Yobu 5

27 verses

Yobu 5:1

“Hamagara noneho, hari uwagusubiza? Uwo mu bera watabaza ni uwuhe?

Yobu 5:2

Kuko umujinya wica umupfapfa, Kandi ishyari ryica ubuze ubwenge.

Yobu 5:3

Nabonye umupfapfa ashora imizi, Ariko muri ako kanya mvuma ubuturo bwe.

Yobu 5:4

Abana be bari kure y'ubuhungiro, Bahondagurirwa mu irembo, Kandi ntibafite uwo kubarokora.

Yobu 5:5

Imyaka ye imarwa n'abashonji, Ndetse bajyana n'ibiri ma mahwa,

Yobu 5:6

Umubabaro ntuva mu mukungugu, Kandi amakuba ntamera mu butaka.

Yobu 5:7

Nyamara umuntu avukira umuruho, Nk'uko ibishashi bitumukira mu kirere.

Yobu 5:8

“Ariko ari jye ubu mba nshatse Imana, Kandi Imana nkaba ari yo negurira ibyanjye.

Yobu 5:9

Ni yo ikora ibikomeye bitarondoreka, N'ibitangaza bitabarika.

Yobu 5:10

Ni yo ivubira isi imvura, Igasandaza amazi mu mirima.

Yobu 5:11

Ni yo ishyira hejuru aboroheje, N'ababoroga ibashyira mu mahoro.

Yobu 5:12

Yica imigambi y'incakura, Kugira ngo amaboko yazo adasohoza imirimo yazo.

Yobu 5:13

Kandi Imana itegera abanyabwenge mu buriganya bwabo, N'inama z'ab'incakura ikazubika.

Yobu 5:14

Bahura n'umwijima ari ku manywa, Barindagira ku manywa y'ihangu nka nijoro.

Yobu 5:15

Ariko umukene imukiza inkota zo mu kanwa kabo, Ndetse n'umutindi imukiza amaboko y'abakomeye.

Yobu 5:16

Ni cyo gituma umukene agira ibyiringiro, Kandi akanwa k'abakiranirwa kazahozwa.

Yobu 5:17

“Hahirwa umuntu Imana ihana, Nuko rero ntugasuzugure igihano Ishoborabyose iguhana.

Yobu 5:18

Kuko ari yo irema uruguma, kandi akaba ari yo yomora, Irakomeretsa, Kandi amaboko yayo ni yo akiza.

Yobu 5:19

Izakurokora ibyago bitandatu ndetse birindwi, Kandi nta kibi kizakuzaho.

Yobu 5:20

Mu gihe cy'inzara izagukiza urupfu, No mu ntambara izagukiza imbaraga y'inkota.

Yobu 5:21

Uzahishwa intonganya z'ururimi, Kandi ntuzatinya kurimbuka kuje.

Yobu 5:22

Kurimbuka n'inzara uzabiseka, Kandi ntuzatinya inyamaswa zo mu isi.

Yobu 5:23

Kuko uzasezerana n'amabuye yo mu gasozi, Kandi inyamaswa zo mu gasozi zizuzura nawe.

Yobu 5:24

Uzamenya yuko amahoro ari mu rugo rwawe, Uzasura ibiraro by'amatungo yawe, We kugira icyo ubiburamo.

Yobu 5:25

Ni ho uzamenya ko urubyaro rwawe ruzagwira, N'abagukomokaho bakaba nk'ibyatsi byo ku isi.

Yobu 5:26

Uzinjizwa mu mva yawe ushaje neza, Nk'umuba w'ingano uhunikwa mu gihe cyawo.

Yobu 5:27

Dore ibyo ni byo twagenzuye dusanga ari ko biri, Byumve ubyigireho akamaro.”