Yobu 13

28 verses

Yobu 13:1

“Dore ijisho ryanjye ryabonye ibyo byose Ugutwi kwanjye kwarabyumvise ndabimenya.

Yobu 13:2

Ibyo muzi nanjye ndabizi, Ntimundusha.

Yobu 13:3

Ni ukuri ndashaka kuvugana n'Ishoborabyose, Kandi ndifuza kwiburanira ku Mana.

Yobu 13:4

Ariko muri abahimbyi b'ibinyoma, Mwese muri abavūzi badafite akamaro.

Yobu 13:5

Icyampa mugahora rwose, Mwaba mugize ubwenge.

Yobu 13:6

“Noneho nimwumve urubanza rwanjye, Kandi mutegere amatwi kuburana kw'iminwa yanjye.

Yobu 13:7

Mbese murashaka kuburanira Imana? Muvuga ibyo gukiranirwa mukariganya?

Yobu 13:8

Murayicira urwa kibera? Murashaka kuvugira Imana?

Yobu 13:9

Mbese ibagenzuye aho byababera byiza? Murashaka kuyiriganya nk'uko umuntu ariganya undi?

Yobu 13:10

Ni ukuri izabahana, Niba muca urwa kibera rwihishwa.

Yobu 13:11

Mbese gukomera kwayo ntikuzabatera ubwoba, Igitinyiro cyayo kikabagwira?

Yobu 13:12

Amagambo yanyu akomeye ni imigani imeze nk'ivu, Ibihome byanyu ni ibihome by'icyondo.

Yobu 13:13

Nimuceceke mundeke mvuge, Bingirire uko bishaka.

Yobu 13:14

Ni iki gituma nirya nkimara, Ngahara amagara yanjye?

Yobu 13:15

Naho yanyica napfa nyiringira, Nubwo bimeze bityo,

Yobu 13:16

Ibyo na byo bizambera agakiza, Kuko ari nta muntu uhakana Imana uzaza imbere yayo.

Yobu 13:17

Nimuhugukire amagambo yanjye, N'ibyo mpamya bigere mu matwi yanyu.

Yobu 13:18

Dore maze gutunganya urubanza rwanjye, Nzi yuko ndi umukiranutsi.

Yobu 13:19

“Uwo tuzaburana ni nde? Kuko naceceka umwuka wahera.

Yobu 13:20

Ariko we kungirira ibi uko ari bibiri, Ni bwo ntazihisha mu maso hawe.

Yobu 13:21

Gerura ukuboko kwawe kundeke, Kandi ntuntereshe igitinyiro cyawe ubwoba.

Yobu 13:22

“Maze umpamagare ndakwitaba, Cyangwa ureke mvuge nawe unsubize.

Yobu 13:23

Ibicumuro byanjye n'ibyaha byanjye ni bingahe? Umenyeshe igicumuro cyanjye n'icyaha cyanjye.

Yobu 13:24

“Ni iki gituma unyima amaso ukangira umwanzi wawe?

Yobu 13:25

Mbese warushya ikibabi gitumurwa n'umuyaga, Ugakurikirana umurama wumye?

Yobu 13:26

“Kuko unyandikaho ibintu binsharirira, Kandi ugatuma ndimūra ibyaha byo mu busore bwanjye.

Yobu 13:27

Ibirenge byanjye na byo ubishyize mu ngoyi, Kandi witegereze imigendere yanjye yose, Ibirenge byanjye ubishyizeho urukubo,

Yobu 13:28

Nubwo meze nk'ikintu kiboze cyononekaye, Cyangwa nk'umwambaro wariwe n'inyenzi.