Yobu 6

30 verses

Yobu 6:1

Yobu aherako arasubiza ati

Yobu 6:2

“Ayii, iyaba umubabaro wanjye washobora kugerwa, N'ibyago byose bigashyirwa ku bipimo!

Yobu 6:3

Kuko byarusha umusenyi wo mu nyanja kuremera, Ni cyo cyatumye nihutira kuvuga.

Yobu 6:4

Erega imyambi y'Isumbabyose yarampinguranije, Ubugingo bwanjye bukanywa ubumara bwayo, Ibiteye ubwoba by'Imana bingererejeho.

Yobu 6:5

Mbese imparage yivuga irisha? Cyangwa inka yabira iri mu rwuri?

Yobu 6:6

Mbese ikidafite uburyohe cyaribwa badashyizemo umunyu? Cyangwa mu murenda w'igi harimo uburyohe?

Yobu 6:7

Umutima wanjye wanga kubikoraho, Bimbera nk'ibyokurya bitera ishozi.

Yobu 6:8

“Icyampa nkabona icyo nsaba, Imana ikampa icyo nifuza.

Yobu 6:9

Ni ukugira ngo yemere kumpondagura, Ikareka ukuboko kwayo kukampuhura.

Yobu 6:10

Ubwo mba ngifite ikimpumuriza, Ndetse mba nishimiye imibabaro idatuza, Kuko ntahakanye amagambo y'Uwera.

Yobu 6:11

Gukomera kwanjye ni iki, kugira ngo ntegereze? N'iherezo ryanjye ni iki, kugira ngo nihangane?

Yobu 6:12

Mbese gukomera kwanjye ni nk'ukw'amabuye? Cyangwa umubiri wanjye ni umuringa?

Yobu 6:13

Ntimuzi ko jyewe muri jye hatarimo ikintabara, Kandi agakiza kambereye kure?

Yobu 6:14

Urembye akareka kubaha Isumbabyose, Akwiriye kubabarirwa n'incuti ye.

Yobu 6:15

Abo tuva inda imwe barariganije, Bameze nko mu isuri y'inkamīra itemba igashira.

Yobu 6:16

Aho barafu yirabuza, Ishelegi ikihisha,

Yobu 6:17

Iyo hasusurutse birashira, Ubushyuhe bwaza bigashonga.

Yobu 6:18

Itara ry'abagenzi ryanyuraga muri iyo nzira rirateshuka, Bazamukira mu butayu bakahagwa.

Yobu 6:19

Amatara y'ab'i Tema yarindiriye, Amatara y'ab'i Sheba yarabategerezaga.

Yobu 6:20

Bakojejwe isoni n'uko biringiye, Barahageze bariheba.

Yobu 6:21

Noneho nta cyo mumaze. Mubonye ibiteye ubwoba muratinya.

Yobu 6:22

Mbese nigeze kuvuga nti ‘Nimugire icyo mumpa’? Cyangwa nti ‘Nimungirire ubuntu mu byo mutunze’?

Yobu 6:23

Cyangwa nti ‘Mundokore mumvane mu maboko y'umwanzi’? Cyangwa nti ‘Nimunkize mumvane mu maboko y'abarenganya’?

Yobu 6:24

“Nimunyigishe nicecekere, Mumenyeshe ibyo nafuditse.

Yobu 6:25

Amagambo y'ukuri agira ingingo zikomeye, Ariko impaka zanyu zirampana iki?

Yobu 6:26

Mbese murashaka guhinyura amagambo, Ubwo ibyo uwihebye avuze bimeze nk'umuyaga?

Yobu 6:27

Ni ukuri mwafindira impfubyi, N'incuti yanyu mwayigura.

Yobu 6:28

Noneho ndabinginze nimunyitegereze, Ni ukuri sinavugira ibinyoma imbere yanyu.

Yobu 6:29

Nimuhindukire ndabinginze mwe gukiranirwa, Ni ukuri nimuhindukire, urubanza rwanjye ni urw'ukuri.

Yobu 6:30

Mbese ururimi rwanjye ruriho gukiranirwa? Akanwa kanjye ntikazi gutandukanya iby'igomwa?