Yobu 35

16 verses

Yobu 35:1

Elihu akomeza gusubiza ati

Yobu 35:2

“Mbese wibwira yuko ibyo bitunganye, ubwo wavuze uti ‘Gukiranuka kwanjye kuruta ukw'Imana’?

Yobu 35:3

Kuko wavuze uti ‘Kuzamarira iki?’ Kandi uti ‘Nzabona nyungu ki ziruta izo mba narabonye ngikora ibyaha?’

Yobu 35:4

Ngiye kugusubiza wowe na bagenzi bawe.

Yobu 35:5

“Itegereze mu ijuru urebe, Kandi witegereze ibicu biri hejuru uko bigusumba.

Yobu 35:6

Niba warakoze icyaha hari icyo uyitwaye? Kandi ibicumuro byawe niba byaragwiriye na byo biyitwaye iki?

Yobu 35:7

Niba uri umukiranutsi hari icyo uyihaye? Cyangwa se icyo ihabwa n'ukuboko kwawe ni iki?

Yobu 35:8

Icyakora ibibi byawe byababaza umuntu umeze nkawe, Kandi umwana w'umuntu gukiranuka kwawe ni we kwagira icyo kumumarira.

Yobu 35:9

“Batakishwa no kurengana kwinshi, Ku bwo kubabazwa n'amaboko y'abakomeye ni cyo kibatera gutabaza.

Yobu 35:10

Ariko nta wavuga ati ‘Imana Umuremyi wanjye iri he? Kandi ari yo iduha indirimbo mu ijoro,

Yobu 35:11

Ikatwigisha kuruta inyamaswa zo mu isi, Kandi ikaduha ubwenge kuruta ibisiga byo mu kirere.’

Yobu 35:12

Nuko barataka ariko ntihagira ubasubiza, Bitewe n'ubwibone bw'abanyabyaha.

Yobu 35:13

Ni ukuri Imana ntiyumvira ibyo ubusa. Ndetse Ishoborabyose ntiyabyitaho.

Yobu 35:14

“Nubwo uvuga ko utayireba, Ariko urubanza ruri imbere yayo, Nawe uyirindīra.

Yobu 35:15

Ariko noneho kuko idahōresha uburakari bwayo, Ntiyite ku gasuzuguro cyane,

Yobu 35:16

Ni cyo cyatumye Yobu abumburira ubusa akanwa ke, Akagwiza amagambo atagira icyo azi.”