Luka 14

35 verses

Luka 14:1

Ku munsi w'isabato, yinjiye mu nzu y'umwe mu batware b'Abafarisayo ngo basangire baramugenza.

Luka 14:2

Imbere ye hariho umuntu urwaye urushwima.

Luka 14:3

Yesu abaza abigishamategeko n'Abafarisayo ati “Mbese amategeko yemera ko ari byiza gukiza umuntu ku isabato, cyangwa ntiyemera?”

Luka 14:4

Maze baraceceka. Amukoraho aramukiza, aramusezerera.

Luka 14:5

Nuko arababaza ati “Ni nde muri mwe waba ufite indogobe cyangwa inka, icyagwa mu iriba ntiyagikuramo muri ako kanya nubwo ari ku isabato?”

Luka 14:6

Ntibagira icyo bamusubiza muri ibyo.

Luka 14:7

Nuko acira abararitswe umugani, abonye uko bashaka intebe z'icyubahiro arababwira ati

Luka 14:8

“Nutorerwa gutaha ubukwe ntukicare ku ntebe y'icyubahiro, hataboneka undi watowe ukurusha igitinyiro

Luka 14:9

maze uwabatoye mwembi akaza akakubwira ati ‘Imukira uyu’, nawe ukahava umarwa n'isoni ujya kwicara inyuma y'abandi bose.

Luka 14:10

Ahubwo nutorwa ugende wicare inyuma y'abandi bose, kugira ngo uwagutoye aze kukwibwirira ati ‘Ncuti yanjye, igira imbere.’ Ni bwo uzabona icyubahiro imbere y'abo mwicaranye musangira,

Luka 14:11

kuko umuntu wese wishyira hejuru azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”

Luka 14:12

Kandi abwira uwamuraritse ati “Nurarika abantu ngo musangire ku manywa cyangwa nijoro, ntukararike incuti zawe cyangwa bene so, cyangwa bene wanyu cyangwa abaturanyi b'abatunzi, batazakurarika nawe bakakwitura.

Luka 14:13

Ahubwo nurarika utumire abakene n'ibirema, n'abacumbagira n'impumyi,

Luka 14:14

ni bwo uzahirwa kuko bo badafite ibyo bakwitura, ahubwo uziturwa abakiranuka bazutse.”

Luka 14:15

Nuko umwe muri abo bicaranye basangira abyumvise aramubwira ati “Hahirwa uzarīra mu bwami bw'Imana.”

Luka 14:16

Na we aramubwira ati “Hariho umuntu watekesheje ibyokurya byinshi, ararika benshi.

Luka 14:17

Igihe cyo kurya gisohoye atuma umugaragu we kubwira abararitswe ati ‘Nimuze kuko bimaze kwitegurwa.’

Luka 14:18

Bose batangira gushaka impamvu z'urwitwazo bahuje umutima. Uwa mbere ati ‘Naguze umurima nkwiriye kujya kuwureba, ndakwinginze mbabarira.’

Luka 14:19

Undi ati ‘Naguze amapfizi cumi yo guhinga ngiye kuyagerageza, ndakwinginze mbabarira.’

Luka 14:20

Undi ati ‘Narongoye ni cyo gituma ntabasha kuza.’

Luka 14:21

“Nuko uwo mugaragu agarutse abwira shebuja uko byagenze. Maze nyir'urugo ararakara, abwira umugaragu we ati ‘Sohoka vuba ujye mu nzira nini n'into zo mu mudugudu, uzane hano abakene n'ibirema, n'impumyi n'abacumbagira.’

Luka 14:22

Umugaragu we agarutse aravuga ati ‘Databuja, icyo utegetse ndagikoze, nyamara haracyari umwanya w'abandi.’

Luka 14:23

Shebuja abwira umugaragu we ati ‘Sohoka ugende mu nzira nyabagendwa no mu mihōra, ubahāte kwinjira kugira ngo urugo rwanjye rwuzure.

Luka 14:24

Ndababwira yuko ari nta muntu wo muri ba bararikwa, uzarya ibyo nabīteguriye.’ ”

Luka 14:25

Abantu benshi bajyanaga na we, arahindukira arababwira ati

Luka 14:26

“Umuntu uza aho ndi ntiyange se na nyina, n'umugore we n'abana be, na bene se na bashiki be ndetse n'ubugingo bwe, uwo ntashobora kuba umwigishwa wanjye.

Luka 14:27

Utikorera umusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye.

Luka 14:28

“Ni nde muri mwe ushaka kubaka inzu y'amatafari ndende, utabanza kwicara akabara umubare w'impiya zayubaka, ngo amenye yuko afite izikwiriye kuyuzuza?

Luka 14:29

Kugira ngo ahari ataba amaze gushyiraho urufatiro, akananirirwa aho atayujuje, maze ababireba bose bagatangira kumuseka bati

Luka 14:30

‘Uyu yatangiye kubaka inzu, ariko ntiyabasha kuyuzuza.’

Luka 14:31

“Cyangwa se hari umwami wajya kurwana n'undi, ntabanze kwicara ngo ajye inama yuko yabasha gutabarana n'ingabo ze inzovu imwe, ngo arwane n'umuteye afite ingabo ze inzovu ebyiri?

Luka 14:32

Bitabaye bityo, wa wundi akiri kure cyane atuma intumwa ze, akamubaza icyo yamuhongera ngo babane amahoro.

Luka 14:33

Nuko rero namwe, umuntu wese muri mwe udasiga ibyo afite byose, ntashobora kuba umwigishwa wanjye.

Luka 14:34

“Umunyu ni mwiza, ariko umunyu iyo ukayutse uryoshywa n'iki?

Luka 14:35

Nta n'ubwo ukwiriye umurima habe n'icukiro, bapfa kuwujugunya hanze. Ufite amatwi yumva niyumve.”