Matayo 10

42 verses

Matayo 10:1

Ahamagara abigishwa be cumi na babiri, abaha ubutware bwo kwirukana abadayimoni no gukiza indwara zose n'ubumuga bwose.

Matayo 10:2

Amazina y'intumwa cumi n'ebyiri ni aya: uwa mbere ni Simoni witwaga Petero na Andereya mwene se, na Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se,

Matayo 10:3

na Filipo na Barutolomayo, na Toma na Matayo umukoresha w'ikoro, na Yakobo mwene Alufayo, na Tadayo

Matayo 10:4

na Simoni Zelote, na Yuda Isikariyota ari we wamugambaniye.

Matayo 10:5

Abo cumi na babiri Yesu arabatuma abategeka ati “Ntimuzajye mu bapagani cyangwa mu midugudu y'Abasamariya,

Matayo 10:6

ahubwo mujye mu ntama zazimiye z'umuryango wa Isirayeli.

Matayo 10:7

Nimugende mwigisha muti ‘Ubwami bwo mu ijuru buri hafi.’

Matayo 10:8

Mukize abarwayi, muzure abapfuye, mukize ababembe, mwirukane abadayimoni. Mwaherewe ubusa, namwe mujye mutangira ubundi.

Matayo 10:9

Ntimujyane izahabu cyangwa ifeza cyangwa amakuta mu mifuka yanyu,

Matayo 10:10

cyangwa imvumba y'urugendo cyangwa amakanzu abiri, cyangwa inkweto cyangwa inkoni, kuko umukozi akwiriye ibimutunga.

Matayo 10:11

“Ariko umudugudu wose cyangwa ibirorero, icyo muzajyamo, mushakemo uwo muri cyo ukwiriye, abe ari we ubacumbikira mugeze aho muzacumbukurirayo.

Matayo 10:12

Nimwinjira mu nzu mubaramutse,

Matayo 10:13

inzu niba ikwiriye amahoro yanyu ayizemo, ariko niba idakwiriye amahoro yanyu abagarukire.

Matayo 10:14

Kandi nibanga kubacumbikira cyangwa kumva ibyo muvuga, nimuve muri iyo nzu cyangwa muri uwo mudugudu, mukunkumure umukungugu wo mu birenge byanyu.

Matayo 10:15

Ndababwira ukuri yuko ku munsi w'amateka, igihugu cy'i Sodomu n'i Gomora kizahanwa igihano cyakwihanganirwa, kuruta icy'uwo mudugudu.

Matayo 10:16

“Dore mbatumye muri nk'intama hagati y'amasega, nuko mugire ubwenge nk'inzoka, kandi muzabe nk'inuma mutagira amahugu.

Matayo 10:17

Ariko mwirinde abantu, kuko bazabagambanira mu nkiko, kandi bazabakubitira mu masinagogi,

Matayo 10:18

bazabashyīra abatware n'abami babampora, muzaba abo guhamya imbere yabo n'imbere y'abapagani.

Matayo 10:19

Ariko nibabagambanira ntimuzahagarike umutima w'uko muzavuga, cyangwa ibyo muzavuga, kuko muzabibwirwa muri uwo mwanya.

Matayo 10:20

Kuko atari mwe muzaba muvuga, ahubwo ari Umwuka wa So uzabavugisha.

Matayo 10:21

“Umuvandimwe azagambanira mwene se ngo yicwe, na se w'umwana azamugambanira, n'abana bazagomera ababyeyi ngo babīcīshe.

Matayo 10:22

Muzangwa n'abantu bose babahora izina ryanjye, ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa.

Matayo 10:23

Nibabarenganiriza mu mudugudu umwe muzahungire mu wundi. Ndababwira ukuri, yuko mutazarangiza imidugudu yose ya Isirayeli, Umwana w'umuntu ataraza.

Matayo 10:24

“Umwigishwa ntaruta umwigisha, kandi n'umugaragu ntaruta shebuja.

Matayo 10:25

Birahagije ko umwigishwa amera nk'umwigisha, n'umugaragu akamera nka shebuja. Niba bise nyir'urugo Belizebuli, nkanswe abari mu rugo rwe!

Matayo 10:26

“Nuko ntimuzabatinye kuko ari nta cyatwikiriwe kitazatwikururwa, cyangwa igihishwe kitazamenyekana.

Matayo 10:27

Ibyo mbabwirira mu mwijima muzabivugire ku mugaragaro, n'ibyo mwongorewe muzabirangururire hejuru y'amazu.

Matayo 10:28

Kandi ntimuzatinye abica umubiri badashobora kwica ubugingo, ahubwo mutinye ushobora kurimburira ubugingo n'umubiri muri Gehinomu.

Matayo 10:29

Mbese ibishwi bibiri ntibabigura ikuta rimwe? Ariko nta na kimwe kigwa hasi ngo gipfe, So atabizi,

Matayo 10:30

ndetse n'imisatsi yo ku mitwe yanyu irabazwe yose.

Matayo 10:31

Nuko ntimutinye, kuko muruta ibishwi byinshi.

Matayo 10:32

“Umuntu wese uzampamiriza imbere y'abantu, nanjye nzamuhamiriza imbere ya Data uri mu ijuru.

Matayo 10:33

Ariko uzanyihakanira imbere y'abantu wese, nanjye nzamwihakanira imbere ya Data uri mu ijuru.

Matayo 10:34

“Mwe gutekereza ko nazanywe no kuzana amahoro mu isi. Sinaje kuzana amahoro, ahubwo naje kuzana inkota.

Matayo 10:35

Kuko naje gutanya umwana na se, umukobwa na nyina, umukazana na nyirabukwe,

Matayo 10:36

abanzi b'umuntu bazaba abo mu rugo rwe.

Matayo 10:37

“Ukunda se cyangwa nyina kubandutisha ntaba akwiriye kuba uwanjye, kandi ukunda umuhungu we cyangwa umukobwa we kubandutisha, ntaba akwiriye kuba uwanjye.

Matayo 10:38

Kandi utikorera umusaraba we ngo ankurikire, ntakwiriye kuba uwanjye.

Matayo 10:39

Urengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bugingo bwe ku bwanjye, azabubona.

Matayo 10:40

“Ubemera ni jye aba yemeye, kandi unyemera aba yemeye Iyantumye.

Matayo 10:41

Uwemera umuhanuzi kuko ari umuhanuzi azahabwa ingororano y'umuhanuzi, kandi uwemera umukiranutsi kuko ari umukiranutsi azahabwa ingororano y'umukiranutsi.

Matayo 10:42

Kandi uzanywesha umwe muri aba bato ku gacuma k'amazi akonje gusa, kuko ari umwigishwa wanjye, ndababwira ukuri yuko atazabura ingororano ye.”