Yobu 19

29 verses

Yobu 19:1

Maze Yobu arasubiza ati

Yobu 19:2

“Muzahereza he mubabaza umutima wanjye, Mukamvunaguza amagambo yanyu?

Yobu 19:3

Ubu ni ubwa cumi munshinyagurira, Ntabwo mukorwa n'isoni zo kungirira nabi.

Yobu 19:4

Niba naracumuye koko, Igicumuro cyanjye ni jye kiriho.

Yobu 19:5

Niba mushaka kunyibonaho, No kumpamya ibyo munsebya,

Yobu 19:6

Mumenye yuko ari Imana yubitse urubanza rwanjye, Ikangotesha imitego yayo.

Yobu 19:7

Dore ndatakishwa no kugirirwa urugomo ariko sinumvirwa, Ndatabaza nta rubanza rutabera ruhari.

Yobu 19:8

Inzira yanjye yarayishe bituma ntabasha guhita, Kandi inzira zanjye yazikwijemo umwijima.

Yobu 19:9

Yanyaze icyubahiro cyanjye, Inyaka ikamba ryo ku mutwe wanjye.

Yobu 19:10

Yanyishe inturutse impande zose none ndapfuye, Kandi ibyiringiro byanjye yabiranduye nk'igiti.

Yobu 19:11

Yankongejeho uburakari bwayo, Kandi imbarira mu banzi bayo.

Yobu 19:12

Ingabo zayo zaziye icyarimwe, Zishaka inzira yo kuntera, Maze zigota urugo rwanjye.

Yobu 19:13

“Yantandukanije n'abo tuva inda imwe, Kandi abo twari tuziranye baranyigurukije.

Yobu 19:14

Bene wacu bantaye, N'incuti zanjye zanyibagiwe.

Yobu 19:15

Abo mu nzu yanjye n'abaja banjye bangenje nk'umushyitsi, Mbamereye nk'umunyamahanga.

Yobu 19:16

Mpamagara umugaragu wanjye ntarushye anyitaba, Nubwo mwingingisha akanwa kanjye.

Yobu 19:17

Umugore wanjye azinutswe umwuka wanjye, Kandi gusaba kwanjye kuzinutswe bene mama.

Yobu 19:18

Ndetse n'abana bato baransuzugura, Iyo mbyutse bamvuga nabi.

Yobu 19:19

Incuti zanjye z'amagara zose ziranzinutswe, N'abo nakundaga bampindukiye abanzi.

Yobu 19:20

Amagufwa yanjye yumiranye n'umubiri wanjye n'inyama zanjye,

Yobu 19:21

“Mungirire imbabazi, Mungirire imbabazi mwa ncuti zanjye mwe, Kuko ukuboko kw'Imana kunkozeho.

Yobu 19:22

Murandenganyiriza iki mukangirira uko Imana ingize?

Yobu 19:23

“Iyaba amagambo yanjye yari yanditswe! Iyaba yari yanditswe mu gitabo!

Yobu 19:24

Akandikishwa ikaramu y'icyuma n'icyuma cy'isasu, Agakebwa ku rutare ngo ahoreho iteka.

Yobu 19:25

Ariko jye ubwanjye nzi yuko Umucunguzi wanjye ariho, Kandi ko amaherezo azahagarara mu isi.

Yobu 19:26

Kandi uruhu rwanjye nirumara kubora, Nzareba Imana mfite umubiri.

Yobu 19:27

Nzayireba ubwanjye, Amaso yanjye azayitegereza si ay'undi. Nuko umutima wanjye umarwa n'urukumbuzi.

Yobu 19:28

Ahubwo mwari mukwiriye kuvuga muti ‘Twamurenganya dute, Ko afite impamvu zimuha urubanza?’

Yobu 19:29

“Nimutinye inkota, Kuko uburakari buteza guhanwa n'inkota, Kugira ngo mumenye yuko hariho urubanza rutabera.”