Yobu 17

16 verses

Yobu 17:1

“Umwuka wanjye uraheze, iminsi yanjye irashize, Igituro kirantegereje.

Yobu 17:2

Ni ukuri nkikijwe n'abakobanyi, Nta kindi mpora ndeba keretse abanshungera.

Yobu 17:3

Noneho tanga ingwate unyishingire kuri wowe, Uwo twakorana mu biganza dusezerana ni nde?

Yobu 17:4

Kuko imitima yabo wayihishe ubwenge, Ni cyo gituma utazabashyira ejuru.

Yobu 17:5

Umuntu utanga incuti ze ngo zibe iminyago, Amaso y'abana be aziheba.

Yobu 17:6

Ariko yangize iciro ry'imigani mu bantu, Kandi bancira mu maso.

Yobu 17:7

Agahinda gateye ijisho ryanjye guhunyeza, N'ingingo zanjye zose zimeze nk'igicucu.

Yobu 17:8

Ibyo bizatera inyangamugayo kūmirwa. Kandi utariho urubanza aziyenza ku batubaha Imana.

Yobu 17:9

Ariko umukiranutsi azikomeza mu nzira ye, N'ufite amaboko aboneye azakomeza kunguka imbaraga.

Yobu 17:10

Ariko mwebweho mwese nimugaruke muze, Nta munyabwenge n'umwe nabona muri mwe.

Yobu 17:11

“Iminsi yanjye irashize, Imigambi umutima wanjye wibwiraga ipfuye ubusa.

Yobu 17:12

Ijoro barihinduye amanywa, N'umucyo usatiriye umwijima.

Yobu 17:13

Iyo ntegereje ikuzimu ko ari ho iwanjye, Iyo nshashe uburiri bwanjye mu mwijima.

Yobu 17:14

Iyo mbwiye Kubora nti ‘Uri data’, Nkabwira n'inyo nti ‘Uri mama kandi uri na mushiki wanjye’.

Yobu 17:15

Noneho ibyiringiro byanjye biri he, Kandi ibyo byiringiro byanjye ni nde uzabibona?

Yobu 17:16

Bizamanuka bigere ku myugariro y'ikuzimu, Ubwo nzaruhukanira na byo mu mukungugu.”