Luka 21

38 verses

Luka 21:1

Nuko yubura amaso abona abatunzi batura amaturo yabo, bayashyira mu isanduku y'amaturo.

Luka 21:2

Abona umupfakazi wari umukene atura amasenga abiri.

Luka 21:3

Arababwira ati “Ndababwira ukuri, yuko uriya mupfakazi atuye byinshi kuruta iby'abandi bose,

Luka 21:4

kuko bose batuye amaturo y'ibibasagutse, ariko we mu bukene bwe atuye ibyo yari atezeho amakiriro.”

Luka 21:5

Nuko bamwe bavuga iby'urusengero, uko rwarimbishijwe n'amabuye meza n'amaturo. Arababwira ati

Luka 21:6

“Ibyo mureba ibi, mu minsi izaza ntihazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.”

Luka 21:7

Baramubaza bati “Mwigisha, ibyo bizabaho ryari? N'ikimenyetso kigaragaza ko igihe bizasohorezwamo cyegereje ni ikihe?”

Luka 21:8

Arabasubiza ati “Mwirinde batabayobya, kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo’, kandi bati ‘Igihe kiri bugufi’, ariko ntimuzabakurikire.

Luka 21:9

Ariko nimwumva intambara n'imidugararo ntimuzahagarike imitima, kuko ibyo bikwiriye kubanza kubaho, ariko imperuka ntizaherako isohora uwo mwanya.”

Luka 21:10

Arongera arababwira ati “Ishyanga rizatera irindi shyanga, n'ubwami butere ubundi bwami.

Luka 21:11

Kandi mu isi hamwe na hamwe hazaba ibishyitsi bikomeye, kandi hazabaho inzara n'ibyorezo by'indwara. Hazabaho n'ibitera ubwoba, n'ibimenyetso bikomeye biva mu ijuru.

Luka 21:12

Ariko ibyo byose bitaraza bazabafata babarenganye, babajyane mu masinagogi no mu mazu y'imbohe, babashyīre abami n'abategeka babahora izina ryanjye,

Luka 21:13

ibyo bizababeraho kugira ngo mube abahamya.

Luka 21:14

Nuko mumaramaze mu mitima yanyu, yuko mutazashaka ibyo mwireguza icyo gihe kitaragera,

Luka 21:15

kuko nzabaha ururimi n'ubwenge, ibyo abanzi banyu bose batazabasha kuvuguruza cyangwa gutsinda.

Luka 21:16

Ariko muzagambanirwa n'ababyeyi banyu, ndetse n'abavandimwe na bene wanyu n'incuti zanyu, bazicisha bamwe muri mwe.

Luka 21:17

Muzangwa na bose babahora izina ryanjye,

Luka 21:18

ariko ntimuzapfūka agasatsi na kamwe ku mitwe yanyu.

Luka 21:19

Nimwihangana muzakiza ubugingo bwanyu.

Luka 21:20

“Ariko ubwo muzabona i Yerusalemu hagoswe n'ingabo, muzamenye yuko kurimbuka kwaho kwenda gusohora.

Luka 21:21

Icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi miremire, n'abazaba bari hagati muri Yerusalemu bazayivemo, n'abazaba bari imusozi ntibazayijyemo,

Luka 21:22

kuko iyo minsi izaba ari iyo guhoreramo ngo ibyanditswe byose bisohore.

Luka 21:23

Abazaba batwite n'abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano, kuko hazaba kubabara kwinshi mu gihugu, kandi umujinya uzaba uri kuri ubu bwoko.

Luka 21:24

Bamwe bazicwa n'inkota, abandi bajyanwe mu mahanga yose ari imbohe, kandi i Yerusalemu hazasiribangwa n'abanyamahanga, kugeza ubwo ibihe by'abanyamahanga bizashirira.

Luka 21:25

“Kandi hazaba ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri, kandi no hasi amahanga azababara, bumirwe bumvise inyanja n'umuraba bihōrera.

Luka 21:26

Abantu bazagushwa igihumura n'ubwoba no kwibwira ibyenda kuba mu isi, kuko imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.

Luka 21:27

Ubwo ni bwo bazabona Umwana w'umuntu aje mu gicu, afite imbaraga n'ubwiza bwinshi.

Luka 21:28

Nuko ibyo nibitangira kubaho muzararame, mwubure imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwenda gusohora.”

Luka 21:29

Kandi abacira umugani ati “Nimwitegereze umutini n'ibindi biti byose.

Luka 21:30

Iyo bimaze gutoha, murabireba mukamenya ubwanyu ko igihe cy'impeshyi kiri bugufi.

Luka 21:31

Nuko namwe nimubona ibyo bibaye, muzamenye yuko ubwami bw'Imana buri hafi.

Luka 21:32

“Ndababwira ukuri yuko ab'ubu bwoko batazashira na hato, kugeza aho byose bizasohorera.

Luka 21:33

Ijuru n'isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato.

Luka 21:34

“Ariko mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n'ivutu no gusinda n'amaganya y'iyi si, uwo munsi ukazabatungura,

Luka 21:35

kuko uzatungura abantu bose bari mu isi yose, umeze nk'umutego.

Luka 21:36

Nuko rero mujye muba maso, musenge iminsi yose kugira ngo mubone kurokoka ibyo byose byenda kubaho, no guhagarara imbere y'Umwana w'umuntu.”

Luka 21:37

Iminsi yose yirirwaga mu rusengero yigisha, ariko bwakwira agasohoka akarara ku musozi witwa Elayono.

Luka 21:38

Abantu bose bakazinduka mu gitondo, bakajya aho ari mu rusengero kumwumva.