Luka 16

31 verses

Luka 16:1

Kandi abwira abigishwa be ati “Hariho umutunzi wari ufite igisonga cye, bakimuregaho ko cyaya ibintu bye.

Luka 16:2

Aragihamagara arakibwira ati ‘Ibyo nkumvaho ni ibiki? Murikira ibyo nakubikije kuko utagikwiriye kuba igisonga cyanjye.’

Luka 16:3

Icyo gisonga kirībwira kiti ‘Ko databuja ari bunyage ubutware bwanjye nkaba ntashobora guhinga, nkagira isoni zo gusabiriza, ndagira nte?

Luka 16:4

Have! Nzi icyo nzakora kugira ngo nimara kunyagwa bazandaze mu mazu yabo.’

Luka 16:5

“Ahamagara ufite umwenda wa shebuja wese, abaza uwa mbere ati ‘Harya databuja akwishyuza iki?’

Luka 16:6

Aramusubiza ati ‘Incuro ijana z'amavuta ya elayo.’ Na we ati ‘Enda urwandiko rwawe, wicare vuba wandike mirongo itanu.’

Luka 16:7

Maze abaza undi ati ‘Harya wishyuzwa iki?’ Aramusubiza ati ‘Incuro ijana z'amasaka.’ Aramubwira ati ‘Enda urwandiko rwawe wandike mirongo inani.’

Luka 16:8

“Nuko shebuja ashima icyo gisonga kibi kuko cyakoze iby'ubwenge, kuko abana b'iyi si ari abanyabwenge mu byo ku ngoma yabo kuruta abana b'umucyo.

Luka 16:9

“Kandi ndababwira nti ‘Ubutunzi bubi mubushakisha incuti, kugira ngo nibushira bazabākīre mu buturo bw'iteka.

Luka 16:10

Ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye. Kandi ukiranirwa ku cyoroheje cyane, aba akiraniwe no ku gikomeye.

Luka 16:11

Niba mutakiranutse mubikijwe ubutunzi bubi, ni nde uzababitsa ubutunzi bw'ukuri?

Luka 16:12

Kandi niba mutakiranutse ku by'abandi mubikijwe, ni nde uzabaha ibyo mwitegekaho?’

Luka 16:13

“Nta mugaragu ucyeza abami babiri, kuko aba ashaka kwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukeza Imana n'ubutunzi.”

Luka 16:14

Abafarisayo kuko bari abakunzi b'ubutunzi, bumvise ibyo byose baramukoba cyane.

Luka 16:15

Arababwira ati “Mwebwe mukunda kwigira abakiranutsi imbere y'abantu ariko Imana izi imitima yanyu, kuko icyogejwe imbere y'abantu ari ikizira mu maso y'Imana.

Luka 16:16

“Amategeko n'abahanuzi byabayeho kugeza igihe cya Yohana, uhereye icyo gihe ni ho ubutumwa bwiza bw'ubwami bw'Imana bwigishirijwe, umuntu wese arabutwaranira.

Luka 16:17

Icyoroshye ni uko ijuru n'isi byashira, kuruta ko agace k'inyuguti imwe yo mu mategeko kavaho.

Luka 16:18

“Umuntu wese usenda umugore we akarongora undi aba asambanye, kandi n'ucyura umugore usenzwe n'umugabo we aba asambanye.

Luka 16:19

“Hariho umutunzi wambaraga imyenda y'imihengeri n'iy'ibitare byiza, iminsi yose agahora adamaraye.

Luka 16:20

Kandi hariho n'umukene witwaga Lazaro, wahoraga aryamye ku muryango w'uwo mukire, umubiri we wuzuyeho ibisebe. Imbwa na zo zarazaga zikamurigata mu bisebe,

Luka 16:21

kandi yifuzaga guhazwa n'ubuvungukira buva ku meza y'umutunzi.

Luka 16:22

“Bukeye umukene arapfa, abamarayika bamujyana mu gituza cya Aburahamu, n'umutunzi na we arapfa arahambwa.

Luka 16:23

Ageze ikuzimu arababazwa cyane, yubuye amaso areba Aburahamu ari kure na Lazaro ari mu gituza cye.

Luka 16:24

Arataka ati ‘Aburahamu sogokuru, mbabarira wohereze Lazaro, akoze isonga y'urutoki rwe mu tuzi antonyangirize ku rurimi, kuko mbabazwa n'uyu muriro.’

Luka 16:25

“Aburahamu aramubwira ati ‘Mwana wanjye, ibuka yuko wahawe ibyiza byawe ukiriho. Lazaro na we yahawe ibibi, none aguwe neza hano naho wowe urababazwa cyane.

Luka 16:26

Kandi uretse n'ibyo, dore hariho umworera munini bikabije hagati yacu namwe, washyiriweho kugira ngo abashaka kuva hano kuza aho muri batabibasha, kandi n'abava aho batagera hano.’

Luka 16:27

Na we ati ‘Ndakwinginze sogokuru ngo nibura umwohereze kwa data,

Luka 16:28

kuko mfite bene data batanu, ababurire ngo na bo batazaza aha hantu ho kubabarizwa cyane.’

Luka 16:29

“Aburahamu aramubwira ati ‘Bafite Mose n'abahanuzi, babumvire.’

Luka 16:30

Na we ati ‘Oya sogokuru Aburahamu, ahubwo nihagira uzuka akabasanga bazīhana.’

Luka 16:31

Aramubwira ati ‘Nibatumvira Mose n'abahanuzi, ntibakwemera naho umuntu yazuka.’ ”