Yobu 21

32 verses

Yobu 21:1

Maze Yobu arasubiza ati

Yobu 21:2

“Nimuhugukire ibyo mvuga, Bimbere guhumuriza kwanyu.

Yobu 21:3

Nimunyihanganire kugira ngo nanjye mvuge, Nimara kuvuga mukomeze museke.

Yobu 21:4

Mbese umuntu ni we ntakira? Icyatuma ntareka kwihangana ni iki?

Yobu 21:5

Nimunyitegereze mwumirwe, Maze mwifate ku munwa.

Yobu 21:6

Iyo niyibutse ngira ubwoba, Kandi umushyitsi ugatigisa umubiri wanjye.

Yobu 21:9

Ingo zabo zibamo amahoro ntizigire icyo zīkanga, Kandi inkoni y'Imana ntibabanguriwe.

Yobu 21:10

Amapfizi yabo arabyara ntabwo acogora, N'inka zabo zihora zibyara ntabwo ziramburura.

Yobu 21:11

Abana babo bato babagenda imbere nk'umukumbi, Kandi abana babo barabyina.

Yobu 21:12

Baririmbishwa n'ishako n'inanga, Bakishimira ijwi ry'umwironge.

Yobu 21:13

Iminsi yabo bayimara baguwe neza, Hanyuma bakamanukira ikuzimu badatinze.

Yobu 21:14

Bakabwira Imana kandi bati ‘Tuveho kuko tudashaka kumenya inzira zawe.’

Yobu 21:15

Bati ‘Ishoborabyose ni iki kugira ngo tuyikorere? Kandi nituyisenga bizatumarira iki?’

Yobu 21:16

Dore ihirwe ryabo ntiriri mu maboko yabo, Inama y'inkozi z'ibibi imbe kure.

Yobu 21:17

“Ni kangahe itabaza ry'abanyabyaha rijya rizima, Ibyago byabo bikabageraho, Imana ikabagororera imibabaro, Ibitewe n'uburakari bwayo,

Yobu 21:18

Kugira ngo bamere nk'ibishakashaka bigurukanwa n'umuyaga, Nk'umurama utumurwa n'ishuheri?

Yobu 21:19

“Muravuga muti ‘Imana ibikira abana b'umunyabyaha igihano cy'ibyaha bye.’ Ahubwo umunyabyaha ubwe abe ari we ihana, Kugira ngo abimenye.

Yobu 21:20

Amaso ye abe ari yo areba kurimbuka kwe, Kandi anywe uburakari bw'Ishoborabyose.

Yobu 21:21

Mbese ibizaba ku b'inzu ye bamukurikiye azabyitaho, Kandi apfuye akenyutse?

Yobu 21:22

Hari uzigisha Imana ubwenge, Kandi ari yo icira urubanza abakomeye?

Yobu 21:23

“Umwe apfa agifite imbaraga zishyitse, Aguwe neza rwose kandi afite amahoro

Yobu 21:24

Ibicuba bye byuzuye amata, Kandi umusokoro wo mu magufwa ye urayagirana.

Yobu 21:25

Undi apfa afite intimba mu mutima, Atigeze kubona ibyiza.

Yobu 21:26

Bombi baryamana mu mukungugu, Inyo zikabatwikira.

Yobu 21:27

“Dore nzi ibyo mutekereza, N'imigambi mujya yo kungirira nabi.

Yobu 21:28

Kuko muvuga muti ‘Inzu y'igikomangoma iri he? N'urugo abanyabyaha babagamo ruri he?’

Yobu 21:29

“Mbese ntimurakabaza abagenzi? Ntimuzi icyo bahamije,

Yobu 21:30

Yuko umunyabyaha abikiwe umunsi w'amakuba, Kandi ko bajyanywe mu munsi w'uburakari?

Yobu 21:31

Ni nde wamugaragariza inzira ye bahanganye? Ni nde wamwitura ibyo yakoze?

Yobu 21:32

Nyamara azajyanwa mu mva, Kandi abantu bazarinda igituro cye.

Yobu 21:33

Ibisinde byo mu gikombe bizamuryohera, Kandi abantu bose bazamukurikira, Nk'abamubanjirije batabarika.

Yobu 21:34

“Noneho ni iki gituma mumporesha iby'ubusa? Ko numva ibyo munsubiza ari ibinyoma bisa!”