Luka 13

35 verses

Luka 13:1

Muri icyo gihe hari abantu bari bahari bamutekerereza iby'Abanyagalilaya, abo Pilato yavangiye amaraso yabo n'ibitambo byabo.

Luka 13:2

Yesu arabasubiza ati “Mbese mugira ngo abo Banyagalilaya bari abanyabyaha kuruta abandi Banyagalilaya, ubwo bababajwe batyo?

Luka 13:3

Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo namwe nimutihana muzarimbuka mutyo mwese.

Luka 13:4

Cyangwa se ba bandi cumi n'umunani, abo umunara w'i Silowamu wagwiriye ukabica, mugira ngo bari abanyabyaha kuruta abandi b'i Yerusalemu bose?

Luka 13:5

Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo namwe nimutihana muzarimbuka mutyo mwese.”

Luka 13:6

Kandi abacira uyu mugani ati “Hāriho umuntu wateye umutini mu ruzabibu rwe, bukeye araza awushakaho imbuto arazibura.

Luka 13:7

Abwira umuhinzi ati ‘Dore none uyu mwaka ni uwa gatatu, nza gushaka imbuto kuri uyu mutini sinzibone. Uwuce, urakomeza kunyunyuriza iki ubutaka?’

Luka 13:8

Na we aramusubiza ati ‘Databuja, uwureke uyu mwaka na wo, nywuhingire nywufumbire,

Luka 13:9

ahari hanyuma wakwera imbuto. Icyakora nutera uzawuce.’ ”

Luka 13:10

Nuko ku munsi w'isabato yigishiriza mu isinagogi.

Luka 13:11

Asangamo umugore ufite dayimoni utera ubumuga, uwo mugore yari amaze imyaka cumi n'umunani ahetamye, atabasha kunamuka na hato.

Luka 13:12

Yesu amubonye aramuhamagara aramubwira ati “Mugore, ubohowe ubumuga bwawe.”

Luka 13:13

Amurambikaho ibiganza, muri ako kanya aragororoka ahagarara yemye, ahimbaza Imana.

Luka 13:14

Ariko umutware w'isinagogi arakazwa n'uko Yesu akijije umuntu ku isabato, abwira abantu ati “Hariho iminsi itandatu ikwiriye gukorerwamo imirimo, abe ari yo muzamo mukizwe hatari ku munsi w'isabato.”

Luka 13:15

Umwami Yesu aramusubiza ati “Mwa ndyarya mwe, mbese umuntu wese muri mwe ntazitura inka ye cyangwa indogobe ye, ayikura mu kiraro ku isabato, akayijyana akayuhira?

Luka 13:16

Kandi uyu ko ari umukobwa wa Aburahamu, akaba amaze iyi myaka cumi n'umunani aboshywe na Satani, ntiyari akwiye kubohorwa iyi ngoyi ku munsi w'isabato?”

Luka 13:17

Amaze kuvuga atyo abanzi be bose baramwara, abahateraniye bose bishimira imirimo myiza itangaza yose yakoze.

Luka 13:18

Nuko arabaza ati “Mbese ubwami bw'Imana bwagereranywa n'iki, cyangwa nabushushanya n'iki?

Luka 13:19

Dore bugereranywa n'akabuto ka sinapi, umuntu yenze akakabiba mu murima we, kagakura kakaba igiti maze inyoni zo mu kirere zikarika ibyari mu mashami yacyo.”

Luka 13:20

Yongera kuvuga ati “Ubwami bw'Imana ndabugereranya n'iki?

Luka 13:21

Busa n'umusemburo umugore yenze akawuhisha mu myariko itatu y'ifu, kugeza aho yose iri butubukire.”

Luka 13:22

Ajya mu midugudu n'ibirorero yigisha, ari mu nzira ajya i Yerusalemu,

Luka 13:23

umuntu aramubaza ati “Databuja, mbese abakizwa ni bake?” Na we aramusubiza ati

Luka 13:24

“Mugire umwete wo kunyura mu irembo rifunganye. Ndababwira yuko benshi bazashaka kurinyuramo ntibabibashe.

Luka 13:25

Nyir'inzu namara guhaguruka agakinga urugi, namwe mugatangira kurukomangaho muhagaze hanze muvuga muti ‘Mwami, dukingurire’, azabasubiza ati ‘Simbazi, sinzi n'aho muturutse.’

Luka 13:26

Ni bwo muzavuga muti ‘Kandi twarīraga imbere yawe, tukanywera imbere yawe, ndetse ukīgishiriza mu nzira z'iwacu!’

Luka 13:27

Ariko azababwira ati ‘Sinzi aho muturutse. Nimumve imbere mwa nkozi z'ibibi mwe!’

Luka 13:28

Aho ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo, mubonye Aburahamu na Isaka na Yakobo n'abahanuzi bose bibereye mu bwami bw'Imana, namwe mukaba mujugunywe hanze.

Luka 13:29

Hazaza abava iburasirazuba n'iburengerazuba, n'ikasikazi n'ikusi, bicare basangirire mu bwami bw'Imana.

Luka 13:30

Kandi rero, hariho ab'inyuma bamwe bazaba ab'imbere, n'ab'imbere bamwe bazaba ab'inyuma.”

Luka 13:31

Uwo munsi haza Abafarisayo bamwe baramubwira bati “Va hano, ugende kuko Herode ashaka kukwica.”

Luka 13:32

Arababwira ati “Nimugende mubwire iyo ngunzu muti ‘Dore arirukana abadayimoni, arakiza abantu none n'ejo, maze ku munsi wa gatatu azaba arangije rwose.’

Luka 13:33

Ariko nkwiriye kugenda none n'ejo n'ejo bundi, kuko bidashoboka ko umuhanuzi yicwa atari i Yerusalemu.

Luka 13:34

“Ayii! Yerusalemu, Yerusalemu we, wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho! Ni kangahe nashatse kubundikira abana bawe, nk'uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo ntimunkundire?

Luka 13:35

Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka, kandi ndababwira yuko mutazambona kugeza ubwo muzavuga muti ‘Hahirwa uje mu izina ry'Uwiteka.’ ”