Yobu 36

33 verses

Yobu 36:1

Elihu akomeza kuvuga ati

Yobu 36:2

“Ba unyoroheye gato maze nkwereke, Kuko ngifite icyo mvugira Imana.

Yobu 36:3

Ndazana ubwenge bwanjye mbukuye kure, Kandi ndātūrira Umuremyi wanjye uburyo akiranuka.

Yobu 36:4

Ni ukuri ibyo mvuga ntabwo ari ibinyoma, Umuntu ufite ubwenge butunganye ari kumwe nawe.

Yobu 36:5

“Dore Imana irakomeye kandi ntigira uwo ihinyura, Irakomeye mu mbaraga no mu bwenge.

Yobu 36:6

Ntiramisha umunyabyaha, Ariko itsindishiriza abarengana.

Yobu 36:7

Ntabwo ivana amaso yayo ku bakiranutsi, Ahubwo ibicaza hamwe n'abami ku ntebe zabo, Ikabakomeza iteka ryose bagashyirwa hejuru.

Yobu 36:8

Kandi iyo baboheshejwe iminyururu, Bagafatishwa ingoyi z'umubabaro,

Yobu 36:9

Ibereka imirimo yabo n'ibicumuro byabo, Uko bagenje bibona.

Yobu 36:10

Kandi izibura amatwi yabo ngo bumve ibyigisho, Ikabihanangiriza kuva mu byaha.

Yobu 36:11

Nibayumvira bakayikorera, Bazamara iminsi yabo baguwe neza, Bazamara n'imyaka yabo mu byishimo.

Yobu 36:12

Ariko nibatumvira bazarimbuzwa inkota, Kandi bazapfa ari nta bwenge bafite.

Yobu 36:13

“Kandi abatubaha Imana mu mitima yabo bibikira uburakari, Iyo ibaboshye ntibarushya batabaza.

Yobu 36:14

Bapfa bakenyutse, Kandi ubugingo bwabo buherera mu banduye.

Yobu 36:15

Irokora abarengana ikabakura mu makuba, Kandi akarengane gatuma ibaziburira amatwi.

Yobu 36:16

“Ni ukuri iba yaragukuye mu makuba, Ikagushyira ahagari hadafunganye, Kandi ibishyizwe ku meza yawe, Biba byuzuwemo n'ibinure.

Yobu 36:17

Ariko wuzuwemo n'imanza z'abanyabyaha, Urubanza no gukiranuka biragufashe.

Yobu 36:18

Hariho uburakari. Wirinde utayobeshwa no kwirarira kwawe, Bigatuma incungu nyinshi zinanirwa kugucungura.

Yobu 36:19

Mbese ubutunzi bwawe n'ububasha bw'imbaraga zawe bwose, Byatuma utabona amakuba?

Yobu 36:20

Ntukifuze ijoro, Igihe abantu bacibwa bakava iwabo.

Yobu 36:21

Itonde we kwibwira ibyo gukiranirwa, Kuko ari byo wahisemo bikakurutira umubabaro ufite.

Yobu 36:22

“Dore Imana ikoresha ibikomeye ububasha bwayo, Umwigisha uhwanye na yo ni nde?

Yobu 36:23

Ni nde wayitegekeye inzira zayo? Cyangwa ni nde wavuga ati ‘Wakoze ikitaboneye’?

Yobu 36:24

Ibuka gushimisha imirimo yayo, N'ibyayo abantu baririmbaga.

Yobu 36:25

Bose barayirebaga, Umuntu ayitegereza ari kure yayo.

Yobu 36:26

Dore Imana irakomeye kandi ntituyizi, Imibare y'imyaka yayo ntibarika.

Yobu 36:27

“Kuko izamura amazi akaba igicu, Kigahinduka imvura itonyanga,

Yobu 36:28

Maze ibicu bikayigusha, Ikagwa mu gihugu ari nyinshi.

Yobu 36:29

Mbese hari uwabasha kumenya uko ibicu bikwira hose, Akamenya n'uko imihindaganyo iva mu ihema ryayo?

Yobu 36:30

Dore yigotesha umucyo, Kandi itwikīra no mu kuzimu kw'inyanja.

Yobu 36:31

Kuko ibyo ari ibyo ikirisha urubanza rw'amahanga, Kandi itanga ibyokurya byinshi.

Yobu 36:32

Ihisha umurabyo mu maboko yayo, Maze ikawutegeka guhamya intego.

Yobu 36:33

Guhinda kw'inkuba kugaragaza ibyayo, Amatungo na yo akamenya yuko umugaru uhinduye.