Yohana 3

36 verses

Yohana 3:1

Hariho umuntu wo mu Bafarisayo witwaga Nikodemo, umutware wo mu Bayuda.

Yohana 3:2

Uwo yasanze Yesu nijoro aramubwira ati “Mwigisha, tuzi yuko uri umwigisha wavuye ku Mana, kuko ari nta wubasha gukora ibimenyetso ujya ukora, keretse Imana iri kumwe na we.”

Yohana 3:3

Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw'Imana.”

Yohana 3:4

Nikodemo aramubaza ati “Mbese umuntu yabasha ate kubyarwa akuze? Yakongera agasubira mu nda ya nyina akabyarwa?”

Yohana 3:5

Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n'amazi n'Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw'Imana.

Yohana 3:6

Ikibyarwa n'umubiri na cyo ni umubiri, n'ikibyarwa n'Umwuka na cyo ni umwuka.

Yohana 3:7

Witangazwa n'uko nkubwiye yuko bibakwiriye kubyarwa ubwa kabiri.

Yohana 3:8

Umuyaga uhuha aho ushaka, ukumva guhuha kwawo ariko ntumenya aho uva cyangwa aho ujya. Ni ko uwabyawe n'Umwuka wese amera.”

Yohana 3:9

Nikodemo aramusubiza ati “Ibyo byashoboka bite?”

Yohana 3:10

Yesu aramusubiza ati “Ukaba uri umwigisha w'Abisirayeli ntumenye ibyo!

Yohana 3:11

Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko tuvuga ibyo tuzi kandi duhamya ibyo twabonye, nyamara ntimwemera ibyo duhamya.

Yohana 3:12

Ubwo nababwiye iby'isi ntimwemere, nimbabwira iby'ijuru muzemera mute?

Yohana 3:13

Ntawazamutse ngo ajye mu ijuru, keretse Umwana w'umuntu wavuye mu ijuru, akamanuka akaza hasi.

Yohana 3:14

“Kandi nk'uko Mose yamanitse inzoka mu butayu, ni ko Umwana w'umuntu akwiriye kumanikwa,

Yohana 3:15

kugira ngo umwizera wese abone guhabwa ubugingo buhoraho.”

Yohana 3:16

Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w'ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.

Yohana 3:17

Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka, ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe na we.

Yohana 3:18

Umwizera ntacirwaho iteka, utamwizera amaze kuricirwaho kuko atizeye izina ry'Umwana w'Imana w'ikinege.

Yohana 3:19

Uko gucirwaho iteka ni uku: ni uko umucyo waje mu isi, abantu bagakunda umwijima kuwurutisha umucyo babitewe n'uko ibyo bakora ari bibi,

Yohana 3:20

kuko umuntu wese ukora ibibi yanga umucyo, kandi ntaza mu mucyo ngo ibyo akora bitamenyekana,

Yohana 3:21

ariko ukora iby'ukuri ni we uza mu mucyo, ngo ibyo akora bigaragare ko byakorewe mu Mana.

Yohana 3:22

Hanyuma y'ibyo Yesu ajyana n'abigishwa be mu gihugu cy'i Yudaya, atindanayo na bo abatiza abantu.

Yohana 3:23

Ariko Yohana we yabatirizaga muri Ayinoni bugufi bw'i Salimu, kuko aho hari amazi menshi. Abantu barazaga bakabatizwa,

Yohana 3:24

kuko Yohana yari atarashyirwa mu nzu y'imbohe.

Yohana 3:25

Abigishwa ba Yohana bajya impaka n'Umuyuda ku byo kwiyeza.

Yohana 3:26

Basanga Yohana baramubwira bati “Mwigisha, uwari kumwe nawe hakurya ya Yorodani, uwo wahamyaga dore na we arabatiza, n'abantu bose baramusanga.”

Yohana 3:27

Yohana arabasubiza ati “Nta cyo umuntu yashobora kwiha ubwe, keretse yagihawe kivuye mu ijuru.

Yohana 3:28

Namwe murambere abagabo yuko navuze nti ‘Si jye Kristo, ahubwo natumwe kumubanziriza.’

Yohana 3:29

Uwo umugeni asanga ni we mukwe, kandi umuranga iyo ahagaze iruhande rw'umukwe amwumva anezezwa n'ijwi rye. None uwo munezero wanjye mwinshi cyane urasohoye.

Yohana 3:30

Uwo akwiriye gukuzwa, naho jye nkwiriye kwicisha bugufi.”

Yohana 3:31

Uwavuye mu ijuru ni we usumba byose, naho uwo mu isi we ni uw'isi nyine, kandi n'ibyo avuga ni iby'isi. Uwavuye mu ijuru ni we usumba byose,

Yohana 3:32

kandi ibyo yabonye n'ibyo yumvise ni byo ahamya, nyamara nta wemera ibyo ahamya.

Yohana 3:33

Uwemera ibyo ahamya, aba yemeye n'uko n'Imana ari inyakuri.

Yohana 3:34

Uwatumwe n'Imana avuga amagambo yayo, kuko Imana idatanga Umwuka imugeze.

Yohana 3:35

Se akunda Umwana we kandi yamweguriye byose,

Yohana 3:36

uwizera uwo Mwana aba abonye ubugingo buhoraho, ariko utumvira uwo Mwana ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya w'Imana uguma kuri we.