Luka 18

43 verses

Luka 18:1

Abacira umugani wo kubigisha ko bakwiriye gusenga iteka ntibarambirwe. Arababwira ati

Luka 18:2

“Hariho umucamanza mu mudugudu umwe, utubaha Imana ntiyite ku bantu.

Luka 18:3

Muri uwo mudugudu harimo umupfakazi, aramusanga aramubwira ati ‘Ndengera ku mwanzi wanjye.’

Luka 18:4

Amara iminsi atemera, ariko aho ageze aribwira ati ‘Nubwo ntubaha Imana kandi sinite ku bantu,

Luka 18:5

ariko kuko uyu mupfakazi anduhije ndamurengera, ngo adahora aza iminsi yose akandushya.’ ”

Luka 18:6

Nuko Umwami Yesu arabaza ati “Ntimwumvise ibyo umucamanza ukiranirwa yavuze?

Luka 18:7

Ubwo bibaye bityo, Imana se yo ntizarengera intore zayo ziyitakira ku manywa na nijoro? Mbese yazirangarana?

Luka 18:8

Ndababwira yuko izazirengera vuba. Ariko Umwana w'umuntu naza, mbese azasanga kwizera kukiri mu isi?”

Luka 18:9

Uyu mugani yawuciriye abiyiringiye ubwabo ko bakiranuka, bagahinyura abandi bose.

Luka 18:10

Ati “Abantu babiri bazamutse bajya mu rusengero gusenga, umwe yari Umufarisayo undi, ari umukoresha w'ikoro.

Luka 18:11

“Umufarisayo arahagarara, asengera mu mutima we ati ‘Mana, ndagushimiye yuko ntameze nk'abandi b'abanyazi n'abakiranirwa n'abasambanyi, cyangwa ndetse n'uyu mukoresha w'ikoro.

Luka 18:12

Mu minsi irindwi hose niyiriza ubusa kabiri, ntanga kimwe mu icumi mu byo nungutse byose.’

Luka 18:13

“Naho uwo mukoresha w'ikoro ahagarara kure, ntiyahangara no kūbura amaso ngo arebe mu ijuru, ahubwo yikubita mu gituza ati ‘Mana, mbabarira kuko ndi umunyabyaha.’

Luka 18:14

Ndababwira yuko uwo muntu yamanutse ajya iwe, ari we utsindishirijwe kuruta wa wundi, kuko uwishyira hejuru azacishwa bugufi, ariko uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”

Luka 18:15

Nuko bamuzanira abana bato ngo abakoreho, ariko abigishwa babibonye barabacyaha.

Luka 18:16

Maze Yesu arabahamagara ati “Mureke abana bato bansange, ntimubabuze kuko abameze batyo ubwami bw'Imana ari ubwabo.

Luka 18:17

Ndababwira ukuri yuko utemera ubwami bw'Imana nk'umwana muto, atazabwinjiramo na hato.”

Luka 18:18

Umutware aramubaza ati “Mwigisha mwiza, nkore nte ngo mbone kuragwa ubugingo buhoraho?”

Luka 18:19

Yesu na we aramusubiza ati “Unyitira iki mwiza? Nta mwiza keretse umwe, ni Imana.

Luka 18:20

Uzi amategeko ngo ‘Ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukabeshyere abandi, wubahe so na nyoko.’ ”

Luka 18:21

Aramubwira ati “Ayo yose narayitondeye mpereye mu buto bwanjye.”

Luka 18:22

Yesu abyumvise aramubwira ati “Noneho ushigaje kimwe: ibyo ufite byose ubigure uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire.”

Luka 18:23

Abyumvise agira agahinda kenshi, kuko yari umutunzi cyane.

Luka 18:24

Yesu amwitegereje aramubwira ati “Erega biraruhije ko abatunzi binjira mu bwami bw'Imana!

Luka 18:25

Ndetse icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu zuru ry'urushinge, kuruta ko umutunzi yakwinjira mu bwami bw'Imana.”

Luka 18:26

Ababyumvise bati “Ubwo bimeze bityo ni nde ushobora gukizwa?”

Luka 18:27

Arabasubiza ati “Ibidashobokera abantu bishobokera Imana.”

Luka 18:28

Petero aramubwira ati “Dore twebwe twasize ibyacu turagukurikira.”

Luka 18:29

Arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko ari nta muntu wasize inzu ye cyangwa umugore, cyangwa bene se cyangwa ababyeyi cyangwa abana ku bw'ubwami bw'Imana,

Luka 18:30

utazongerwa ibirutaho cyane muri iki gihe, no mu gihe kizaza agahabwa ubugingo buhoraho.”

Luka 18:31

Yesu yihererana n'abo cumi na babiri arababwira ati “Dore turazamuka tujye i Yerusalemu, kandi ibyanditswe n'abahanuzi byose bizasohora ku Mwana w'umuntu.

Luka 18:32

Azagambanirwa mu bapagani, azashinyagurirwa, bazamukoza isoni bamucire amacandwe,

Luka 18:33

kandi nibamara kumukubita imikoba bazamwica, maze ku munsi wa gatatu azazuka.”

Luka 18:34

Ariko ntibagira icyo bamenya muri ibyo, kuko ayo magambo bari bayahishwe, ntibamenya ibyo babwiwe.

Luka 18:35

Nuko yenda kugera i Yeriko, impumyi yari yicaye iruhande rw'inzira isabiriza,

Luka 18:36

yumvise abantu benshi bahita ibaza ibyo ari byo.

Luka 18:37

Barayibwira bati “Ni Yesu w'i Nazareti uhita.”

Luka 18:38

Irataka cyane iti “Yesu mwene Dawidi, mbabarira.”

Luka 18:39

Abagiye imbere barayicyaha ngo iceceke, ariko irushaho gutaka iti “Mwene Dawidi, mbabarira.”

Luka 18:40

Yesu arahagarara, ategeka ko bayimuzanira. Igeze bugufi arayibaza ati

Luka 18:41

“Urashaka ko nkugirira nte?” Iti “Databuja, ndashaka guhumuka.”

Luka 18:42

Yesu arayibwira ati “Humuka, kwizera kwawe kuragukijije.”

Luka 18:43

Ako kanya arahumuka, amukurikira ahimbaza Imana. Abantu bose babibonye bashima Imana.