Yobu 31

40 verses

Yobu 31:1

“Nasezeranye n'amaso yanjye, None se nabasha nte kwifuza umukobwa?

Yobu 31:2

“Icyo Imana itanga kivuye mu ijuru ni iki? Kandi Ishoborabyose itanga murage ki uva hejuru mu ijuru?

Yobu 31:3

Mbese kurimbuka si ko kugenerwa umunyabyaha, Ibyago bigategekerwa inkozi z'ibibi?

Yobu 31:4

Imana ntiyitegereza inzira zanjye, Ikabara intambwe zanjye zose?

Yobu 31:5

“Niba naragendeye mu binyoma, Ikirenge cyanjye kikihutira kuriganya,

Yobu 31:6

Henga mpimirwe ku minzani ireshya, Kugira ngo Imana imenye gutungana kwanjye.

Yobu 31:7

Niba intambwe zanjye zarateshutse inzira, Umutima wanjye ukayobezwa n'ibyo amaso yanjye areba, Kandi niba inenge yarometse ku biganza byanjye,

Yobu 31:8

Ndakabiba hasarure undi, Ni ukuri imyaka yo mu murima wanjye irakarandurwa.

Yobu 31:9

“Niba umutima wanjye warashutswe n'umugore, Nkubikirira ku muryango w'umuturanyi wanjye,

Yobu 31:10

Umugore wanjye aragasera undi, Kandi ashakwe n'abandi.

Yobu 31:11

Kuko icyo cyaba ari ikibi gikabije Ni ukuri ni ikizira cyo guhanwa n'abacamanza,

Yobu 31:12

Kuko cyamera nk'umuriro ukongora ukageza ku kurimbuka, Kandi cyarandura ibyo nungutse byose.

Yobu 31:13

“Niba narahinyuye urubanza rw'umugaragu wanjye, Cyangwa urw'umuja wanjye igihe bamburanyaga,

Yobu 31:14

None se ubwo Imana ihagurutse nabigenza nte? Mbese yangenderera nayibwira iki?

Yobu 31:15

Cyo ye, iyandemye mu nda ya mama si yo yamuremye? Iyaturemye mu nda za ba mama si imwe?

Yobu 31:16

“Hari ubwo nimye abakene ibyo bifuza, Cyangwa se ngahebya amaso y'umupfakazi,

Yobu 31:17

Cyangwa nkiharira ibyokurya byanjye, Impfubyi ntibiboneho?

Yobu 31:18

Ahubwo uhereye mu busore bwanjye, Yankuriye iruhande ndi nka se, N'umupfakazi namuhagarikiye nkiva mu nda ya mama.

Yobu 31:19

“Niba hari uwo nabonye wishwe no kubura umwambaro, Cyangwa indushyi ibuze icyo kwiyorosa,

Yobu 31:20

Niba urukenyerero rwe rutampaye umugisha, Kandi ntasusurutswe n'ubwoya bw'intama zanjye,

Yobu 31:21

Niba narabanguriye impfubyi ukuboko, Kuko mfite umfasha ku irembo,

Yobu 31:22

Noneho urutugu rwanjye ruragatandukana n'umubiri, N'ukuboko kwanjye kuvunike gutane n'igufwa.

Yobu 31:23

Kuko ibyago biva ku Mana byanteraga ubwoba, Simbone uko mbasha kwihanganira gukomera kwayo.

Yobu 31:24

“Niba naragize izahabu ho ibyiringiro byanjye, Nkabwira izahabu nziza nti ‘Ni wowe nishingikirijeho’,

Yobu 31:25

Niba narishimishijwe n'uko ubutunzi bwanjye ari bwinshi, Ukuboko kwanjye kukaronka byinshi,

Yobu 31:26

Niba naritegereje izuba igihe riva, Cyangwa ukwezi kugenda kurabagirana nkabiramya ,

Yobu 31:27

Kandi umutima wanjye ugashukashukwa rwihishwa, N'ikiganza cyanjye nkakinyweraho isubyo,

Yobu 31:28

Ibyo na byo byambera ibibi biragahanwa n'abacamanza, Kuko ari uguhemukira Imana iri hejuru.

Yobu 31:29

“Hari ubwo nishimiye kurimbuka k'unyanga, Cyangwa nkishyirishwa hejuru n'uko ibyago bimugezeho?

Yobu 31:30

Ahubwo sinakundiye akanwa kanjye gucumura, Ngo mwifurize gupfa muvumye?

Yobu 31:31

Hari ubwo ab'iwanjye batahamije bati ‘Hari umuntu wabona n'umwe wavuga yuko adahagira mu rugo rwe’?

Yobu 31:32

Nta mushyitsi naraje hanze Ahubwo umugenzi wese naramwugururiraga.

Yobu 31:33

Hari ubwo natwikiriye ibicumuro byanjye nka Adamu, Ngahisha ibyaha byanjye mu gituza,

Yobu 31:34

Mbitewe no gutinya iteraniro rinini, Ngaterwa ubwoba no kugawa n'indi miryango, Bituma nceceka sinsohoke?

Yobu 31:35

“Iyaba hari unyumvise! Dore ngiki icyitegererezo cyanjye, Ishoborabyose ninsubize, Nanjye mbone ibirego byanditswe n'umwanzi wanjye.

Yobu 31:36

Ni koko nabiheka ku rutugu, Nabyitamirizaho nk'ikamba.

Yobu 31:37

Namumenyesha umubare w'intambwe zanjye, Nkamwegera nk'igikomangoma.

Yobu 31:38

“Niba imisozi yanjye ihururiye kundega, N'amayogi yo muri yo akaririra hamwe,

Yobu 31:39

Niba narariye umwero wayo nta feza ntanze, Cyangwa niba naratumye bene yo baheba ubugingo bwabo,

Yobu 31:40

Noneho ibisura birakamera ah'ingano, N'urukungu rumere aha sayiri.” Iyo ni yo ndunduro y'amagambo ya Yobu.