Luka 12

59 verses

Luka 12:1

Muri icyo gihe abantu ibihumbi byinshi bateranira aho ari, ndetse bigeza aho bakandagirana. Nuko abwira abigishwa be ati “Mubanze mwirinde umusemburo w'Abafarisayo ari wo buryarya,

Luka 12:2

kuko ari nta cyatwikiriwe kitazatwikururwa, cyangwa icyahishwe kitazamenyekana.

Luka 12:3

Nuko ibyo mwavugiye mu mwijima byose bizumvikanira mu mucyo, n'icyo mwongoreraniye mu mazu imbere kizavugirwa hejuru yayo.

Luka 12:4

“Kandi ndababwira mwebwe ncuti zanjye nti ‘Ntimugatinye abica umubiri, hanyuma ntibagire ikindi babatwara.

Luka 12:5

Ahubwo ndabereka uwo mukwiriye gutinya: mutinye umara kwica umuntu agashobora kumujugunya muri Gehinomu. Ni koko, ndababwira abe ari we mutinya.’

Luka 12:6

“Mbese ibishwi bitanu ntibigurwa amakuta abiri? Nyamara nta na kimwe muri byo cyibagirana mu maso y'Imana.

Luka 12:7

Ndetse n'umusatsi wo ku mitwe yanyu wose warabazwe. Ntimutinye rero, kuko muruta ibishwi byinshi.

Luka 12:8

“Kandi ndababwira yuko uzampamiriza imbere y'abantu, nanjye Umwana w'umuntu nzamuhamiriza imbere y'abamarayika b'Imana,

Luka 12:9

ariko unyihakanira imbere y'abantu, na we azihakanirwa imbere y'abamarayika b'Imana.

Luka 12:10

“Kandi umuntu wese usebya Umwana w'umuntu azabibabarirwa, ariko utuka Umwuka Wera ntazabibabarirwa.

Luka 12:11

“Kandi nibabajyana mu masinagogi no mu batware no mu bakomeye, ntimuzahagarike umutima w'icyo muzireguza cyangwa w'ibyo muzavuga,

Luka 12:12

kuko Umwuka Wera azabigisha ibyo muzaba mukwiriye kuvuga muri uwo mwanya.”

Luka 12:13

Nuko umuntu umwe wo muri iryo teraniro aramubwira ati “Mwigisha, bwira mwene data tugabane imyandu.”

Luka 12:14

Na we aramusubiza ati “Wa mugabo we, ni nde wanshyizeho kuba umucamanza wanyu, cyangwa ngo ngabanye ibyanyu?”

Luka 12:15

Arababwira ati “Mwitonde kandi mwirinde kwifuza kose, kuko ubugingo bw'umuntu butava mu bwinshi bw'ibintu bye.”

Luka 12:16

Nuko abacira umugani ati “Hariho umukungu wari ufite imirima irumbuka cyane,

Luka 12:17

nuko aribaza mu mutima we ati ‘Ndagira nte ko ntafite aho mpunika imyaka yanjye?’

Luka 12:18

Aribwira ati ‘Ndabigenza ntya: ndasenya urugarama rwanjye nubake urundi runini, abe ari mo mpunika imyaka yanjye yose n'ibintu byanjye.

Luka 12:19

Ni bwo nzabwira umutima wanjye nti: Mutima, ufite ibintu byinshi bibikiwe imyaka myinshi, ngaho ruhuka, urye unywe, unezerwe.’

Luka 12:20

Ariko Imana iramubwira iti ‘Wa mupfu we, muri iri joro uranyagwa ubugingo bwawe. Ibyo wabitse bizaba ibya nde?’

Luka 12:21

“Ni ko umuntu wirundaniriza ubutunzi amera, atari umutunzi mu by'Imana.”

Luka 12:22

Abwira abigishwa be ati “Ni cyo gituma mbabwira nti: Ntimukīganyire ngo mutekereze iby'ubugingo muti ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa iby'umubiri muti ‘Tuzambara iki?’

Luka 12:23

Kuko ubugingo buruta ibyokurya, n'umubiri uruta imyambaro.

Luka 12:24

Mwitegereze ibikona bitabiba ntibisarure, ntibigire ububiko cyangwa ikigega, nyamara Imana irabigaburira. Mwe se ntimuruta ibisiga cyane?

Luka 12:25

Ni nde muri mwe wabasha kwiyunguraho umukono umwe, abiheshejwe no kwiganyira?

Luka 12:26

Nuko ubwo mutabasha gukora igito rwose, ni iki kibaganyisha ibindi?

Luka 12:27

Mwitegereze uburabyo uko bumera: ntibugira umurimo bukora, ntibuboha imyenda, ariko ndababwira yuko Salomo mu bwiza bwe bwose atarimbaga nka kamwe muri bwo.

Luka 12:28

Ariko Imana ubwo yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, buriho none n'ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho kubambika mwebwe abafite kwizera guke mwe?

Luka 12:29

“Ntimugahagarike umutima wo gushaka ibyokurya n'ibyokunywa, kandi ntimwiganyire.

Luka 12:30

Ibyo byose abapagani bo mu isi ni byo bashaka, burya So aba azi ko namwe mubikennye.

Luka 12:31

Ahubwo mushake ubwami bwe, kuko ari ho ibyo muzabyongerwa.

Luka 12:32

“Mwa mukumbi muto mwe, ntimutinye kuko So yishimira kubaha ubwami.

Luka 12:33

Mugure ibyo mufite, mutange ku buntu. Mwidodere udusaho tudasaza, ari bwo butunzi budashira buri mu ijuru, aho umujura atabwegera n'inyenzi ntizibwonone,

Luka 12:34

kuko aho ubutunzi bwanyu buri, ari ho n'imitima yanyu izaba.

Luka 12:35

“Muhore mukenyeye kandi amatabaza yanyu yake,

Luka 12:36

mumere nk'abantu bategereza shebuja aho agarukira ava mu bukwe, kugira ngo ubwo azaza nakomanga bamukingurire vuba.

Luka 12:37

Hahirwa abagaragu shebuja azaza agasanga bari maso. Ndababwira ukuri yuko azakenyera, akabicaza akabahereza.

Luka 12:38

Naza mu gicuku cyangwa mu nkoko agasanga bameze batyo, bazaba bahirwa.

Luka 12:39

Kandi mumenye ibi yuko nyir'inzu iyaba yamenyaga igihe umujura azazira, yabaye maso, ntiyakunze ko inzu icukurwa.

Luka 12:40

Namwe muhore mwiteguye, kuko Umwana w'umuntu azaza mu gihe mudatekereza.”

Luka 12:41

Petero aramubaza ati “Databuja, uwo mugani ni twe twenyine uwuciriye cyangwa ni abantu bose?”

Luka 12:42

Umwami Yesu aramusubiza ati “Ni nde gisonga gikiranuka cy'ubwenge, shebuja azasigira abo mu rugo rwe ngo abagerere igerero igihe cyaryo?

Luka 12:43

Hahirwa uwo mugaragu shebuja azaza agasanga abikora.

Luka 12:44

Ndababwira ukuri yuko azamwegurira ibyo afite byose.

Luka 12:45

Ariko uwo mugaragu niyibwira ati ‘Databuja aratinze’, agatangira gukubita abagaragu n'abaja, no kurya no kunywa no gusinda,

Luka 12:46

shebuja w'uwo mugaragu azaza umunsi atamutegereje n'igihe atazi, azamucamo kabiri amuhanane n'abakiranirwa.

Luka 12:47

“Kandi uwo mugaragu wari uzi ibyo shebuja ashaka, ntiyitegure ngo akore ibyo ashaka, azakubitwa inkoni nyinshi.

Luka 12:48

Ariko uwari utabizi agakora ibikwiriye kumuhanisha, azakubitwa nkeya. Uwahawe byinshi wese azabazwa byinshi, n'uweguriwe byinshi ni we bazarushaho kwaka byinshi.

Luka 12:49

“Naje kujugunya umuriro mu isi, none niba umaze gufatwa ndacyashaka iki kandi?

Luka 12:50

Hariho umubatizo nkwiriye kuzabatizwa. Nyamuna uburyo mbabazwa kugeza aho uzasohorera!

Luka 12:51

Mbese mutekereza yuko nazanywe no kuzana amahoro mu isi? Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo naje gutanya abantu!

Luka 12:52

Kuko uhereye none hazabaho batanu mu nzu imwe badahuje, abatatu n'ababiri, kandi n'ababiri n'abatatu badahuje.

Luka 12:53

Umwana ntazahuza na se, na se n'umwana we ntibazahuza. Umukobwa ntazahuza na nyina, na nyina n'umukobwa we ntibazahuza. Umukazana ntazahuza na nyirabukwe, na nyirabukwe n'umukazana we ntibazahuza.”

Luka 12:54

Nuko abwira abateraniye aho na bo ati “Iyo mubonye igicu kivuye iburengerazuba, uwo mwanya muravuga ngo ‘Imvura iragwa’, kandi ni ko biba.

Luka 12:55

N'iyo mubonye umuyaga uturutse ikusi, muravuga ngo ‘Haraba ubushyuhe’, kandi ni ko biba.

Luka 12:56

Mwa ndyarya mwe, ko muzi kugenzura isi n'ijuru, ni iki kibabuza kugenzura iby'iki gihe?

Luka 12:57

“Kandi namwe ubwanyu, ni iki kibabuza guhitamo ibitunganye?

Luka 12:58

Nujyana n'ukurega kuburanira ku mutware, ugire umwete mukiri mu nzira wikiranure na we ngo ye kugukururira ku mucamanza, umucamanza akagushyikiriza umusirikare, na we akagushyira mu nzu y'imbohe.

Luka 12:59

Ndakubwira yuko utazavamo rwose, keretse umaze kwishyura umwenda wose hadasigaye ikuta na rimwe.”