Luka 22

71 verses

Luka 22:1

Nuko iminsi mikuru y'imitsima idasembuwe yitwa Pasika, yendaga gusohora.

Luka 22:2

Abatambyi bakuru n'abanditsi bashaka uko bamwica, kuko batinyaga rubanda.

Luka 22:3

Satani yinjira muri Yuda witwaga Isikariyota, yari mu mubare w'abo cumi na babiri.

Luka 22:4

Aragenda avugana n'abatambyi bakuru n'abatware b'abasirikare, uko azamubagenzereza.

Luka 22:5

Baranezerwa basezerana kumuha ifeza.

Luka 22:6

Aremera maze ashaka uburyo yamubagenzereza, rubanda rudahari.

Luka 22:7

Nuko umunsi w'imitsima idasembuwe urasohora, ari wo ukwiriye kubāgirwamo umwana w'intama wa Pasika.

Luka 22:8

Atuma Petero na Yohana ati “Nimugende mudutunganirize ibya Pasika kugira ngo turye.”

Luka 22:9

Baramubaza bati “Urashaka ko tubitunganiriza hehe?”

Luka 22:10

Arabasubiza ati “Dore nimumara kugera mu murwa, muraza guhura n'umugabo wikoreye ikibindi cy'amazi, mumukurikire mu nzu ari bwinjiremo.

Luka 22:11

Nuko mubwire nyir'inzu muti ‘Umwigisha arakubaza ngo: Icumbi riri hehe, aho ari busangirire ibya Pasika n'abigishwa be?’

Luka 22:12

Na we ari bubereke icyumba kinini cyo hejuru giteguye, abe ari ho mubitunganiriza.”

Luka 22:13

Baragenda babisanga uko yabibabwiye, batunganya ibya Pasika.

Luka 22:14

Igihe gisohoye aricara ngo afungure, kandi intumwa na zo zicarana na we.

Luka 22:15

Arazibwira ati “Kwifuza nifujije gusangira namwe Pasika iyi, ntarababazwa.

Luka 22:16

Ndababwira yuko ntazongera rwose kuyirya, kugeza aho izasohorera mu bwami bw'Imana.”

Luka 22:17

Yenda igikombe aragishimira, arababwira ati “Mwende iki musangire.

Luka 22:18

Ndababwira yuko uhereye none ntazanywa ku mbuto z'imizabibu, ukageza aho ubwami bw'Imana buzazira.”

Luka 22:19

Yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura arawubaha, arababwira ati “Uyu ni umubiri wanjye [ubatangiwe. Mujye mukorera mutya kugira ngo munyibuke.”

Luka 22:20

N'igikombe akigenza atyo bamaze kurya ati “Iki gikombe ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye ava ku bwanyu.]

Luka 22:21

“Ariko dore ukuboko k'ungambanira kuri kumwe n'ukwanjye ku meza.

Luka 22:22

Kuko Umwana w'umuntu agenda nk'uko byamugenewe, ariko uwo muntu umugambanira azabona ishyano!”

Luka 22:23

Batangira kubazanya muri bo, uwenda kugira atyo uwo ari we.

Luka 22:24

Maze habyuka impaka muri bo, ngo ni nde muri bo ukwiriye gutekerezwa ko ari we mukuru.

Luka 22:25

Arababwira ati “Abami b'amahanga barayategeka, n'abafite ubutware bwo kuyatwara bitwa ba ruhekerababyeyi.

Luka 22:26

Ariko mwebweho ntimukabe mutyo, ahubwo ukomeye muri mwe abe nk'uworoheje, n'utwara abe nk'uhereza.

Luka 22:27

Umukuru ni uwuhe? Ni uherezwa cyangwa ni uhereza? Si uherezwa? Ariko jyewe ndi hagati yanyu meze nk'uhereza.

Luka 22:28

“Ni mwe mwagumanye nanjye, twihanganana mu byo nageragejwe.

Luka 22:29

Nanjye mbabikiye ubwami nk'uko Data yabumbikiye,

Luka 22:30

kugira ngo muzarye munywe mwegereye ameza yanjye mu bwami bwanjye. Kandi muzicara ku ntebe z'icyubahiro, mucire imanza imiryango cumi n'ibiri y'Abisirayeli.”

Luka 22:31

Kandi Umwami Yesu aravuga ati “Simoni, Simoni, dore Satani yabasabye kugira ngo abagosore nk'amasaka,

Luka 22:32

ariko weho ndakwingingiye ngo kwizera kwawe kudacogora. Nawe numara guhinduka ukomeze bagenzi bawe.”

Luka 22:33

Aramubwira ati “Mwami, niteguye kujyana nawe mu nzu y'imbohe ndetse no mu rupfu.”

Luka 22:34

Aramubwira ati “Petero, ndakubwira yuko uyu munsi inkoko itaza kubika, utaranyihakana gatatu ko utanzi.”

Luka 22:35

Kandi arababaza ati “Ubwo nabatumaga mudafite impago, cyangwa imvumba cyangwa inkweto, mbese hari icyo mwakennye?” Baramusubiza bati “Nta cyo.”

Luka 22:36

Arababwira ati “Ariko nonaha ufite uruhago rurimo ifeza arujyane, n'ufite imvumba ni uko. Ariko utabifite agure umwitero we, ngo abone kugura inkota.

Luka 22:37

Ndababwira yuko ibi byanditswe bikwiriye kunsohoraho, ngo ‘Yabaranywe n'abagome’, kuko ibyanjye byenda gusohora.”

Luka 22:38

Baramubwira bati “Mwami, dore inkota ebyiri ngizi.” Arababwira ati “Ziramaze!”

Luka 22:39

Arasohoka ajya ku musozi wa Elayono nk'uko yamenyerey, abigishwa be baramukurikira.

Luka 22:40

Agezeyo arababwira ati “Nimusenge kugira ngo mutajya mu moshya.”

Luka 22:41

Atandukana na bo umwanya ureshya n'ahaterwa ibuye, arapfukama arasenga ati

Luka 22:42

“Data, nubishaka undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.” [

Luka 22:43

Marayika uvuye mu ijuru aramubonekera, amwongera imbaraga

Luka 22:44

kuko yari ababaye bikabije, asenga cyane, n'ibyuya bye byari bimeze nk'ibitonyanga by'amaraso bitonyanga hasi.]

Luka 22:45

Amaze gusenga arahaguruka ajya ku bigishwa be, asanga basinjirijwe n'agahinda.

Luka 22:46

Arababaza ati “Ikibasinjirije ni iki? Nimubyuke musenge kugira ngo mutajya mu moshya.”

Luka 22:47

Akibivuga haza igitero kizanywe n'uwitwa Yuda, umwe muri abo cumi na babiri akigiye imbere. Nuko Yuda uwo yegera Yesu ngo amusome.

Luka 22:48

Yesu aramubaza ati “Yuda, uragambanishiriza Umwana w'umuntu kumusoma?”

Luka 22:49

Abari kumwe na we babonye ibyenda kubaho baramubaza bati “Databuja, tubakubite inkota?”

Luka 22:50

Umwe muri bo ayikubita umugaragu w'Umutambyi mukuru, amuca ugutwi kw'iburyo.

Luka 22:51

Yesu aravuga ati “Rekera aho.” Amukora ku gutwi aragukiza.

Luka 22:52

Yesu abwira abatambyi bakuru n'abatware b'abasirikare barinda urusengero, n'abakuru bamuteye ati “Munteye nk'abateye umwambuzi, mufite inkota n'inshyimbo.

Luka 22:53

Nahoranaga namwe mu rusengero iminsi yose, ko mutarambuye amaboko ngo mumfate? Ariko noneho iki ni igihe cyanyu n'icy'ubutware bw'umwijima.”

Luka 22:54

Baramufata baramujyana, bamushyira mu nzu y'Umutambyi mukuru, ariko Petero amukurikira arenga ahinguka.

Luka 22:55

Nuko bamaze gucana umuriro mu rugo hagati baricara, Petero na we yicara hagati yabo.

Luka 22:56

Umuja amubonye yicaye ahabona aramwitegereza aravuga ati “N'uyu na we yari kumwe na we.”

Luka 22:57

Arabihakana ati “Mugore, simuzi.”

Luka 22:58

Hashize umwanya muto, undi aramubona aramubwira ati “Nawe uri uwo muri bo.” Petero ati “Wa muntu we, si ndi uwabo.”

Luka 22:59

Hashize umwanya nk'isaha imwe, undi amuhamiriza abikomeje cyane ati “Ni ukuri n'uyu yari kumwe na we, kuko ari Umunyagalilaya.”

Luka 22:60

Petero ati “Wa muntu we, icyo uvuze sinzi icyo ari cyo.” Akibivuga, muri ako kanya inkoko irabika.

Luka 22:61

Umwami Yesu arakebuka yitegereza Petero, nuko Petero yibuka amagambo Umwami yari yamubwiye ati “Uyu munsi inkoko itarabika, uri bunyihakane gatatu.”

Luka 22:62

Arasohoka ajya hanze ararira cyane.

Luka 22:63

Abagabo bari bafashe Yesu baramushinyagurira, baramukubita,

Luka 22:64

bamupfuka mu maso baramubaza bati “Hanura, ni nde ugukubise?”

Luka 22:65

Bamubwira n'ibindi byinshi bamutuka.

Luka 22:66

Nuko iryo joro rikeye abakuru b'ubwo bwoko baraterana, ari bo batambyi bakuru n'abanditsi, bamujyana mu rukiko rwabo bati

Luka 22:67

“Niba uri Kristo, tubwire.” Arababwira ati “Nubwo nababwira ntimwabyemera na hato,

Luka 22:68

naho nababaza ntimwansubiza.

Luka 22:69

Ariko uhereye none, Umwana w'umuntu azaba yicaye iburyo bw'ubushobozi bw'Imana.”

Luka 22:70

Bose bati “Noneho uri Umwana w'Imana?” Arabasubiza ati “Mwakabimenye ko ndi we.”

Luka 22:71

Na bo bati “Turacyashakira iki abagabo, ko twumvise ubwacu abyivugiye ubwe?”