Matayo 13

58 verses

Matayo 13:1

Uwo munsi Yesu asohoka mu nzu, yicara mu kibaya cy'inyanja.

Matayo 13:2

Abantu benshi bateranira aho ari, bituma yikira mu bwato yicaramo, abantu bose bahagarara mu kibaya.

Matayo 13:3

Abigisha byinshi, abacira imigani aravuga ati “Umubibyi yasohoye imbuto.

Matayo 13:4

Akibiba zimwe zigwa mu nzira, inyoni ziraza zirazitoragura.

Matayo 13:5

Izindi zigwa ku kāra kadafite ubutaka bwinshi, uwo mwanya ziramera kuko ubutaka atari burebure,

Matayo 13:6

izuba rivuye ziraraba, maze kuko zitari zifite imizi ziruma.

Matayo 13:7

Izindi zigwa mu mahwa, amahwa arāruka araziniga.

Matayo 13:8

Izindi zigwa mu butaka bwiza zera imbuto, imwe ijana, indi mirongo itandatu, indi mirongo itatu, bityo bityo.

Matayo 13:9

Ufite amatwi niyumve.”

Matayo 13:10

Abigishwa baramwegera baramubaza bati “Ni iki gituma ubigishiriza mu migani?”

Matayo 13:11

Arabasubiza ati “Mwebweho mwahawe kumenya ubwiru bw'ubwami bwo mu ijuru ariko bo ntibabihawe,

Matayo 13:12

kuko ufite wese azahabwa kandi akarushirizwaho, ariko udafite wese azakwa n'icyo yari afite.

Matayo 13:13

Igituma mbigishiriza mu migani ni iki: ‘Ni uko iyo barebye batitegereza, n'iyo bumvise batumva kandi ntibasobanukirwe.’

Matayo 13:14

Ndetse ibyo Yesaya yahanuye bibasohoyeho ngo ‘Kumva muzumva, ariko ntimuzabisobanukirwa, Kureba muzareba, ariko ntimuzabibona.

Matayo 13:15

Kuko umutima w'ubu bwoko ufite ibinure, Amatwi yabo akaba ari ibihurihuri, Amaso yabo bakayahumiriza, Ngo batarebesha amaso, Batumvisha amatwi, Batamenyesha umutima, Bagahindukira ngo mbakize.’

Matayo 13:16

“Ariko amaso yanyu arahirwa kuko abona, n'amatwi yanyu kuko yumva.

Matayo 13:17

Ndababwira ukuri, yuko abahanuzi benshi n'abakiranutsi bifuzaga kureba ibyo mureba ntibabibone, no kumva ibyo mwumva ntibabyumve.

Matayo 13:18

“Nuko nimwumve umugani w'umubibyi.

Matayo 13:19

Uwumva wese ijambo ry'ubwami ntarimenye, Umubi araza agasahura ikibibwe mu mutima we. Uwo ni we usa n'izibibwe mu nzira.

Matayo 13:20

Kandi usa n'izibibwe ku kāra, uwo ni we wumva ijambo, uwo mwanya akaryemera anezerewe,

Matayo 13:21

ntagire imizi muri we, maze agakomera umwanya muto. Iyo habayeho amakuba cyangwa kurenganywa azira iryo jambo, uwo mwanya biramugusha.

Matayo 13:22

Kandi usa n'izibibwe mu mahwa, uwo ni we wumva ijambo, maze amaganya y'iyi si n'ibihendo by'ubutunzi bikaniga iryo jambo ntiryere.

Matayo 13:23

Kandi usa n'izibibwe mu butaka bwiza, uwo ni we wumva ijambo akarimenya, akera imbuto umwe ijana, undi mirongo itandatu, undi mirongo itatu.”

Matayo 13:24

Nuko abacira undi mugani aravuga ati “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n'umuntu wabibye imbuto nziza mu murima we,

Matayo 13:25

nuko abantu basinziriye, umwanzi araza abiba urukungu mu masaka, aragenda.

Matayo 13:26

Nuko amaze kumera no kwera, urukungu na rwo ruraboneka.

Matayo 13:27

Abagaragu be baraza babaza umutware bati ‘Mutware, ntiwabibye imbuto nziza mu murima wawe? None urukungu rurimo rwavuye he?’

Matayo 13:28

Ati ‘Umwanzi ni we wagize atyo.’ Abagaragu be baramubaza bati ‘Noneho urashaka ko tugenda tukarurandura?’

Matayo 13:29

Na we ati ‘Oya, ahari nimurandura urukungu murarurandurana n'amasaka,

Matayo 13:30

mureke bikurane byombi bigeze igihe cyo gusarurwa. Mu isarura nzabwira abasaruzi nti: Mubanze muteranye urukungu muruhambire imitwaro rutwikwe, maze amasaka muyahunike mu kigega cyanjye.’ ”

Matayo 13:31

Abacira undi mugani ati “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n'akabuto ka sinapi, umuntu yenze akakabiba mu murima we.

Matayo 13:32

Na ko ni gato hanyuma y'imbuto zose, nyamara iyo gakuze kaba kanini kakaruta imboga zose kakaba igiti, maze inyoni zo mu kirere zikaza zikarika ibyari mu mashami yacyo.”

Matayo 13:33

Abacira undi mugani ati “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n'umusemburo umugore yenze, akawuhisha mu myariko itatu y'ifu kugeza aho iri busemburwe yose.”

Matayo 13:34

Ayo magambo yose Yesu ayigisha abantu mu migani, kandi nta cyo yabigishaga atabaciriye umugani,

Matayo 13:35

kugira ngo ibyavuzwe n'umuhanuzi bisohore ngo “Nzabumbura akanwa kanjye nce imigani, Nzavuga amagambo yahishwe uhereye ku kuremwa kw'isi.”

Matayo 13:36

Maze asezera ku bantu yinjira mu nzu, abigishwa be baramwegera bati “Dusobanurire umugani w'urukungu rwo mu murima.”

Matayo 13:37

Arabasubiza ati “Ubiba imbuto nziza ni Umwana w'umuntu,

Matayo 13:38

umurima ni isi, imbuto nziza ni zo bana b'ubwami, urukungu ni abana b'Umubi,

Matayo 13:39

umwanzi warubibye ni Umwanzi, isarura ni imperuka y'isi, abasaruzi ni abamarayika.

Matayo 13:40

Nk'uko urukungu rurandurwa rugatwikwa, ni ko bizaba ku mperuka y'isi.

Matayo 13:41

Umwana w'umuntu azatuma abamarayika be, bateranye ibintu bigusha byose n'inkozi z'ibibi babikure mu bwami bwe,

Matayo 13:42

babajugunye mu itanura ry'umuriro. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.

Matayo 13:43

Icyo gihe abakiranutsi bazarabagirana nk'izuba mu bwami bwa Se. Ufite amatwi niyumve.

Matayo 13:44

“Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n'izahabu zahishwe mu murima, umuntu azigwaho arazitwikīra aragenda, umunezero umutera kugura ibyo yari atunze byose ngo abone kugura uwo murima.

Matayo 13:45

“Kandi ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n'umutunzi ushaka imaragarita nziza,

Matayo 13:46

abonye imaragarita imwe y'igiciro cyinshi, aragenda agura ibyo yari atunze byose ngo abone kuyigura.

Matayo 13:47

“Nuko kandi ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n'urushundura bajugunya mu nyanja, ruroba ifi z'amoko yose.

Matayo 13:48

Iyo rwuzuye barukururira ku nkombe, bakicara bagatoranyamo inziza bakazishyira mu mbehe, imbi bakazita.

Matayo 13:49

Uko ni ko bizaba ku mperuka y'isi: abamarayika bazasohoka batoranye abanyabyaha mu bakiranutsi,

Matayo 13:50

babajugunye mu itanura ry'umuriro, ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.

Matayo 13:51

“Ayo magambo yose aho murayumvise?” Baramusubiza bati “Yee.”

Matayo 13:52

Arababwira ati “Ni cyo gitumye umwanditsi wese wigishijwe iby'ubwami bwo mu ijuru agereranywa na nyir'urugo utanga ibintu bishya n'ibya kera, abikuye mu bubiko bwe.”

Matayo 13:53

Yesu amaze kubacira iyo migani, avayo

Matayo 13:54

ajya mu gihugu cy'iwabo, aheraho yigishiriza mu masinagogi yabo, bituma batangara bati “Ubu bwenge n'ibi bitangaza uyu yabikuye he?

Matayo 13:55

Mbese harya si we wa mwana w'umubaji? Nyina ntiyitwa Mariya, na bene se si Yakobo na Yosefu na Simoni na Yuda?

Matayo 13:56

Bashiki be na bo bose ntiduturanye? Mbese ibyo byose yabikuye he?”

Matayo 13:57

Ibye birabagusha. Yesu arababwira ati “Umuhanuzi ntabura icyubahiro, keretse mu gihugu cy'iwabo no mu nzu yabo.”

Matayo 13:58

Aho Yesu ntiyakorerayo ibitangaza byinshi abitewe n'uko batamwizeye.