Yohana 4

54 verses

Yohana 4:1

Nuko Umwami Yesu amenya yuko Abafarisayo bumvise ko yigisha kandi abatiza benshi, arusha Yohana,

Yohana 4:2

(icyakora Yesu ubwe si we wabatizaga, ahubwo ni abigishwa be),

Yohana 4:3

ni cyo cyatumye ava i Yudaya agasubira i Galilaya,

Yohana 4:4

yiyumvamo ko akwiriye kunyura i Samariya.

Yohana 4:5

Nuko agera mu mudugudu w'i Samariya witwa Sukara, bugufi bw'igikingi Yakobo yahaye umwana we Yosefu,

Yohana 4:6

kandi aho hari iriba rya Yakobo. Nuko Yesu ananijwe n'uko yagenze cyane apfa kwicara kuri iryo riba, hari nk'isaha esheshatu.

Yohana 4:7

Umusamariyakazi aza kuvoma, Yesu aramubwira ati “Mpa utuzi two kunywa”,

Yohana 4:8

(kuko abigishwa be bari bagiye mu mudugudu kugura ibyo kurya.)

Yohana 4:9

Umusamariyakazi aramusubiza ati “Ko uri Umuyuda nkaba Umusamariyakazi, uransaba amazi ute?” Icyatumye abaza atyo ni uko Abayuda banenaga Abasamariya.

Yohana 4:10

Yesu aramusubiza ati “Iyaba wari uzi impano y'Imana, ukamenya n'ugusabye amazi uwo ari we, nawe uba umusabye na we akaguha amazi y'ubugingo.”

Yohana 4:11

Undi ati “Databuja, ko udafite icyo uvomesha n'iriba rikaba ari rirerire, none se ayo mazi y'ubugingo wayakura he?

Yohana 4:12

Mbese ye uruta sogokuruza Yakobo wadufukuriye iri riba, kandi akaba yaranywaga amazi yaryo ubwe n'abana be n'amatungo ye?”

Yohana 4:13

Yesu aramusubiza ati “Umuntu wese unywa aya mazi azongera kugira inyota,

Yohana 4:14

ariko unywa amazi nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y'amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.”

Yohana 4:15

Umugore aramubwira ati “Databuja, mpa kuri ayo mazi ntazagira inyota, kandi ntazagaruka kuvoma hano kuko ari kure.”

Yohana 4:16

Yesu aramubwira ati “Genda uhamagare umugabo wawe maze ugaruke hano.”

Yohana 4:17

Umugore aramusubiza ati “Nta mugabo mfite.” Yesu aramubwira ati “Uvuze ukuri yuko udafite umugabo,

Yohana 4:18

kuko wari ufite abagabo batanu, n'uwo ufite ubu si uwawe. Ibyo byo ubivuze ukuri.”

Yohana 4:19

Umugore aramubwira ati “Databuja, menye yuko uri umuhanuzi.

Yohana 4:20

Ba sogokuruza bacu basengeraga kuri uyu musozi, namwe mukagira ngo i Yerusalemu ni ho hakwiriye gusengerwa.”

Yohana 4:21

Yesu aramusubiza ati“Mugore, nyizera. Igihe kizaza, ubwo bazaba batagisengera Data kuri uyu musozi cyangwa i Yerusalemu.

Yohana 4:22

Dore mwebweho musenga icyo mutazi, ariko twebwe dusenga ibyo tuzi kuko agakiza kava mu Bayuda.

Yohana 4:23

Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by'ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga.

Yohana 4:24

Imana ni Umwuka, n'abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.”

Yohana 4:25

Umugore aramubwira ati “Nzi yuko Mesiya azaza, ari we witwa Kristo, kandi ubwo azaza azatubwira byose.”

Yohana 4:26

Yesu aramubwira ati “Ni jye tuvugana.”

Yohana 4:27

Uwo mwanya abigishwa be baraza batangazwa n'uko avugana n'uwo mugore, ariko ntihagira umubaza ati “Urashaka iki?” Cyangwa ati “Ni iki gitumye uvugana na we?”

Yohana 4:28

Nuko uwo mugore asiga ikibindi cye, aragenda ajya mu mudugudu abwira abantu ati

Yohana 4:29

“Nimuze murebe umuntu umbwiye ibyo nakoze byose, murebe ahari ko ari Kristo!”

Yohana 4:30

Bava mu mudugudu ngo baze aho ari.

Yohana 4:31

Batarahagera abigishwa be baramwinginga bati “Mwigisha, akira ufungure.”

Yohana 4:32

Arababwira ati “Mfite ibyokurya mutazi.”

Yohana 4:33

Abigishwa be barabazanya bati “Mbese hari uwamuzaniye ibyokurya?”

Yohana 4:34

Yesu arababwira ati “Ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka, no kurangiza umurimo we.

Yohana 4:35

Mbese ntimuvuga ngo ‘Hasigaye amezi ane isarura rigasohora?’ Dore ndababwira, nimwubure amaso murebe imirima yuko imaze kwera ngo isarurwe.

Yohana 4:36

Umusaruzi ahabwe ibihembo, ateranirize imyaka ubugingo buhoraho ngo umubibyi n'umusaruzi banezeranwe,

Yohana 4:37

kuko iri jambo ari iry'ukuri ngo ‘Habiba umwe, hagasarura undi.’

Yohana 4:38

Nabatumye gusarura ibyo mutahinze, abandi barakoze namwe mwazunguye umurimo wabo.”

Yohana 4:39

Nuko benshi mu Basamariya bo muri uwo mudugudu bizera Yesu, kuko bumvise amagambo y'uwo mugore ahamya ati “Yambwiye ibyo nakoze byose.”

Yohana 4:40

Nuko Abasamariya bamusanze baramwinginga ngo agumane na bo, asibirayo kabiri.

Yohana 4:41

Hizera abandi benshi baruta aba mbere, kuko biyumviye ijambo rye.

Yohana 4:42

Maze babwira uwo mugore bati “Noneho si amagambo yawe yonyine aduteye kwizera, kuko natwe twiyumviye tukamenya ko uyu ari we Mukiza w'abari mu isi koko.”

Yohana 4:43

Iyo minsi ibiri ishize, avayo ajya i Galilaya,

Yohana 4:44

kuko Yesu yahamije yuko umuhanuzi atagira icyubahiro mu gihugu cy'iwabo.

Yohana 4:45

Ageze i Galilaya, Abanyagalilaya baramwakira kuko babonye ibyo yakoreye i Yerusalemu byose mu minsi mikuru, kuko muri iyo minsi na bo bari bagiyeyo.

Yohana 4:46

Bukeye yongera kujya i Kana y'i Galilaya, aho yahinduriye amazi vino. Kandi i Kaperinawumu hariho umutware w'umwami, wari urwaje umwana we w'umuhungu.

Yohana 4:47

Yumvise yuko Yesu avuye i Yudaya asohoye i Galilaya aramusanga, amwingingira kumanuka ngo akize umwana we kuko yendaga gupfa.

Yohana 4:48

Yesu aramubwira ati “Ntimwakwizera keretse mubonye ibimenyetso n'ibitangaza.”

Yohana 4:49

Uwo mutware aramusubiza ati “Databuja, manuka akana kanjye katarapfa.”

Yohana 4:50

Yesu aramubwira ati “Genda, umwana wawe ni muzima.” Uwo muntu yizera iryo jambo Yesu amubwiye aragenda.

Yohana 4:51

Bukeye bwaho akiri mu nzira, abagaragu be baramusanganira baramubwira bati “Umwana wawe ni muzima.”

Yohana 4:52

Ababaza igihe yoroherewe baramusubiza bati “Ejo ku isaha ndwi, ni ho ubuganga bwamuvuyemo.”

Yohana 4:53

Nuko se amenya yuko ari yo saha Yesu yamubwiriyemo ati “Umwana wawe ni muzima.” Nuko uwo mutware aramwizera ubwe n'ab'inzu ye bose.

Yohana 4:54

Icyo ni cyo kimenyetso cya kabiri Yesu yakoze, avuye i Yudaya ageze i Galilaya.