Matayo 9

38 verses

Matayo 9:1

Yikira mu bwato arambuka, agera mu mudugudu w'iwabo.

Matayo 9:2

Bamuzanira ikirema kiryamye mu ngobyi, nuko Yesu abonye kwizera kwabo abwira icyo kirema ati “Mwana wanjye, humura ibyaha byawe urabibabariwe.”

Matayo 9:3

Abanditsi bamwe baribwira bati “Uyu arigereranije.”

Matayo 9:4

Ariko Yesu amenya ibyo bibwira arababaza ati “Ni iki kibateye kwibwira ibidatunganye mu mitima yanyu?

Matayo 9:5

Icyoroshye ni ikihe? Ni ukuvuga nti ‘Ibyaha byawe urabibabariwe’, cyangwa nti ‘Byuka ugende’?

Matayo 9:6

Ariko mumenye yuko Umwana w'umuntu afite ubutware mu isi, bwo kubabarira abantu ibyaha.” Nuko abwira icyo kirema ati “Byuka wikorere ingobyi yawe utahe.”

Matayo 9:7

Arabyuka aragenda, arataha.

Matayo 9:8

Abantu babibonye baratangara, bahimbaza Imana yahaye abantu ubutware bungana butyo.

Matayo 9:9

Yesu avayo, akigenda abona umuntu witwaga Matayo yicaye aho yakoresherezaga ikoro, aramubwira ati “Nkurikira.” Arahaguruka, aramukurikira.

Matayo 9:10

Hanyuma ubwo Yesu yari yicaye mu nzu bafungura, haza abakoresha b'ikoro benshi n'abanyabyaha, basangira na Yesu n'abigishwa be.

Matayo 9:11

Abafarisayo babibonye babaza abigishwa be bati “Ni iki gitumye umwigisha wanyu asangira n'abakoresha b'ikoro n'abanyabyaha?”

Matayo 9:12

Abyumvise arababwira ati “Abazima si bo bifuza umuvuzi, keretse abarwayi.

Matayo 9:13

Ariko nimugende, mwige uko iri jambo risobanurwa ngo ‘Icyo nkunda ni imbabazi, si ibitambo.’ Sinazanywe no guhamagara abakiranuka, keretse abanyabyaha.”

Matayo 9:14

Maze haza abigishwa ba Yohana baramubaza bati “Ni iki gituma twebwe n'Abafarisayo twiyiriza ubusa kenshi, nyamara abigishwa bawe ntibiyirize ubusa?”

Matayo 9:15

Yesu arabasubiza ati “Abasangwa ntibabasha kugira agahinda bakiri kumwe n'umukwe, ariko iminsi izaza, ubwo umukwe azabavanwamo, ni bwo baziyiriza ubusa.

Matayo 9:16

“Nta wutera ikiremo cy'igitambaro gishya ku mwenda ushaje kuko icyo kiremo cyaca umwenda, umwenge ukarushaho kuba mugari.

Matayo 9:17

Kandi nta wusuka vino y'umutobe mu mifuka y'impu ishaje, uwagira atyo iyo mifuka yaturika, vino igasandara hasi imifuka ikononekara. Ahubwo vino y'umutobe isukwa mu mifuka mishya, byombi bikarama.”

Matayo 9:18

Akibabwira ayo magambo, haza umutware aramupfukamira, aramubwira ati “Umukobwa wanjye amaze gupfa, ariko ngwino umurambikeho ikiganza cyawe arahembuka.”

Matayo 9:19

Yesu arahaguruka, amukurikirana n'abigishwa be.

Matayo 9:20

Nuko hari umugore uri mu mugongo wari abimaranye imyaka cumi n'ibiri, amuturuka inyuma akora ku nshunda z'umwenda we,

Matayo 9:21

kuko yibwiraga ati “Ninkora umwenda we gusa ndakira.”

Matayo 9:22

Yesu arahindukira amubonye aramubwira ati “Mwana wanjye, komera. Kwizera kwawe kuragukijije.” Umugore akira uwo mwanya.

Matayo 9:23

Yesu ageze mu muryango w'inzu y'uwo mutware, abona abavuza imyirongi n'abantu benshi baboroga

Matayo 9:24

arababwira ati “Nimuhave kuko agakobwa kadapfuye, ahubwo karasinziriye.” Baramuseka cyane.

Matayo 9:25

Abantu bamaze guhezwa yinjira mu nzu, agafata ukuboko karabyuka.

Matayo 9:26

Iyo nkuru yamamara muri icyo gihugu cyose.

Matayo 9:27

Maze Yesu avayo. akigenda impumyi ebyiri ziramukurikira zitaka ziti “Tubabarire mwene Dawidi.”

Matayo 9:28

Ageze mu nzu izo mpumyi ziramwegera, Yesu arazibaza ati “Mwizeye ko mbishobora?” Ziramusubiza ziti “Yee, Databuja.”

Matayo 9:29

Aherako akora ku maso yazo arazibwira ati “Bibabere nk'uko mwizeye.”

Matayo 9:30

Amaso yabo arahumuka, Yesu arabihanangiriza cyane ati “Mwirinde ntihagire umuntu ubimenya.”

Matayo 9:31

Nyamara basohotse bamwamamaza hose muri icyo gihugu.

Matayo 9:32

Bakigenda, bamuzanira ikiragi gitewe na dayimoni.

Matayo 9:33

Amaze kwirukana dayimoni ikiragi kiravuga, abantu baratangara bati “Uhereye kera kose ntihigeze kuboneka nk'ibi muri Isirayeli.”

Matayo 9:34

Ariko Abafarisayo baravuga bati “Umutware w'abadayimoni ni we umuha kwirukana abadayimoni.”

Matayo 9:35

Yesu agenda mu midugudu n'ibirorero byose, yigisha mu masinagogi avuga ubutumwa bwiza bw'ubwami, akiza indwara zose n'ubumuga bwose.

Matayo 9:36

Abonye abantu uko ari benshi arabababarira, kuko bari barushye cyane basandaye nk'intama zitagira umwungeri.

Matayo 9:37

Maze abwira abigishwa be ati “Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake.

Matayo 9:38

Nuko rero mwinginge nyir'ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.”