Yohana 5

47 verses

Yohana 5:1

Hanyuma y'ibyo haba iminsi mikuru y'Abayuda, nuko Yesu ajya i Yerusalemu.

Yohana 5:2

Kandi i Yerusalemu bugufi bw'irembo ry'intama hariho ikidendezi, mu Ruheburayo kitwa Betesida, cyariho amabaraza atanu.

Yohana 5:3

Muri ayo mabaraza hari abarwayi benshi, barimo impumyi n'ibirema n'abanyunyutse, [bari bategereje ko amazi yihinduriza,

Yohana 5:4

kuko rimwe na rimwe marayika yamanukaga akajya muri icyo kidendezi, agahinduriza amazi. Nuko umuntu wabanzaga kujyamo amazi yihindurije, ni we wakiraga indwara ye iyo ari yo yose.]

Yohana 5:5

Hariho umuntu wari ufite indwara, ayimaranye imyaka mirongo itatu n'umunani.

Yohana 5:6

Yesu amubonye aryamye amenya yuko amaze igihe kirekire arwaye, aramubaza ati “Mbese urashaka gukira?”

Yohana 5:7

Umurwayi aramusubiza ati “Databuja, simfite umuntu unjugunya mu kidendezi iyo amazi yihindurije, nkīza undi antanga kumanukamo.”

Yohana 5:8

Yesu aramubwira ati “Byuka wikorere uburiri bwawe ugende.”

Yohana 5:9

Muri ako kanya uwo muntu arakira, yikorera uburiri bwe aragenda. Ubwo hari ku munsi w'isabato.

Yohana 5:10

Nuko Abayuda babwira ukijijwe bati “Dore uyu munsi ni isabato, kandi amategeko ntiyemera ko wikorera uburiri bwawe.”

Yohana 5:11

Na we arabasubiza ati “Uwankijije ni we wambwiye ati ‘Ikorere uburiri bwawe ugende.’ ”

Yohana 5:12

Baramubaza bati “Uwo muntu ni nde wakubwiye ngo wikorere ugende?”

Yohana 5:13

Ariko uwakijijwe ntiyamenya uwo ari we, kuko Yesu yari yigendeye kandi hari abantu benshi.

Yohana 5:14

Hanyuma y'ibyo Yesu amubona mu rusengero aramubwira ati “Dore ubaye muzima, ntukongere gukora icyaha utazabona ishyano riruta irya mbere.”

Yohana 5:15

Uwo muntu aragenda abwira Abayuda yuko ari Yesu wamukijije.

Yohana 5:16

Ni cyo cyatumaga Abayuda bashaka kurenganya Yesu, kuko yakoraga bene nk'ibyo ku isabato.

Yohana 5:17

Ariko arabasubiza ati “Data arakora kugeza n'ubu, nanjye ndakora.”

Yohana 5:18

Ni cyo cyatumye Abayuda barushaho gushaka kumwica, kuko uretse kuzirura isabato gusa, ahubwo ahora yita n'Imana ko ari Se bwite, akīgereranya na yo.

Yohana 5:19

Yesu arabasubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko ari nta cyo Umwana abasha gukora ubwe atabonye Se agikora, kuko ibyo Se akora byose n'Umwana ari byo akora,

Yohana 5:20

kuko Se akunda Umwana we akamwereka ibyo akora byose, ndetse azamwereka n'imirimo iruta iyi kugira ngo mutangare.

Yohana 5:21

Nk'uko Se azura abapfuye akabaha ubugingo, ni ko n'Umwana aha ubugingo abo ashaka.

Yohana 5:22

Kuko ari nta n'umwe Data aciraho iteka, ahubwo yabihaye Umwana ngo abe ari we uca amateka yose,

Yohana 5:23

kugira ngo abantu bose bubahe Umwana nk'uko bubaha Se. Utubaha uwo Mwana ntaba yubashye na Se wamutumye.

Yohana 5:24

“Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwumva ijambo ryanjye akizera uwantumye, aba afite ubugingo buhoraho kandi ntazacirwaho iteka, ahubwo aba avuye mu rupfu ageze mu bugingo.

Yohana 5:25

Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko igihe kije ndetse kirasohoye, ubwo abapfa bumva kandi bazumva ijwi ry'Umwana w'Imana, n'abaryumvise bazaba bazima,

Yohana 5:26

kuko nk'uko Data afite ubugingo muri we, ni ko yabuhaye Umwana ngo abugire na we.

Yohana 5:27

Kandi yamuhaye ubutware bwo guca amateka, kuko ari Umwana w'umuntu.

Yohana 5:28

Ntimutangazwe n'ibyo kuko igihe kizaza, ubwo abari mu bituro bose bazumva ijwi rye

Yohana 5:29

bakavamo, abakoze ibyiza bakazukira ubugingo, naho abakoze ibibi bakazukira gucirwaho iteka.

Yohana 5:30

“Nta cyo mbasha gukora ubwanjye, ahubwo uko numvise ni ko nca amateka, kandi ayo nca ni ay'ukuri kuko ntakurikiza ibyo nkunda ubwanjye, ahubwo nkurikiza ibyo uwantumye akunda.

Yohana 5:31

“Nakwihamya ubwanjye, guhamya kwanjye ntikuba ari uk'ukuri,

Yohana 5:32

ahubwo hariho undi umpamya, nanjye nzi yuko ibyo ampamya ari iby'ukuri.

Yohana 5:33

Mwatumye kuri Yohana, na we yahamije ukuri.

Yohana 5:34

Icyakora sinishingikirije ku buhamya bw'umuntu, ahubwo mbivugiye kugira ngo mukizwe.

Yohana 5:35

Uwo yari itabaza ryaka rimurika, namwe mwamaze igihe gito mwishimira umucyo we.

Yohana 5:36

Ariko mfite ibimpamya biruta ibya Yohana, kuko imirimo Data yampaye ngo nyisohoze, iyo mirimo nkora ari yo impamya ubwayo yuko Data ari we wantumye.

Yohana 5:37

Kandi Data wantumye na we yahamije ibyanjye ubwe. Ntimwigeze kumva ijwi rye, habe no kubona ishusho ye,

Yohana 5:38

ndetse ntimufite n'ijambo rye riguma muri mwe, kuko uwo yatumye mutamwizeye.

Yohana 5:39

Murondora mu byanditswe, kuko mwibwira ko muri byo arimo mufite ubugingo buhoraho, kandi ari byo bimpamya.

Yohana 5:40

Nyamara mwanze kuza aho ndi, ngo muhabwe ubugingo.

Yohana 5:41

“Sinshaka ishimwe ry'abantu,

Yohana 5:42

ariko mwebwe ndabazi yuko mudakunda Imana mu mitima yanyu.

Yohana 5:43

Jye naje mu izina rya Data ntimwanyemera, ariko undi naza mu izina rye ubwe we muzamwemera.

Yohana 5:44

Mbese mwabasha mute kwizera kandi mumaranira gushimwa n'abantu, mu cyimbo cyo gushaka ishimwe riva ku Mana ubwayo?

Yohana 5:45

Mwe gutekereza yuko nzabarega kuri Data kuko hariho ubarega, ndetse ni Mose uwo mwiringiye.

Yohana 5:46

Iyo mwizera Mose nanjye muba munyizeye, kuko ari ibyanjye yanditse.

Yohana 5:47

Ariko se nimutizera ibyo uwo yanditse, noneho n'amagambo yanjye muzayizera mute?”