Luka 17

37 verses

Luka 17:1

Nuko abwira abigishwa be ati “Nta cyabuza ibisitaza kuza, ariko ubizana azabona ishyano.

Luka 17:2

Ibyamubera byiza ni uko yahambirwa urusyo mu ijosi akarohwa mu nyanja, biruta ko yagusha umwe muri aba batoya.

Luka 17:3

Mwirinde! “Mwene so nakora nabi umucyahe, niyihana umubabarire.

Luka 17:4

Kandi nakugirira nabi ku munsi umwe, akaguhindukirira karindwi ati ‘Ndihannye’, uzamubabarire.”

Luka 17:5

Maze intumwa zibwira Umwami Yesu ziti “Twongerere kwizera.”

Luka 17:6

Umwami ati “Mwagira kwizera kungana n'akabuto ka sinapi, mwabwira uyu mukuyu muti ‘Randuka uterwe mu nyanja’, na wo wabumvira.

Luka 17:7

“Ariko ni nde muri mwe ufite umugaragu umuhingira cyangwa umuragirira intama, wamubwira akiva ku murimo ati ‘Igira hano vuba wicare ufungure?’

Luka 17:8

Ahubwo ntiyamubwira ati ‘Banza untunganirize ibyokurya byanjye, ukenyere umpereze kugeza ubwo ndangiza kurya no kunywa, maze hanyuma nawe ubone kurya’?

Luka 17:9

Mbese yashima uwo mugaragu kuko yakoze ibyo ategetswe?

Luka 17:10

Nuko namwe nimumara gukora ibyo mwategetswe byose mujye muvuga muti ‘Turi abagaragu batagira umumaro, kuko twashohoje gusa ibyo twabwiwe gukora.’ ”

Luka 17:11

Nuko bari mu nzira bajya i Yerusalemu, anyura hagati y'i Samariya n'i Galilaya.

Luka 17:12

Akigera mu kirorero asanganirwa n'ababembe cumi, bahagarara kure

Luka 17:13

barataka cyane bati “Mutware Yesu, tubabarire.”

Luka 17:14

Ababonye arababwira ati “Nimugende mwiyereke umutambyi.” Bakigenda barakira.

Luka 17:15

Umwe muri bo abonye akize agaruka ahimbaza Imana n'ijwi rirenga,

Luka 17:16

yikubita imbere y'ibirenge bye aramushima, kandi uwo yari Umusamariya.

Luka 17:17

Yesu aramubaza ati “Ntimwakize muri icumi? Ba bandi cyenda bari he?

Luka 17:18

Nta bandi bagarutse guhimbaza Imana, keretse uyu munyamahanga?”

Luka 17:19

Kandi aramubwira ati “Byuka wigendere, kwizera kwawe kuragukijije.”

Luka 17:20

Abafarisayo baramubaza bati “Ubwami bw'Imana buzaza ryari?” Arabasubiza ati “Ubwami bw'Imana ntibuzaza ku mugaragaro,

Luka 17:21

kandi ntibazavuga bati ‘Dore ngubu’, cyangwa bati ‘Nguburiya’, kuko ubwami bw'Imana buri hagati muri mwe.”

Luka 17:22

Abwira abigishwa be ati “Hazabaho igihe muzifuza kubona umunsi umwe mu minsi y'Umwana w'umuntu, ariko ntimuzawubona.

Luka 17:23

Kandi bazababwira bati ‘Dore nguriya’, cyangwa bati ‘Dore nguyu.’ Ntimuzajyeyo kandi ntimuzabakurikire.

Luka 17:24

Nk'uko umurabyo urabiriza mu ruhande rumwe rw'ijuru, ukarabagiranira mu rundi, uko ni ko Umwana w'umuntu azaba ku munsi we.

Luka 17:25

Ariko akwiriye kubanza kubabazwa uburyo bwinshi, no kwangwa n'ab'iki gihe.

Luka 17:26

Kandi uko byari biri mu minsi ya Nowa, ni ko bizaba no mu minsi y'Umwana w'umuntu:

Luka 17:27

bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, umwuzure uraza urabarimbura bose.

Luka 17:28

No mu minsi ya Loti na yo byari bimeze bityo: bararyaga, baranywaga, baraguraga, barabibaga, barubakaga,

Luka 17:29

maze umunsi Loti yavuye i Sodomu, umuriro n'amazuku biva mu ijuru biragwa, birabarimbura bose.

Luka 17:30

Ni na ko bizamera umunsi Umwana w'umuntu azabonekeraho.

Luka 17:31

“Uwo munsi uzaba hejuru y'inzu, ibintu bye bikaba biri mu nzu, ye kuzamanuka kubikuramo, n'uri mu mirima ni uko ntazasubira inyuma.

Luka 17:32

Mwibuke muka Loti.

Luka 17:33

Ushaka kurengera ubugingo bwe wese azabubura, ariko uzabura ubugingo bwe wese azaburokora.

Luka 17:34

Ndababwira yuko muri iryo joro, ababiri bazaba baryamye ku buriri bumwe, umwe azajyanwa undi agasigara.

Luka 17:35

Abagore babiri bazaba basera hamwe, umwe azajyanwa undi asigare. [

Luka 17:36

Ababiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare.]”

Luka 17:37

Baramubaza bati “Databuja, bizabera he?” Arababwira ati “Aho intumbi iri hose, ni ho inkongoro ziteranira.”