Luka 15

32 verses

Luka 15:1

Nuko abakoresha b'ikoro bose n'abanyabyaha baramwegera ngo bamwumve.

Luka 15:2

Abafarisayo n'abanditsi barabyivovotera bati “Uyu yiyegereza abanyabyaha, kandi agasangira na bo.”

Luka 15:3

Abacira uyu mugani ati

Luka 15:4

“Ni nde muri mwe waba afite intama ijana akazimiza imwe muri zo, ntasige izindi mirongo urwenda n'icyenda mu gasozi, akajya gushaka iyazimiye kugeza aho ari buyibonere?

Luka 15:5

Iyo ayibonye ayiterera ku bitugu yishimye,

Luka 15:6

yagera mu rugo agahamagara incuti ze n'abaturanyi be akababwira ati ‘Twishimane kuko mbonye intama yanjye yari yazimiye.’

Luka 15:7

Ndababwira yuko mu ijuru bazishimira batyo umunyabyaha umwe wihannye, kumurutisha abakiranuka mirongo urwenda n'icyenda badakwiriye kwihana.

Luka 15:8

“Cyangwa umugore waba afite ibice cumi by'ifeza, yaburamo kimwe ntiyakongeza itabaza, agakubura mu nzu, akagira umwete wo gushaka kugeza aho akibonera?

Luka 15:9

Iyo akibonye ahamagara incuti ze n'abaturanyi be akababwira ati ‘Twishimane kuko mbonye igice nari nabuze.’

Luka 15:10

Ndababwira yuko ari ko haba umunezero mwinshi imbere y'abamarayika b'Imana, bishimira umunyabyaha umwe wihannye.”

Luka 15:11

Kandi arababwira ati “Hariho umuntu wari ufite abahungu babiri.

Luka 15:12

Umuhererezi abwira se ati ‘Data, mpa umugabane w'ibintu unkwiriye.’ Nuko agabanya amatungo ye.

Luka 15:13

Iminsi mike ishize umuhererezi ateranya ibintu bye byose, aragenda ajya mu gihugu cya kure, yayisha ibintu bye ubugoryi bwe.

Luka 15:14

Abimaze byose inzara nyinshi itera muri icyo gihugu, atangira gukena.

Luka 15:15

Aragenda ahakwa ku muntu wo muri icyo gihugu, amwohereza mu gikingi cye kuragira ingurube.

Luka 15:16

Yifuza guhazwa n'ibyo izo ngurube zaryaga, ariko ntihagira ubimuha.

Luka 15:17

Nuko yisubiyemo aribwira ati ‘Abagaragu ba data ni benshi kandi bahazwa n'imitsima bakayisigaza, naho jye inzara intsinze hano.

Luka 15:18

Reka mpaguruke njye kwa data mubwire nti: Data, nacumuye ku Yo mu ijuru no maso yawe,

Luka 15:19

ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe, mpaka mbe nk'umugaragu wawe.’

Luka 15:20

Arahaguruka ajya kwa se. “Agituruka kure, se aramubona aramubabarira, arirukanka aramuhobera, aramusoma.

Luka 15:21

Uwo mwana aramubwira ati ‘Data, nacumuye ku Yo mu ijuru no mu maso yawe, ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe.’

Luka 15:22

Ariko se abwira abagaragu be ati ‘Mwihute muzane vuba umwenda uruta iyindi muwumwambike, mumwambike n'impeta ku rutoki n'inkweto mu birenge,

Luka 15:23

muzane n'ikimasa kibyibushye mukibage turye twishime,

Luka 15:24

kuko uyu mwana wanjye yari yarapfuye none akaba azutse, yari yarazimiye none dore arabonetse.’ Nuko batangira kwishima.

Luka 15:25

“Ariko umwana we w'imfura yari ari mu murima, amaze kuza ageze hafi y'urugo yumva abacuranga n'ababyina.

Luka 15:26

Ahamagara umugaragu amubaza ibyabaye ibyo ari byo.

Luka 15:27

Aramubwira ati ‘Murumuna wawe yaje none so yamubagiye ikimasa kibyibushye, kuko amubonye ari muzima.’

Luka 15:28

“Undi ararakara yanga kwinjira, nuko se arasohoka aramwinginga.

Luka 15:29

Maze asubiza se ati ‘Maze imyaka myinshi ngukorera, ntabwo nanze itegeko ryawe. Ariko hari ubwo wigeze umpa n'agasekurume, ngo nishimane n'incuti zanjye?

Luka 15:30

Maze uyu mwana wawe yaza, wamaze ibyawe abisambanisha, akaba ari we ubagira ikimasa kibyibushye!’

Luka 15:31

Na we aramubwira ati ‘Mwana wanjye, turabana iteka kandi ibyanjye byose ni ibyawe,

Luka 15:32

ariko kwishima no kunezerwa biradukwiriye rwose, kuko murumuna wawe uyu yari yarapfuye none arazutse, yari yarazimiye none dore arabonetse.’ ”