Luka 19

48 verses

Luka 19:1

Yesu agera i Yeriko, arahanyura.

Luka 19:2

Nuko hariho umuntu witwaga Zakayo, yari umukoresha w'ikoro mukuru kandi yari umutunzi.

Luka 19:3

Ashaka kureba Yesu ngo amenye uko asa, ariko ntiyabibasha kuko abantu bari benshi kandi ari mugufi.

Luka 19:4

Arirukanka ajya imbere, yurira umuvumu ngo amurebe kuko yari agiye kunyuraho.

Luka 19:5

Yesu ahageze arararama aramubwira ati “Zakayo, ururuka vuba kuko uyu munsi nkwiriye kurara iwawe.”

Luka 19:6

Yururuka vuba amwakira anezerewe.

Luka 19:7

Abantu bose babibonye barabyivovotera bati “Dorere, agiye gucumbika ku munyabyaha!”

Luka 19:8

Maze Zakayo arahaguruka abwira Umwami Yesu ati “Dore Databuja, umugabane wa kabiri w'ibintu byanjye ndawuha abakene, kandi umuntu wese nambuye ndabimuriha kane.”

Luka 19:9

Yesu aramubwira ati “Uyu munsi agakiza kaje muri iyi nzu, kuko na we ari umwana wa Aburahamu,

Luka 19:10

kandi Umwana w'umuntu yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyazimiye.”

Luka 19:11

Bumvise ibyo yongeraho umugani, kuko yari ageze hafi y'i Yerusalemu, kandi kuko bibwiraga ko ubwami bw'Imana bugiye kuboneka uwo mwanya.

Luka 19:12

Nuko aravuga ati “Hariho umuntu w'imfura wazindukiye mu gihugu cya kure kwimikirwayo, yamara kwima akagaruka.

Luka 19:13

Nuko ahamagara abagaragu be cumi, abaha mina cumi arababwira ati ‘Mube muzigenzura kugeza aho nzazira.’

Luka 19:14

Ariko ingabo ze zaramwangaga, zimukurikiza intumwa ziti ‘Uyu ntidushaka ko adutegeka.’

Luka 19:15

“Agarutse amaze kwimikwa, ategeka ko bahamagara ba bagaragu yasigiye za feza, ngo amenye urugenzo umuntu wese muri bo yagenzuye.

Luka 19:16

Uwa mbere araza ati ‘Mwami, mina yawe yavuyemo izindi mina cumi.’

Luka 19:17

Aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwiza, kuko wakiranutse ku gito cyane, nuko ube umutware w'imisozi cumi.’

Luka 19:18

Haza uwa kabiri ati ‘Mwami, mina yawe yavuyemo mina eshanu.’

Luka 19:19

Uwo na we aramubwira ati ‘Nawe, twara imisozi itanu.’

Luka 19:20

“Undi araza aramubwira ati ‘Mwami, dore mina yawe! Narayibitse ipfunyitse mu gitambaro,

Luka 19:21

kuko nagutinyiye ko uri umunyamwaga, ujyana ibyo utabitse, ugasarura ibyo utabibye.’

Luka 19:22

Aramubwira ati ‘Ndagucira urubanza ku byo uvuze, wa mugaragu mubi we. Wari uzi yuko ndi umunyamwaga, ko njyana ibyo ntabitse, ko nsarura ibyo ntabibye.

Luka 19:23

Ni iki cyakubujije guha abagenza ifeza yanjye, ngo bayigenzure, maze naza nkayitwarana n'urugenzo rwayo?’

Luka 19:24

“Abwira abahagaze aho ati ‘Nimumwake mina ye muyihe ufite mina cumi.’

Luka 19:25

Baramubwira bati ‘Mwami, ko afite icumi!’

Luka 19:26

‘Ndababwira yuko ufite azahabwa, ariko udafite azakwa n'icyo yari afite.

Luka 19:27

Kandi ba banzi banjye batakunze ko mbategeka, nimubazane hano mubīcire imbere yanjye.’ ”

Luka 19:28

Amaze kuvuga ibyo ajya imbere, azamuka i Yerusalemu.

Luka 19:29

Ageze bugufi bw'i Betifage n'i Betaniya ku musozi witwa Elayono, atuma babiri bo mu bigishwa be ati

Luka 19:30

“Mujye mu kirorero kiri imbere yanyu, nimwinjiramo muri bubone icyana cy'indogobe kiziritse, kitigeze guheka umuntu. Nuko mukiziture mukizane.

Luka 19:31

Kandi nihagira umuntu ubabaza ati ‘Murakiziturira iki?’ Mumubwire mutya muti ‘Databuja ni we ugishaka.’ ”

Luka 19:32

Izo ntumwa ziragenda zibisanga nk'uko yazibwiye.

Luka 19:33

Bakizitura icyana cy'indogobe, ba nyiracyo barababaza bati “Murakiziturira iki?”

Luka 19:34

Barabasubiza bati “Databuja ni we ugishaka.”

Luka 19:35

Bakizanira Yesu, bagiteguraho imyenda yabo bacyicazaho Yesu.

Luka 19:36

Akigenda basasa imyenda yabo mu nzira.

Luka 19:37

Yenda kugera mu ibanga rw'umusozi wa Elayono, iteraniro rinini ry'abigishwa be bose batangira kunezerwa, no guhimbarisha Imana ijwi rirenga ku bw'ibitangaza babonye byose bati

Luka 19:38

“Hahirwa Umwami uje mu izina ry'Uwiteka, Amahoro abe mu ijuru, N'icyubahiro kibe ahasumba hose.”

Luka 19:39

Abafarisayo bari muri iryo teraniro baramubwira bati “Mwigisha, cyaha abigishwa bawe.”

Luka 19:40

Arabasubiza ati “Ndababwira yuko aba bahoze, amabuye yarangurura.”

Luka 19:41

Ageze hafi abona umurwa arawuririra ati

Luka 19:42

“Uyu munsi nawe, iyo umenya ibyaguhesha amahoro! Ariko noneho bihishwe amaso yawe.

Luka 19:43

Kuko iminsi izaza, ubwo abanzi bawe bazakubakaho uruzitiro. Bazakugota, bazakurinda cyane impande zose,

Luka 19:44

kandi bazagutsembana n'abana bawe batuye muri wowe. Ntibazagusigira ibuye rigeretse ku rindi, kuko utamenye igihe wagenderewe.”

Luka 19:45

Yinjira mu rusengero atangira kwirukana abaguriragamo,

Luka 19:46

arababwira ati “Handitswe ngo ‘Inzu yanjye izaba inzu yo gusengerwamo’, ariko mwebwe mwayihinduye isenga y'abambuzi.”

Luka 19:47

Nuko yigishiriza mu rusengero iminsi yose, ariko abatambyi bakuru n'abanditsi n'abakuru b'ubwo bwoko bashaka kumwica,

Luka 19:48

icyakora babura uko babikora kuko abantu bose bari bitaye ku magambo ye.