Yobu 33

33 verses

Yobu 33:1

“Nuko rero Yobu, ndakwinginze wumve ibyo mvuga, Kandi utegere amatwi amagambo yanjye yose.

Yobu 33:2

Dore ubu mbumbuye umunwa wanjye, Ururimi rwanjye ruvugiye mu kanwa kanjye.

Yobu 33:3

Amagambo yanjye agaragaze gutungana k'umutima wanjye, Kandi ibyo nzi ururimi rwanjye rurabivuga ntafite uburyarya.

Yobu 33:4

Mwuka w'Imana ni we wandemye, Kandi guhumeka kw'Ishoborabyose ni ko kwambeshejeho.

Yobu 33:5

“Nubishobora unsubize, Amagambo yawe uyatunganirize imbere yanjye, Uhagarare ushikamye.

Yobu 33:6

Dore mpwanye nawe imbere y'Imana, Nanjye nabumbwe mu gitaka.

Yobu 33:7

Umva igitinyiro cyanjye ntikizagutinyisha, Kandi ukuboko kwanjye ntikuzakuremerera.

Yobu 33:8

“Ni ukuri wavuze numva, Kandi numvise amagambo y'ijwi ryawe uti

Yobu 33:9

‘Ndaboneye nta gicumuro mfite, Nta rubanza rundiho kandi nta kibi kindimo.

Yobu 33:10

Ariko rero Inshakaho impamvu, Indebaho nk'umwanzi wayo.

Yobu 33:11

Ibirenge byanjye ibishyira mu mbago, Yitegereza inzira zanjye zose.’

Yobu 33:12

“Reka ngusubize, muri ibyo ntukiranutse, Kuko Imana isumba abantu.

Yobu 33:13

Ni iki gituma uyigisha impaka, Kuko itagomba gusobanura ibyayo?

Yobu 33:14

Imana ivuga rimwe, Ndetse kabiri nubwo umuntu atabyitaho.

Yobu 33:15

Mu nzozi mu iyerekwa rya nijoro, Igihe abantu bashyizweyo, Basinziriye ku mariri yabo.

Yobu 33:16

Ni ho yumvisha amatwi y'abantu, Igashyira ikimenyetso ku byo ibigisha,

Yobu 33:17

Kugira ngo igamburuze umuntu mu migambi ye, Ngo imaremo umuntu ubwibone bwe buhishwe.

Yobu 33:18

Ubugingo bwe iburinda rwa rwobo, No kubaho kwe ikakurinda kurimburwa n'inkota.

Yobu 33:19

Maze kandi ahanwa n'umubabaro ari ku buriri bwe, Ahora aribwa mu magufwa ntahweme,

Yobu 33:20

Bigatuma ubugingo bwe buhurwa ibyokurya, N'umutima we ukanga ibiryoshye.

Yobu 33:21

Umubiri we urananuka ntube ukigaragara, N'amagufwa ye atagaragaraga akānama.

Yobu 33:22

Ni ukuri ubugingo bwe bwegera ikuzimu, No kubaho kwe kwerekeye ku barimbuzi.

Yobu 33:23

“Niba abonekerwa na marayika w'umurengezi, Ni inyamibwa imwe mu gihumbi, Wamenyesha umuntu inzira akwiriye kunyuramo.

Yobu 33:24

Ni ho Imana yamubabarira iti ‘Murokore kugira ngo atamanuka akajya muri rwa rwobo, Nabonye Umucunguzi.’

Yobu 33:25

Umubiri we uzagwa itoto birushe uw'umwana, Asubire mu busore bwe.

Yobu 33:26

Asaba Imana na yo ikamugirira ibambe, Bituma ayireba mu maso anezerewe, Kandi igarurira umuntu gukiranuka kwe.

Yobu 33:27

Aririmbira imbere y'abantu ati ‘Naracumuye nkagoreka ibyari bigororotse, Ariko nta cyo byamariye.

Yobu 33:28

Nyamara yancunguriye ubugingo ngo butajya muri rwa rwobo, Kandi kubaho kwanjye kuzareba umucyo.’

Yobu 33:29

“Dore ibyo byose bikorwa n'Imana, Igenza ityo umuntu kabiri ndetse gatatu,

Yobu 33:30

Kugira ngo igarure ubugingo bwe ngo butajya ikuzimu, Abone kumurikirwa n'umucyo w'abazima.

Yobu 33:31

“Huguka cyane Yobu we, untegere amatwi, Uceceke nanjye mvuge.

Yobu 33:32

Niba ufite icyo kuvuga unsubize, Vuga kuko nifuza kugutsindishiriza.

Yobu 33:33

Niba ari nta cyo untegere amatwi, Ceceka nanjye nkwigishe ubwenge.”