Yobu 12

25 verses

Yobu 12:1

Maze Yobu arasubiza ati

Yobu 12:2

“Boshye ari mwe bantu gusa, Kandi ubwenge buzapfana namwe.

Yobu 12:3

Ariko nanjye nzi ubwenge ntimubundusha, Ese ibyo hari utabizi?

Yobu 12:4

Meze nk'ushungerwa n'umuturanyi we, Ari jye watabazaga Imana ikantabara, None umukiranutsi utunganye bamugize ibitwenge.

Yobu 12:5

Umutima w'uguwe neza urimo gusuzugura umuntu ubonye amakuba, Abanyerera bagenewe gusekwa.

Yobu 12:6

Ingo z'abambuzi zirahirwa, N'abarakaza Imana babona amahoro,

Yobu 12:7

“Nuko ubaze inyamaswa na zo zizakwigisha, N'inyoni zo mu kirere na zo zizagusobanurira,

Yobu 12:8

Cyangwa uvugane n'isi na yo izakwigisha, Kandi amafi yo mu nyanja azakubwira.

Yobu 12:9

Muri ibyo byose ni ikihe kitazi Ko ukuboko k'Uwiteka ari ko kwakoze ibyo byose?

Yobu 12:10

Ni we ufite mu kuboko kwe ubugingo bw'ikizima cyose, N'umwuka w'umuntu wese.

Yobu 12:11

Mbese ugutwi si ko kurobanura amagambo, Nk'uko akanwa kumva ibyokurya?

Yobu 12:12

“Ubwenge bufitwe n'abasaza, Kandi kumenya gufitwe n'abaramye iminsi myinshi.

Yobu 12:13

Ubwenge n'imbaraga bifitwe n'Imana, Igira inama no kumenya.

Yobu 12:14

Dore irasenya maze ntihasubire kubakika, Ikingirana umuntu ntihakingurike.

Yobu 12:15

Yimana amazi agakama, Maze yayatanga akubika isi.

Yobu 12:16

“Imbaraga n'ubuhanga bifitwe na yo, Umuriganya n'uriganywa ni abayo.

Yobu 12:17

Ijyana abajyanama ho iminyago, N'abacamanza ikabajijisha.

Yobu 12:18

Ni yo yica amasezerano y'abami, Kandi ikababohesha imigozi.

Yobu 12:19

Ijyana abatambyi ho iminyago, Kandi yubika intwari.

Yobu 12:20

Imwaza amagambo y'abiringirwa, Kandi abasaza ikabaka ubwenge.

Yobu 12:21

Ibikomangoma ibisukaho gusuzugurwa, Kandi idohora umushumi w'intwari.

Yobu 12:22

Igaragaza ibitamenyekana byo mu mwijima, Kandi igicucu cy'urupfu igishyira mu mucyo.

Yobu 12:23

Igwiza amahanga kandi ikayarimbura, Ni yo igaba ingabo zayo kandi ni yo izigarura.

Yobu 12:24

Abatware b'amahanga yo mu isi ibakura umutima, Ikabazerereza mu butayu aho inzira zitari.

Yobu 12:25

Barindagirira mu mwijima ari nta mucyo bafite, Kandi ibadandabiranya nk'umusinzi.