Matayo 14

36 verses

Matayo 14:1

Icyo gihe Umwami Herode yumvise inkuru ya Yesu,

Matayo 14:2

abwira abagaragu be ati “Uwo ni Yohana Umubatiza wazutse, ni cyo gituma akora ibitangaza.”

Matayo 14:3

Kuko Herode yari yarafashe Yohana akamuboha, akamushyira mu nzu y'imbohe ku bwa Herodiya wari muka mwene se Filipo,

Matayo 14:4

kuko Yohana yari yabwiye Herode ati “Amategeko ntiyemera ko umucyura.”

Matayo 14:5

Yifuzaga kumwica ariko atinya abantu, kuko bemeraga ko ari umuhanuzi.

Matayo 14:6

Umunsi wo kwibuka kuvuka kwa Herode usohoye, umukobwa wa Herodiya abyinira imbere y'abararitswe, ashimisha Herode.

Matayo 14:7

Ni cyo cyatumye asezerana arahira ko amuha icyo amusaba cyose.

Matayo 14:8

Na we amaze koshywa na nyina aramubwira ati “Mpa igihanga cya Yohana Umubatiza ku mbehe.”

Matayo 14:9

Umwami arababara, ariko ategeka ko bakimuha ku bw'indahiro yarahiriye imbere y'abasangiraga na we,

Matayo 14:10

atuma mu nzu y'imbohe ngo bace igihanga cya Yohana.

Matayo 14:11

Bazana igihanga cye ku mbehe bagiha umukobwa, agishyīra nyina.

Matayo 14:12

Abigishwa be barazabajyana umurambo, barawuhamba maze bajya kubibwira Yesu.

Matayo 14:13

Yesu abyumvise arahava, agenda mu bwato ajya aho abantu bataba kwiherera. Abantu benshi babyumvise bava mu midugudu baramukurikira, baca iy'ubutaka.

Matayo 14:14

Yomotse abona abantu benshi arabababarira, abakiriza abarwayi.

Matayo 14:15

Umunsi ukuze, abigishwa be baramwegera bati “Aha ngaha ntihagira abantu none umunsi urakuze, sezerera abantu bajye mu birorero bīhahire ibyokurya.”

Matayo 14:16

Yesu arabasubiza ati “Ntakibajyanayo, mube ari mwe mubagaburira.”

Matayo 14:17

Baramusubiza bati “Nta cyo dufite hano, keretse imitsima itanu n'ifi ebyiri.”

Matayo 14:18

Arababwira ati “Nimubinzanire hano.”

Matayo 14:19

Ategeka abantu ko bicara mu byatsi, yenda iyo mitsima itanu n'izo fi ebyiri, arararama areba mu ijuru arabishimira, amanyagura iyo mitsima ayiha abigishwa be, abigishwa bayiha abantu.

Matayo 14:20

Bararya bose barahāga, bateranya ubuvungukira bw'imitsima busigaye, bwuzura intonga cumi n'ebyiri.

Matayo 14:21

Abariye bari nk'ibihumbi bitanu, abagore n'abana batabariwemo.

Matayo 14:22

Uwo mwanya ahata abigishwa be ngo bikire mu bwato babanze hakurya, amare gusezerera abantu.

Matayo 14:23

Amaze kubasezerera aragenda, azamuka umusozi wenyine ajya gusenga. Bwari bugorobye, ari yo wenyine.

Matayo 14:24

Ariko ubwato bugeze imuhengeri buteraganwa n'umuraba, kuko umuyaga ubaturutse imbere.

Matayo 14:25

Nuko mu nkoko aza aho bari agendesha amaguru hejuru y'inyanja.

Matayo 14:26

Ariko abigishwa bamubonye agendesha amaguru hejuru y'inyanja bahagarika imitima, batakishwa n'ubwoba bati “Ni umuzimu.”

Matayo 14:27

Ariko uwo mwanya Yesu avugana na bo ati “Nimuhumure ni jyewe, mwitinya.”

Matayo 14:28

Petero aramusubiza ati “Mwami niba ari wowe, untegeke nze aho uri ngendesha amaguru hejuru y'amazi.”

Matayo 14:29

Aramusubiza ati “Ngwino.” Petero ava mu bwato, agendesha amaguru hejuru y'amazi ngo asange Yesu.

Matayo 14:30

Ariko abonye umuyaga ko ari mwinshi aratinya, atangiye kurengerwa arataka ati “Databuja nkiza.”

Matayo 14:31

Uwo mwanya Yesu arambura ukuboko kwe aramufata, aramubwira ati “Yewe ufite kwizera guke we, ni iki gitumye ushidikanya?”

Matayo 14:32

Baratambuka bajya mu bwato, umuyaga uratuza.

Matayo 14:33

Abari mu bwato baramupfukamira, baramubwira bati “Ni ukuri uri Umwana w'Imana.”

Matayo 14:34

Nuko bamaze gufata hakurya, bagera imusozi mu gihugu cy'i Genesareti.

Matayo 14:35

Ab'aho baramumenya, batuma muri icyo gihugu cyose bamuzanira abarwayi bose,

Matayo 14:36

baramwinginga ngo bakore ku nshunda z'umwenda we gusa, abazikozeho bose barakira.