Yobu 32

22 verses

Yobu 32:1

Nuko abo bantu uko ari batatu barorera gusubiza Yobu, kuko yari yiyizi yuko ari umukiranutsi.

Yobu 32:2

Maze uburakari bwa Elihu mwene Barakeli w'Umubuzi wo mu muryango wa Ramu burabyuka, bukongera Yobu kuko yihaye gukiranuka kurusha Imana.

Yobu 32:3

Kandi arakarira na bagenzi be batatu, kuko batabonye icyo bamusubiza kandi bakagaya Yobu.

Yobu 32:4

Ariko Elihu yari yarindiriye kuvugana na Yobu, kuko bamurutaga ubukuru.

Yobu 32:5

Maze Elihu abonye yuko abo bantu babuze icyo bamusubiza, uburakari bwe burabyuka.

Yobu 32:6

Nuko Elihu mwene Barakeli w'Umubuzi aravuga ati “Ndi muto namwe muri abasaza, Ni cyo cyatumye ntinya, Sintinyuke kubamenyesha icyo nibwira.

Yobu 32:7

Naravuze nti ‘Abafite iminsi ni bo bakwiriye kuvuga, Abamaze imyaka myinshi ni bo bakwiriye kwigisha ubwenge.’

Yobu 32:8

Ariko mu bantu harimo umwuka, Kandi guhumeka kw'Ishoborabyose ni ko kubaha kujijuka.

Yobu 32:9

Abakuze si bo bazi ubwenge, N'abasaza si bo bamenya imanza.

Yobu 32:10

Ni cyo gitumye mvuga nti ‘Nimuntegere amatwi, Nanjye mbumvishe icyo nibwira.

Yobu 32:11

Dore narindiriye amagambo yanyu, Mugitekereza ibyo kuvuga, Ngira ngo nze kumva impamvu zanyu.’

Yobu 32:12

Ni ukuri nahugukiye kubumva, Ariko nta n'umwe muri mwe wemeje Yobu, Cyangwa ngo amusubize ku byo yavuze.

Yobu 32:13

Mwitonde kugira ngo mutavuga muti ‘Ni twe twaronse ubwenge, Nta muntu wamutsinda yatsindwa n'Imana.’

Yobu 32:14

Si jye yerekejeho amagambo ye, Nanjye sinamusubiza amagambo nk'ayanyu.

Yobu 32:15

“Barumirwa ntibongera gusubiza, Ntibagira ijambo bavuga.

Yobu 32:16

Mbese mpore kuko nta cyo bavuga, Kuko bahagaze ntibongere gusubiza?

Yobu 32:17

Jyeho ngiye gusubiza, Ngiye kuvuga icyo ntekereza.

Yobu 32:18

Kuko amagambo anyuzuyemo, Umutima undimo uraniga.

Yobu 32:19

Dore igituza cyanjye kimeze nka vino idafite aho ibirira, Nk'intango nshya igiye guturika.

Yobu 32:20

Ngiye kuvuga kugira ngo noroherwe, Ngiye kubumbura akanwa kanjye musubize.

Yobu 32:21

Ne kurobanura abantu ku butoni, Cyangwa kugira uwo nshyeshya.

Yobu 32:22

Kuko ntazi gushyeshya, Nashyeshya Umuremyi wanjye yankuraho bidatinze.