Yobu 16

22 verses

Yobu 16:1

Maze Yobu arasubiza ati

Yobu 16:2

“Numvise byinshi nk'ibyo Mwese ko muri abahumuriza baruhanya.

Yobu 16:3

Mbese amagambo y'ubusa ntabwo azashira? Ikigutera kunsubiza ni iki?

Yobu 16:4

Nanjye nashobora kuvuga nkamwe, Iyaba ari mwe mwari mumeze nkanjye, Nabashije gukoranya amagambo yo kubanegura, Nkabazunguriza umutwe.

Yobu 16:5

Ahubwo nabakomeresha akanwa kanjye, No guhumuriza k'ururimi rwanjye kwaborohereza.

Yobu 16:6

Nubwo mvuga umubabaro wanjye ntugabanuka, Naho nakwiyumanganya nakoroherwa nte?

Yobu 16:7

Ariko none irandembeje, Yarimbuye abanjye bose.

Yobu 16:8

Nanjye yankozeho ni byo bimpamya, Kunanuka kwanjye byarampagurukiye bimbera umushinja.

Yobu 16:9

Yantanyaguje uburakari bwayo indenganya, Yampekenyeye amenyo, Umwanzi wanjye ankanuriye amaso.

Yobu 16:10

Baranyasamiye, Bankubise ku itama barantuka Bateraniye hamwe ngo bantere.

Yobu 16:11

Imana yangabije abatayubaha, Injugunya mu maboko y'inkozi z'ibibi.

Yobu 16:12

Nari nguwe neza maze iramvunagura, Ni ukuri yamfashe mu ijosi iramenagura, Kandi ingira intego yayo.

Yobu 16:13

Abarashi bayo barangose, Impinguranije impyiko ntiyababarira, Isesa indurwe yanjye hasi.

Yobu 16:14

Inciye ibyuho yungikanya, Insumiye nk'igihanyaswa.

Yobu 16:15

“Umubiri wanjye nawudodeyeho ibigunira, Kandi ihembe ryanjye naritabye mu mukungugu.

Yobu 16:16

Mu maso hanjye hakobowe no kurira, Amaso yanjye ararerembura nk'uwenda gupfa,

Yobu 16:17

Nubwo ari nta rugomo ruri mu maboko yanjye, Kandi gusenga kwanjye kukaba gutunganye.

Yobu 16:18

“Wa si we, we gutwikira amaraso yanjye, Kandi gutaka kwanjye kwe kugira aho guturiza.

Yobu 16:19

N'ubu dore Imbera umuhamya iri mu ijuru, Indengera iri hejuru.

Yobu 16:20

Incuti zanjye zirankoba, Ariko ijisho ryanjye rirasuka amarira imbere y'Imana,

Yobu 16:21

Kugira ngo ihagarikire umuntu uyiburanya, N'umwana w'umuntu uburana na mugenzi we.

Yobu 16:22

Kuko imyaka mike nishira, Nzanyura mu nzira ntazagarukamo ukundi.