Yobu 34

37 verses

Yobu 34:1

Maze Elihu yongera kuvuga ati

Yobu 34:2

“Nimwumve ibyo mvuga mwa banyabwenge mwe, Namwe abajijutse muntegere amatwi,

Yobu 34:3

Kuko ugutwi gusobanura amagambo, Nk'uko akanwa kumva ibyokurya.

Yobu 34:4

Twihitiremo igitunganye, Twimenyere icyiza turi kumwe.

Yobu 34:5

“Yobu yavuze ati ‘Ndi umukiranutsi, Kandi Imana yankuyeho ibyari binkwiriye.

Yobu 34:6

Nubwo nta rubanza rundiho mbarwa nk'umubeshyi, Uruguma rwanjye rurenze urukiriro, Nubwo nta gicumuro mfite.’

Yobu 34:7

Mbese hariho umuntu umeze nka Yobu, Unywa gukobwa nk'ugotomera amazi?

Yobu 34:8

Agenda yibanisha n'inkozi z'ibibi, Kandi akagendana n'abanyabyaha.

Yobu 34:9

Kuko yavuze ati ‘Nta cyo bimariye umuntu kwishimana Imana.’

Yobu 34:10

“Nuko rero nimuntegere amatwi, Mwa bantu bajijutse mwe, Ntibikabeho ko Imana ikora ibyaha, N'Ishoborabyose ngo ikore ibyo gukiranirwa,

Yobu 34:11

Kuko izitūra umuntu ibihwanye n'umurimo we, Izaha umuntu wese kubona ibihwanye n'imigenzereze ye.

Yobu 34:12

Ni ukuri ntabwo Imana yakora ibibi, Kandi Ishoborabyose ntiyagoreka imanza.

Yobu 34:13

Ni nde wayihaye gutwara isi? Cyangwa ni nde wayiringanirije ibyaremwe byose?

Yobu 34:14

Yakwitegereza abantu, Ikisubiranira umwuka no guhumeka byayo,

Yobu 34:15

Ibyaremwe byose byapfira rimwe, Umuntu na we agasubira mu mukungugu.

Yobu 34:16

“Noneho niba ujijutse umva ibi, Utegere amatwi ijwi ry'amagambo yanjye.

Yobu 34:17

Mbese uwanga gukiranuka yategeka? Wacira Ikiranuka kandi Ikomeye urubanza?

Yobu 34:18

Birakwiriye se kubwira umwami uti ‘Uri mubi’? Cyangwa ab'imfura uti ‘Muri babi’?

Yobu 34:19

Nkanswe kubibwira Imana itarobanura abami ku butoni, Ntiyite ku batunzi kubarutisha abakene, Kuko bose ari bo yaremesheje amaboko yayo.

Yobu 34:20

Bapfa mu kanya gato ndetse mu gicuku, Abantu baradandabirana bakagendanirako, Kandi intwari zikurwaho ari nta muntu zizize.

Yobu 34:21

“Kuko amaso yayo ari ku migenzereze y'umuntu, Kandi ireba amajya ye yose.

Yobu 34:22

Nta mwijima cyangwa igicucu cy'urupfu, Aho inkozi z'ibibi zishobora kwihisha.

Yobu 34:23

Kuko itagomba kongera kwitegereza umuntu, Kugira ngo yirirwe isubira mu rubanza.

Yobu 34:24

Ivunagura intwari mu buryo butarondoreka, Igashyira abandi mu kigwi cyazo.

Yobu 34:25

Kuko izi imirimo yazo, Kandi izubika nijoro zikarimbuka.

Yobu 34:26

Izikubita nk'abantu babi, Ku mugaragaro imbere y'abandi barora,

Yobu 34:27

Kuko zayiteshutse, Ntizite ku nzira zayo zose.

Yobu 34:28

Bagatuma gutaka kw'abakene kuyigeraho, Kandi ikumva gutaka kw'abarengana.

Yobu 34:29

“Iyo itanze amahoro ni nde wabasha gutera amahane? Iyo yitwikiriye ni nde wabasha kuyireba? Uko yagira benshi ni ko yagira n'umwe,

Yobu 34:30

Kugira ngo utubaha Imana atima, Kandi ngo hatagira utega abantu umutego.

Yobu 34:31

“Hari uwabwiye Imana ati ‘Narahanwe sinzongera gucumura,

Yobu 34:32

Icyo ntabonye ukinyigishe, Niba narakoze ikibi sinzongera kugikora.’

Yobu 34:33

Mbese ingororano yayo uyangishwa n'uko idakora icyo ushaka? Kuko ari wowe ukwiriye guhitamo atari jye, Nuko vuga icyo uzi.

Yobu 34:34

“Abantu bajijutse, Ndetse abantu bose bazi ubwenge banyumva, Bazambwira bati

Yobu 34:35

‘Yobu yavuze icyo atazi, Kandi amagambo ye ntiyarimo ubwenge.’

Yobu 34:36

“Icyampa Yobu akageragezwa akazagezwa ku maherezo, Kuko asubiza nk'abanyabyaha.

Yobu 34:37

Kuko yongera ubugome ku cyaha cye, Agakoma mu mashyi muri twe atangara, Akagwiza amagambo ye yibasiye Imana.”