Luka 20

47 verses

Luka 20:1

Nuko ku munsi umwe muri iyo, yigishirizaga abantu mu rusengero avuga ubutumwa bwiza, abatambyi bakuru n'abanditsi hamwe n'abakuru bajya aho ari.

Luka 20:2

Baramubwira bati “Tubwire. Ni butware ki bugutera gukora ibi? Cyangwa se ni nde wabuguhaye?”

Luka 20:3

Arabasubiza ati “Nanjye reka mbabaze ijambo mumbwire.

Luka 20:4

Kubatiza kwa Yohana kwavuye he? Ni mu ijuru cyangwa mu bantu?”

Luka 20:5

Biburanya mu mitima yabo bati “Nituvuga tuti ‘Kwavuye mu ijuru’, aratubaza ati ‘Ni iki cyababujije kumwemera?’

Luka 20:6

Kandi nituvuga tuti ‘Kwavuye mu bantu’, abantu bose baradutera amabuye kuko bemera ko Yohana yari umuhanuzi.”

Luka 20:7

Nuko bamusubiza yuko batazi aho kwavuye.

Luka 20:8

Yesu arababwira ati “Nuko rero nanjye simbabwira ubutware buntera gukora ibyo ubwo ari bwo.”

Luka 20:9

Atangira gucira abantu uyu mugani ati “Hariho umuntu wateye uruzabibu, asigamo abahinzi ajya mu kindi gihugu, atindayo.

Luka 20:10

Igihe cyo gusarura imyaka gisohoye, atuma umugaragu kuri ba bahinzi ngo bamuhe ku mbuto z'imizabibu, ariko abahinzi baramukubita, baramwirukana agenda ubusa.

Luka 20:11

Yongera gutuma undi mugaragu na we baramukubita, baramuhemura agenda amāra masa.

Luka 20:12

Yongera gutuma n'uwa gatatu, uwo baramukomeretsa, baramwirukana.

Luka 20:13

Nyir'uruzabibu aravuga ati ‘Noneho mbigenze nte? Reka ntume umwana wanjye nkunda, ahari none we bazamwubaha.’

Luka 20:14

Ariko ba bahinzi bamubonye bajya inama bati ‘Uyu ni we mutware. Nimucyo tumwice ubutware bube ubwacu.’

Luka 20:15

Bamwirukana mu ruzabibu, baramwica. “Mbese nyir'uruzabibu nabimenya azabagenza ate?

Luka 20:16

Azaza arimbure abo bahinzi, uruzabibu aruhe abandi.” Abantu babyumvise baravuga bati “Biragatsindwa.”

Luka 20:17

Arabitegereza arababwira ati “None se ibi byanditswe ni ibiki ngo ‘Ibuye abubatsi banze, Ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka?’

Luka 20:18

Uzagwira iryo buye wese azavunagurika, ariko uwo rizagwira rizamugira ifu.”

Luka 20:19

Uwo mwanya abanditsi n'abatambyi bakuru bashaka kumufata, kuko bamenye yuko ari bo yaciriyeho uwo mugani, ariko batinya rubanda.

Luka 20:20

Baramugenza, batuma abatasi bigize nk'abakiranutsi ngo bakūre impamvu mu byo avuga, bahereko babone uko bamushyīra Umutegeka, na we amucire urubanza.

Luka 20:21

Baramubaza bati “Mwigisha, tuzi yuko uvuga neza, kandi ukigisha ibitunganye ntiwite ku cyubahiro cy'abantu, ahubwo wigisha inzira y'Imana by'ukuri.

Luka 20:22

Mbese amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro, cyangwa ntiyemera?”

Luka 20:23

Ariko amenye uburiganya bwabo arababwira ati

Luka 20:24

“Nimunyereke idenariyo.” Ati “Ishusho n'izina biyiriho ni ibya nde?” Baramusubiza bati “Ni ibya Kayisari.”

Luka 20:25

Arababwira ati “Nuko rero ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby'Imana mubihe Imana.”

Luka 20:26

Muri ayo magambo ashubirije imbere y'abantu ntibashobora kubona ijambo na rimwe ryatuma bamurega, batangarira ibyo abashubije baraceceka.

Luka 20:27

Abasadukayo bamwe bahakanaga yuko ari nta wuzuka, baza aho ari baramubaza bati

Luka 20:28

“Mwigisha, Mose yatwandikiye yuko mwene se w'umuntu napfa afite umugore batarabyarana, mwene se azahungure uwo mugore acikure mwene se.

Luka 20:29

Nuko habayeho abavandimwe barindwi: uwa mbere arongora umugeni apfa batarabyarana,

Luka 20:30

n'uwa kabiri ni uko,

Luka 20:31

n'uwa gatatu aramuhungura, nuko bose uko ari barindwi bapfa batyo badasize abana.

Luka 20:32

Hanyuma wa mugore na we arapfa.

Luka 20:33

None se mu izuka azaba ari muka nde muri bose, ko bose uko ari barindwi bamugize umugore?”

Luka 20:34

Yesu arabasubiza ati “Abana b'iyi si bararongora, bagashyingirwa,

Luka 20:35

ariko abemerewe kuzagera muri ya si yindi, bakaba bakwiriye no kugera ku kuzuka mu bapfuye, ntibazarongora kandi ntibazashyingirwa,

Luka 20:36

kandi ntibazaba bagishobora gupfa kuko bazamera nk'abamarayika, bakaba ari abana b'Imana kuko ari abana b'umuzuko.

Luka 20:37

Ariko ibyemeza yuko abapfuye bazuka, Mose na we yabigaragarije ku byabereye kuri cya Gihuru, ubwo yitaga Uwiteka Imana ya Aburahamu n'Imana ya Isaka n'Imana ya Yakobo.

Luka 20:38

Nuko rero Imana si Imana y'abapfuye, ahubwo ni iy'abazima kuko bose kuri yo ari bazima.”

Luka 20:39

Bamwe mu banditsi baramusubiza bati “Mwigisha, uvuze neza.”

Luka 20:40

Ntibaba bagitinyuka kumubaza irindi jambo.

Luka 20:41

Arababaza ati “Bavuga bate yuko Kristo ari mwene Dawidi,

Luka 20:42

ko Dawidi ubwe avuga mu gitabo cya Zaburi ati ‘Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati: Icara iburyo bwanjye,

Luka 20:43

Ugeze aho nzashyira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe?’

Luka 20:44

Mbese ko Dawidi amwita Umwami, none yabasha ate no kuba umwana we?”

Luka 20:45

Nuko abwira abigishwa be abantu bose bumva ati

Luka 20:46

“Mwirinde abanditsi bakunda kugenda bambaye ibishura, bagakunda kuramukirizwa mu maguriro, no kwicara ku ntebe z'icyubahiro mu masinagogi no mu myanya y'abakuru, bari mu birori.

Luka 20:47

Barya ingo z'abapfakazi, kandi bakavuga amashengesho y'urudaca baryarya. Abo bazacirwaho iteka rirusha ayandi kuba ribi.”