati “Nta mwami dufite keretse Kayisari.”

Yohana 19:16

Aherako aramubaha ngo abambwe. Nuko bajyana Yesu,

Yohana 19:17

asohoka yiyikorereye umusaraba agera ahantu hitwa i Nyabihanga, mu Ruheburayo hitwa i Gologota.

Yohana 19:18

Bamubambanaho n'abandi babiri hirya no hino, Yesu ari hagati.

Yohana 19:19

Pilato yandika urwandiko arushyira ku musaraba, rwanditswe ngo “YESU W'I NAZARETI, UMWAMI W'ABAYUDA.”

Yohana 19:20

Urwo rwandiko benshi mu Bayuda bararusoma, kuko ahantu babambye Yesu hari bugufi bw'umurwa, kandi rwari rwanditswe mu Ruheburayo, no mu Ruroma, no mu Rugiriki.

Yohana 19:21

Nuko Abatambyi bakuru b'Abayuda babwira Pilato bati “Ntiwandike ngo ‘Umwami w'Abayuda’, ahubwo wandike uti ‘Yiyise umwami w'Abayuda.’ ”

Yohana 19:22

Pilato arabasubiza ati “Icyo nanditse nacyanditse.”

Yohana 19:23

Nuko abasirikare bamaze kubamba Yesu, bajyana imyambaro ye bayigabanyamo kane, umusirikare wese umugabane we, ariko hasigara ikanzu ye. Iyo kanzu ntiyari ifite umubariro, ahubwo yari iboshywe yose uhereye hejuru ukageza hasi.

Yohana 19:24

Nuko baravugana bati “Twe kuyitanyagura, ahubwo tuyifindire turebe uri bube nyirayo uwo ari we.” Bavuze ibyo ngo ibyanditswe bisohore ngo “Bagabanye imyenda yanjye, Kandi bafindira umwambaro wanjye.” Nuko abasirikare babigenza batyo.

Yohana 19:25

Nyina wa Yesu na nyina wabo, na Mariya muka Kilopa na Mariya Magadalena, bari bahagaze ku musaraba wa Yesu.

Yohana 19:26

Nuko Yesu abonye nyina n'umwigishwa yakundaga ahagaze bugufi, abwira nyina ati “Mubyeyi, nguyu umwana wawe.”

Yohana 19:27

Maze abwira uwo mwigishwa ati “Nguyu nyoko.” Uhereye uwo mwanya uwo mwigishwa amujyana iwe.

Yohana 19:28

Hanyuma y'ibyo, Yesu amenye yuko noneho byose birangiye, agira ngo ibyanditswe bisohore rwose ni ko kuvuga ati “Mfite inyota.”

Yohana 19:29

Hari hateretse ikibindi cyuzuye vino isharira. Nuko benda sipongo yuzuye iyo vino isharira, bayishyira ku rubingo barayimusomesha.

Yohana 19:30

Yesu amaze gusoma iyo vino aravuga ati “Birarangiye.” Acurika umutwe, umutima uraca.

Yohana 19:31

Uwo munsi wari uwo kwitegura Pasika, kandi Abayuda ntibashakaga ko imibiri iguma ku musaraba ku isabato, kuko iyo sabato yari umunsi mukuru, ni ko gusaba Pilato kubavuna amaguru ngo babamburwe.

Yohana 19:32

Abasirikare baraza babanza kuri umwe bamuvuna amaguru, n'undi wari ubambanywe na we bamugenza batyo,

Yohana 19:33

ariko bageze kuri Yesu basanga amaze gupfa ntibamuvuna amaguru,

Yohana 19:34

ariko umwe muri bo amucumita icumu mu rubavu, uwo mwanya havamo amaraso n'amazi.

Yohana 19:35

Uwabibonye ni we ubihamije, kandi ibyo ahamya ni iby'ukuri, kandi azi ko avuga ukuri ngo namwe mwizere.

Yohana 19:36

Kuko ibyo byabereyeho kugira ngo ibyanditswe bisohore ngo “Nta gufwa rye rizavunwa.”

Yohana 19:37

Byongeye kandi ibindi byanditswe biravuga ngo “Bazabona uwo bacumise.”

Yohana 19:38

Hanyuma y'ibyo haza Yosefu wo mu Arimataya, na we yari umwigishwa wa Yesu ariko rwihishwa, kuko yatinyaga Abayuda. Uwo ajya kwa Pilato amwaka intumbi ya Yesu ngo ayikureho, Pilato aramwemerera, araza akuraho intumbi ya Yesu.

Yohana 19:39

Na Nikodemo wa wundi wigeze kumusanga nijoro cya gihe, araza azanye ishangi ivanze n'umusaga, kuremera kwayo kwari nk'ibiro mirongo itanu.

Yohana 19:40

Bajyana intumbi ya Yesu bayizingira mu myenda y'ibitare hamwe n'iyo mibavu, nk'uko Abayuda bagenzaga bahamba.

Yohana 19:41

Aho hantu yabambwe hari agashyamba, kandi muri ako gashyamba hari imva nshya itarahambwamo umuntu.

Yohana 19:42

Aho ni ho bahambye Yesu, kuko wari umunsi wo kwitegura kw'Abayuda, kandi iyo mva yari iri hafi.