Yobu 20

29 verses

Yobu 20:1

Maze Zofari w'Umunāmati arasubiza ati

Yobu 20:2

“Gutekereza kwanjye binteye gusubiza, Mbitewe n'ubwira mfite.

Yobu 20:3

Numvise gucyahwa kunkojeje isoni, Kandi umutima wanjye ujijutse uranshubije.

Yobu 20:4

“Mbese ntuzi ibyo bya kera, Uhereye igihe umuntu ashyizwe mu isi,

Yobu 20:5

Yuko kwishima kw'inkozi z'ibibi kumara igihe gito, No kunezerwa k'utubaha Imana ari ukw'akanya gato gusa?

Yobu 20:6

Nubwo ubwibone bwe bwagera ku ijuru, Umutwe we ukagera ku bicu,

Yobu 20:7

Azashira buheriheri nk'umwanda umuvamo. Abamubonaga bazavuga bati ‘Ari he?’

Yobu 20:8

Azaguruka abure nk'inzozi kandi ntazongera kuboneka, Ni ukuri azirukanwa nko kurota kwa nijoro.

Yobu 20:9

Ijisho ryamurebaga ntirizongera kumubona ukundi, N'ahantu he ntihazongera kumureba.

Yobu 20:10

Abana be bazihakirizwa ku bakene, Kandi amaboko ye azariha ubutunzi yahuguje.

Yobu 20:11

Amagufwa ye yuzuye imbaraga z'ubusore, Ariko buzaryamana na we mu mukungugu.

Yobu 20:12

“Nubwo ibyaha bimuryohera mu kanwa, Akabihisha munsi y'ururimi rwe,

Yobu 20:13

Akabikuyakuya ntabireke, Ahubwo akabikomeza mu kanwa ke,

Yobu 20:14

Ibyokurya bye bizamuhindukira mu nda, Bimuberemo ubusagwe bw'incira.

Yobu 20:15

Ubutunzi yabumize bunguri kandi azaburuka, Imana izabuhubuza mu nda ye.

Yobu 20:16

Azanyunyuza ubusagwe bw'incira, Azicwa n'ururimi rw'impiri.

Yobu 20:17

Ntazareba imigezi, Cyangwa utugezi dutembamo ubuki n'amavuta.

Yobu 20:18

Ibyo yakoreye azabigarura ntazabimira, Ntazanezerwa nk'uko ubutunzi yahuguje bungana.

Yobu 20:19

Kuko yarenganije abakene akabirengagiza, Yashenye amazu atubatse.

Yobu 20:20

Mu byo yishimiraga byose nta na kimwe azakiza, Kuko muri we nta mahoro.

Yobu 20:21

Nta kintu cyasigaye atariye, Ni cyo gituma atazahorana kugubwa neza.

Yobu 20:22

Igihe azaba afite ibimuhagije bisāze azabikenana, Ukuboko k'ukennye wese kuzamugeraho.

Yobu 20:23

Igihe azaba agiye guhaza inda ye, Imana izamusukaho uburakari bwayo bukaze, Ibumuvunderezeho ariho arya.

Yobu 20:24

Azahunga intwaro y'icyuma, Kandi umwambi w'umuheto w'umuringa uzamuhinguranya,

Yobu 20:25

Awishingure usohoke mu mubiri we. Ni ukuri n'icyuma kirabagirana kizasohoka gihinguranije umwijima we, Ibiteye ubwoba bimugezeho.

Yobu 20:26

Ubutunzi bwe bubikiwe umwijima wose, Umuriro utakijwe n'umuntu uzamukongora, Uzatwika ibisigaye mu rugo rwe byose.

Yobu 20:27

Ijuru rizagaragaza ibyaha bye, Kandi isi izamuhagurukira.

Yobu 20:28

Inyungu yo mu nzu ye izanyagwa, N'ibintu bye bizatagarana ku munsi w'uburakari bwayo.

Yobu 20:29

“Uwo ni wo mugabane w'inkozi y'ibibi uva ku Mana, N'umwandu yagenewe na yo.”