Matayo 12

50 verses

Matayo 12:1

Nuko icyo gihe Yesu agenda anyura mu mirima y'amasaka ku isabato, abigishwa be barasonza, batangira guca amahundo barayahekenya.

Matayo 12:2

Maze Abafarisayo bababonye baramubwira bati “Dore abigishwa bawe ko bakora ibizira ku isabato!”

Matayo 12:3

Na we arababaza ati “Mbese ntimwasomye icyo Dawidi yakoze ubwo yasonzanaga n'abo bari bari kumwe,

Matayo 12:4

ko yinjiye mu nzu y'Imana akarya imitsima yo kumurikwa, amategeko atemeye ko ayirya cyangwa abo bari bari kumwe, keretse abatambyi bonyine?

Matayo 12:5

Cyangwa ntimwasomye mu mategeko, uko abatambyi bazirura isabato bari mu rusengero, nyamara ntibabeho umugayo?

Matayo 12:6

Ariko ndababwira yuko uruta urusengero ari hano.

Matayo 12:7

Iyaba mwari muzi uko iri jambo risobanurwa ngo ‘Nkunda imbabazi kuruta ibitambo’ ntimwagaya abatariho urubanza,

Matayo 12:8

kuko Umwana w'umuntu ari Umwami w'isabato.”

Matayo 12:9

Avayo ajya mu isinagogi yabo,

Matayo 12:10

asangamo umuntu unyunyutse ukuboko. Babaza Yesu bati “Mbese amategeko yemera gukiza umuntu ku isabato?” Ni ko bamubajije ngo babone uko bamurega.

Matayo 12:11

Arabasubiza ati “Ni nde muri mwe waba afite intama imwe, ikagwa mu mwobo ku isabato ntayikuremo?

Matayo 12:12

Mbese umuntu ntaruta intama cyane? Nuko rero amategeko ntabuzanya gukora neza ku isabato.”

Matayo 12:13

Maze abwira uwo muntu ati “Rambura ukuboko kwawe.” Arakurambura, kurakira kuba nk'ukundi.

Matayo 12:14

Abafarisayo barasohoka bajya inama, ngo babone uko bazamwica.

Matayo 12:15

Yesu abimenye arahava, abantu benshi bajyana na we abakiza bose,

Matayo 12:16

arabahana ngo batamwamamaza

Matayo 12:17

ngo ibyavuzwe n'umuhanuzi Yesaya bisohore ngo

Matayo 12:18

“Dore umugaragu wanjye nkunda natoranyije, Umutima wanjye ukamwishimira. Nzamushyiramo Umwuka wanjye, Azamenyesha abanyamahanga ibyo gukiranuka.

Matayo 12:19

Ntazatongana, ntazasakuza, Ndetse no mu nzira nta wuzumva ijwi rye.

Matayo 12:20

Urubingo rusadutse ntazaruvuna, Kandi n'urumuri rucumba ntazaruzimya, Kugeza ubwo azaneshesha gukiranuka kwe,

Matayo 12:21

kandi izina rye abanyamahanga bazaryizigira.”

Matayo 12:22

Maze bamuzanira impumyi yari ikiragi itewe na dayimoni, arayikiza. Uwari ikiragi avuga ubwo kandi arahumuka.

Matayo 12:23

Abantu bose baratangara baravuga bati “Mbese aho uyu si we mwene Dawidi?”

Matayo 12:24

Ariko Abafarisayo babyumvise baravuga bati “Uyu nta wundi umuha kwirukana abadayimoni, keretse Belizebuli umutware w'abadayimoni.”

Matayo 12:25

Amenye ibyo bibwira arababwira ati “Ubwami bwose iyo bwigabanyije ubwabwo burarimbuka, n'umudugudu wose cyangwa inzu yose, iyo byigabanyije ubwabyo ntibigumaho.

Matayo 12:26

None se Satani niba yirukana Satani ko aba yigabanyije ubwe, ubwami bwe buzagumaho bute?

Matayo 12:27

Nanjye niba ari Belizebuli umpa kwirukana abadayimoni, abana banyu ni nde ubaha kubirukana? Ni cyo gituma ari bo babacira urubanza.

Matayo 12:28

Ariko Umwuka w'Imana niba ari we umpa kwirukana abadayimoni, noneho ubwami bw'Imana buba bubaguye gitumo.

Matayo 12:29

“Umuntu yabasha ate kwinjira mu nzu y'umunyamaboko ngo amusahure ibintu, atabanje kuboha uwo munyamaboko, ko ari bwo yabona uko asahura inzu ye?

Matayo 12:30

“Uwo tutabana ni umwanzi wanjye, kandi uwo tudateranyiriza hamwe arasandaza.

Matayo 12:31

Ni cyo gitumye mbabwira yuko abantu bazababarirwa icyaha cyose n'igitutsi, ariko gutuka Umwuka ni icyaha kitazababarirwa.

Matayo 12:32

Kandi umuntu wese usebya Umwana w'umuntu azababarirwa, ariko usebya Umwuka Wera ntazababarirwa, naho haba mu gihe cya none cyangwa mu gihe kizaza.

Matayo 12:33

“Nimwite igiti cyiza n'imbuto zacyo muzite nziza, cyangwa nimwite igiti kibi n'imbuto zacyo muzite mbi, kuko igiti kimenyekanishwa n'imbuto zacyo.

Matayo 12:34

Mwa bana b'incira mwe, mwabasha mute kuvuga amagambo meza muri babi? Ibyuzuye mu mutima ni byo akanwa kavuga.

Matayo 12:35

Umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwe bwiza, n'umuntu mubi atanga ibibi abikuye mu butunzi bwe bubi.

Matayo 12:36

“Kandi ndababwira yuko ijambo ry'impfabusa ryose abantu bavuga, bazaribazwa ku munsi w'amateka.

Matayo 12:37

Amagambo yawe ni yo azagutsindishiriza, kandi n'amagambo yawe ni yo azagutsindisha.”

Matayo 12:38

Nuko bamwe mu banditsi n'Abafarisayo baramusubiza bati “Mwigisha, turashaka kureba ikimenyetso kiguturukaho.”

Matayo 12:39

Na we arabasubiza ati “Abantu b'igihe kibi bishimira ubusambanyi, bashaka ikimenyetso ariko nta kimenyetso bazahabwa, keretse icy'umuhanuzi Yona.

Matayo 12:40

Nk'uko Yona yamaze iminsi itatu n'amajoro atatu mu nda y'urufi, ni ko n'Umwana w'umuntu azamara iminsi itatu n'amajoro atatu ikuzimu.

Matayo 12:41

Ab'i Nineve bazahagurukana n'ab'iki gihe ku munsi w'amateka, babatsindishe kuko bihannye ubwo bumvaga kwigisha kwa Yona, kandi dore uruta Yona ari hano.

Matayo 12:42

Umugabekazi w'igihugu cy'i kusi azahagurukana n'ab'iki gihe ku munsi w'amateka abatsindishe, kuko yavanywe ku mpera y'isi no kumva ubwenge bwa Salomo, kandi dore uruta Salomo ari hano.

Matayo 12:43

“Dayimoni iyo avuye mu muntu, anyura ahadafite amazi ashaka uburuhukiro akabubura.

Matayo 12:44

Akavuga ati ‘Reka nsubire mu nzu yanjye navuyemo.’ Yagerayo agasanga irimo ubusa, ikubuwe, iteguwe.

Matayo 12:45

Ni ko kugenda akazana abandi badayimoni barindwi bamurusha kuba babi, bakinjira bakabamo, ibyo hanyuma by'uwo muntu bikarusha ibya mbere kuba bibi. Ni ko bizaba ku b'iki gihe kibi.”

Matayo 12:46

Akivugana n'abantu, nyina na bene se bari bahagaze hanze, bashaka kuvugana na we.

Matayo 12:47

Umuntu aramubwira ati “Nyoko na bene so bahagaze hanze barashaka ko muvugana.”

Matayo 12:48

Na we asubiza ubimubwiye, aramubaza ati “Mama ni nde, na bene data ni bande?”

Matayo 12:49

Arambura ukuboko agutunga abigishwa be ati “Dore mama na bene data.

Matayo 12:50

Umuntu wese ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka, ni we mwene data, ni we mushiki wanjye, ni we mama.”