Yobu 14

22 verses

Yobu 14:1

“Umuntu wabyawe n'umugore, Arama igihe gito kandi cyuzuyemo umuruho agakenyuka.

Yobu 14:2

Avuka ameze nk'ururabyo, maze agacibwa, Ahita nk'igicucu kandi ntarame.

Yobu 14:3

Mbese nawe umuntu umeze atyo warushya umureba, Cyangwa nkanjye wanshyira mu rubanza?

Yobu 14:4

Ni nde wabasha kuvana igitunganye mu kintu cyanduye? Nta we.

Yobu 14:5

Ubwo iminsi ye yategetswe, umubare w'amezi ye ugategekwa nawe, Kandi ukamushyiriraho urugabano atabasha kurenga,

Yobu 14:6

Umukureho amaso abone akaruhuko, Kugeza ubwo azarangiza iminsi ye nk'ukorera ibihembo.

Yobu 14:7

“Erega hariho ibyiringiro yuko igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka, Kandi kikajya kigira amashami y'ibitontome.

Yobu 14:8

Nubwo umuzi wacyo usazira mu butaka, N'igishyitsi cyacyo kigahera mu mukungugu,

Yobu 14:9

Iyo cyumvise amazi cyongera gushibuka, Kigatoha nk'igiti kikiri gito.

Yobu 14:10

Ariko umuntu we arapfa akagendanirako, Ni ukuri umwuka w'umuntu urahera. Ubwo akaba ari he?

Yobu 14:11

“Uko amazi yo mu nyanja yuzuruka, N'umugezi uko ugabanuka ugakama;

Yobu 14:12

Ni ko umuntu aryama ubutabyuka, Kugeza ubwo ijuru rizaba ritakiriho, ntabwo bazakanguka cyangwa kubyutswa ngo bave mu bitotsi byabo.

Yobu 14:13

“Icyampa ukampisha ikuzimu, Ukandindira mu rwihisho kugeza ubwo uburakari bwawe buzashira, Ukantegekera igihe kandi ukazanyibuka.

Yobu 14:14

Umuntu napfa azongera abeho? Naba nihanganiye iminsi y'intambara yanjye yose, Ntegereje igihe cyanjye cyo kurekurwa.

Yobu 14:15

Wampamagara nakwitaba, Washatse kubona umurimo w'amaboko yawe.

Yobu 14:16

Ariko ubu urabara intambwe zanjye, Mbese ntiwitegereza icyaha cyanjye?

Yobu 14:17

Igicumuro cyanjye gikingiraniwe mu ruhago, N'ibyaha byanjye ubihambiriye hamwe.

Yobu 14:18

Ariko umusozi utenguka uhinduka ubusa, Kandi urutare ruvanwa aho rwari ruri.

Yobu 14:19

Amazi agimbya amabuye, Isuri itembana umukungugu wo ku isi, Uko ni ko ukuraho ibyo umuntu yizeye.

Yobu 14:20

Umutsinda buheriheri akagendenirako, Uhindura mu maso he ukundi ukamwohēra.

Yobu 14:21

Abahungu be bagira ikuzo ntabimenye, Bacishwa bugufi ntamenye agakuru kabo.

Yobu 14:22

Ahubwo umubiri we ugira uburibwe, Kandi umutima wo muri we uramugongesha.”