Matayo 11

30 verses

Matayo 11:1

Yesu amaze gutegeka abigishwa be cumi na babiri, avayo ajya kwigisha no kubwiriza abantu mu midugudu y'aho.

Matayo 11:2

Ariko Yohana yumviye mu nzu y'imbohe ibyo Yesu akora, atuma abigishwa be ko bamubaza bati

Matayo 11:3

“Mbese ni wowe wa wundi ukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?”

Matayo 11:4

Yesu arabasubiza ati “Nimugende mubwire Yohana ibyo mwumvise n'ibyo mubonye.

Matayo 11:5

Impumyi zirahumuka, ibirema biragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, abakene barabwirwa ubutumwa bwiza.

Matayo 11:6

Kandi hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha.”

Matayo 11:7

Abo bakigenda, Yesu atangira kuvugana n'abantu ibya Yohana ati “Mwagiye mu butayu kureba iki? Urubingo ruhungabanywa n'umuyaga?

Matayo 11:8

Ariko mwagiye kureba iki? Umuntu wambaye imyenda yorohereye? Erega abambara iyorohereye baba mu ngo z'abami!

Matayo 11:9

Ariko mwajyanywe n'iki? Kureba umuhanuzi? Ni koko, kandi ndababwira yuko aruta umuhanuzi cyane.

Matayo 11:10

Uwo ni we wandikiwe ngo ‘Dore ndenda gutuma integuza yanjye mbere yawe, Izakubanziriza igutunganirize inzira.’

Matayo 11:11

“Ndababwira ukuri, yuko mu babyawe n'abagore hatigeze kubaho umuntu uruta Yohana Umubatiza, ariko umuto mu bwami bwo mu ijuru aramuruta.

Matayo 11:12

Uhereye ku gihe cya Yohana Umubatiza ukageza none, ubwami bwo mu ijuru buratwaranirwa, intwarane zibugishamo imbaraga.

Matayo 11:13

Kuko abahanuzi bose n'amategeko byahanuye kugeza igihe cya Yohana,

Matayo 11:14

kandi niba mushaka kubyemera, ni we Eliya wahanuwe ko azaza.

Matayo 11:15

Ufite amatwi yumva niyumve.

Matayo 11:16

“Ariko ab'iki gihe ndabagereranya n'iki? Bameze nk'abana bato bicaye mu maguriro bahamagara bagenzi babo bati

Matayo 11:17

‘Twabavugirije imyironge ntimwabyina, twaboroze ntimwarira.’

Matayo 11:18

Kuko Yohana yaje atarya atanywa, bagira bati ‘Afite dayimoni.’

Matayo 11:19

Umwana w'umuntu aje arya anywa, bagira bati ‘Dore iki kirura cy'umunywi w'inzoga, incuti y'abakoresha b'ikoro n'abanyabyaha.’ Ariko ubwenge bwerekanwa n'imirimo yabwo.”

Matayo 11:20

Maze atangiriraho gucyaha imidugudu, iyo yakoreyemo ibitangaza byinshi, kuko batihannye.

Matayo 11:21

Ati “Korazini, uzabona ishyano! Betsayida, uzabona ishyano! Kuko ibitangaza byakorewe muri mwe, iyaba byarakorewe muri Tiro n'i Sidoni baba barihannye kera, bakambara ibigunira, bakisīga ivu.

Matayo 11:22

Ariko ndababwira yuko ku munsi w'amateka, i Tiro n'i Sidoni hazahanwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icyanyu.

Matayo 11:23

Nawe Kaperinawumu, ushyizwe hejuru ndetse ugeze ku ijuru. Ariko uzamanuka ikuzimu, kuko ibitangaza byakorewe muri wowe iyaba byarakorewe muri Sodomu, iba ikiriho na none.

Matayo 11:24

Ariko ndababwira yuko ku munsi w'amateka, igihugu cy'i Sodomu kizahanwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icyanyu.”

Matayo 11:25

Muri iyo minsi Yesu aravuga ati “Ndagushima Data, Mwami w'ijuru n'isi, kuko wahishe ibyo abanyabwenge n'abahanga, ukabimenyesha abana bato.

Matayo 11:26

Ni koko Data, kuko ari ko wabishatse.

Matayo 11:27

“Byose nabihawe na Data, kandi nta wuzi Umwana w'Imana keretse Se, kandi nta wuzi Se keretse Umwana w'Imana, n'umuntu wese uwo Mwana ashatse kuyimenyesha.

Matayo 11:28

“Mwese abarushye n'abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.

Matayo 11:29

Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu,

Matayo 11:30

kuko kunkorera kutaruhije, n'umutwaro wanjye utaremereye.”