Yobu 15

35 verses

Yobu 15:1

Maze Elifazi w'Umutemani arasubiza ati

Yobu 15:2

“Mbese umunyabwenge yasubizanya ubwenge bw'ubusa, Akiyuzuzamo umuyaga uturuka iburasirazuba?

Yobu 15:3

Mbese yagisha impaka n'amagambo adafite impamvu? Cyangwa yakwita ku bigambo kandi nta mumaro?

Yobu 15:4

Ni ukuri kubaha Imana ubikuyeho, Kandi ubuzanije no kuyisenga.

Yobu 15:5

Kuko ibicumuro byawe ari byo byigisha akanwa kawe, Nawe wihitiyemo ururimi rw'ubucakura.

Yobu 15:6

Akanwa kawe ni ko kakurega si jye, Ni ukuri iminwa yawe ni yo iguhamya.

Yobu 15:7

Mbese ni wowe wabanjirije abandi kuvuka? Cyangwa se wabyawe imisozi itararemwa?

Yobu 15:8

Wigeze kumva inama zihishwe z'Imana? Mbese wihariye ubwenge?

Yobu 15:9

Ibyo uzi tutazi ni ibiki? Icyo umenya tudafite ni iki?

Yobu 15:10

Turimo abameze imvi n'abasaza rukukuri, Baruta so ubukuru.

Yobu 15:11

Mbese ibihumuriza by'Imana bikubereye bike, ntibiguhaza? N'amagambo y'ubugwaneza wabwiwe na yo ntiyakunyuze?

Yobu 15:12

Ni iki gituma umutima wawe uguhabya, Amaso yawe agahumbaguza,

Yobu 15:13

Ukerekeza umutima ho kwinubira Imana, Ukubahuka kuvuga amagambo ameze atyo?

Yobu 15:14

“Umuntu ni iki kugira ngo yere, N'ubyawe n'umugore ngo abe umukiranutsi?

Yobu 15:15

Dore abera bayo ntabwo ibiringira, Ndetse n'ijuru ntabwo ritunganye imbere yayo,

Yobu 15:16

Nkanswe umuntu w'igicamuke wangiritse, Ugotomera ibyaha nk'amazi.

Yobu 15:17

“Ngiye kukuburira unyumvire, Kandi ibyo nabonye ndabikumenyesha,

Yobu 15:18

(Ibyo abanyabwenge bavuze, Babikuye kuri ba se ntibabihishe,

Yobu 15:19

Abahawe igihugu bonyine, Ntibanyurwemo n'umunyamahanga.)

Yobu 15:20

“Umunyabyaha ahorana umubabaro iminsi ye yose, Akagira imyaka mike igenewe abanyarugomo.

Yobu 15:21

Ijwi ry'ibiteye ubwoba riba mu matwi ye, Naho yaba akiri mu mahoro, Umurimbuzi azamutera.

Yobu 15:22

Ntiyizera yuko azava mu mwijima, Kandi azi ko inkota ihora imwubikiye.

Yobu 15:23

Asuhuka ajya guhaha ati ‘Amahaho ari he?’ Azi ko ategekewe umunsi w'umwijima.

Yobu 15:24

Amakuba n'umubabaro bimutera ubwoba, Biramutsinda nk'umwami witeguriye kurwana.

Yobu 15:25

“Kuko yabanguriye Imana ukuboko kwe, Akagenza nk'umwibone yibasiye Ishoborabyose,

Yobu 15:26

Akayirohaho ashinze ijosi, Yitwaje ingabo zifite amacondo akomeye,

Yobu 15:27

Kuko afite umubyibuho mu maso he, Akaba afite ibicece mu rukenyerero rwe,

Yobu 15:28

Kandi atuye mu midugudu yabaye imisaka, No mu mazu y'imirangara atagira abantu, Agiye guhinduka ibirundo.

Yobu 15:29

Ntazaba umukire n'ubutunzi bwe ntibuzagumaho, N'umwero wabo ntuzagandara ku isi.

Yobu 15:30

Ntabwo azava mu mwijima, Ikirimi cy'umuriro kizababura amashami ye, Kandi azajyanwa n'umwuka wo mu kanwa k'Imana.

Yobu 15:31

Ye kwiringira iby'ubusa yishuka, Kuko ibitagira umumaro ari byo azagororerwa.

Yobu 15:32

Bizasohora igihe cye kitaragera, Kandi ishami rye ntirizatoha.

Yobu 15:33

Azamera nk'umuzabibu waragaritse imbuto zawo zikiri mbisi, Nk'umwelayo wahungutseho uburabyo bwawo.

Yobu 15:34

“Kuko iteraniro ry'abatubaha Imana rizasigaramo ubusa, Kandi umuriro uzatwika amahema y'abahongerwa.

Yobu 15:35

Basama igomwa bakabyara ubukiranirwe, Kandi umutima wabo ushibukamo uburiganya.”