Yobu 18

21 verses

Yobu 18:1

Maze Biludadi w'Umushuhi arasubiza ati

Yobu 18:2

“Impaka zanyu zizahereza he? Nimutekereze maze tubone kuvuga.

Yobu 18:3

Ni kuki dutekerezwa nk'inyamaswa, Mukatureba nk'abanduye?

Yobu 18:4

Weho witanyagura ubitewe n'uburakari bwawe, Mbese isi yarekwa ku bwawe, Cyangwa urutare rwavanwaho ku bwawe?

Yobu 18:5

“Ni ukuri urumuri rw'umunyabyaha ruzazima, Kandi ikibatsi cy'umuriro we ntikizaka.

Yobu 18:6

Umucyo uzahindukira umwijima mu nzu ye, N'itabaza rye rimuri hejuru rizazima.

Yobu 18:7

Intambwe ze z'imbaraga zizateba, Imigambi ye bwite ni yo izamugusha.

Yobu 18:8

Erega ibirenge bye ni byo bimugusha mu kigoyi, Agakandagira mu mitego!

Yobu 18:9

Umutego w'umushibuka uzamufata agatsinsino, Igisambi kizamufata kimutsinde.

Yobu 18:10

Ubukira bwo kumufata buhishwe mu butaka, N'ubushya buri mu nzira ye.

Yobu 18:11

“Ibiteye ubwoba bizamuturuka impande zose, Bimurye isataburenge.

Yobu 18:12

Imbaraga ze zimarwa n'inzara, Kandi ibyago bizaba byubikiriye iruhande rwe.

Yobu 18:13

Ingingo z'umubiri we zizamirwa bunguri, Ni ukuri impfura y'urupfu izarya ingingo ze.

Yobu 18:14

Azarandurwa mu rugo rwe yiringiraga, Kandi azashyirwa umwami w'ibiteye ubwoba.

Yobu 18:15

Abatari abe bazaba mu rugo rwe, Amazuku azasukwa ku buturo bwe.

Yobu 18:16

Imizi ye izumira hasi, N'ishami rye rizacirwa hejuru.

Yobu 18:17

Kwibukwa kwe kuzashira mu isi, Kandi izina rye ntirizongera kuvugwa mu nzira.

Yobu 18:18

Azirukanwa ave mu mucyo ajye mu mwijima, Ndetse azacibwa mu isi.

Yobu 18:19

Ntazagira umuhungu cyangwa umwuzukuru mu bwoko bwe, Cyangwa uzasigara aho yari atuye.

Yobu 18:20

Abazaza nyuma ye bazatangarira umunsi we, Nk'uko abamubanjirije bafashwe n'ubwoba.

Yobu 18:21

Ni ukuri aho ni bwo buturo bw'ukiranirwa, Kandi aho ni ho hantu h'utazi Imana.”