Matayo 25

46 verses

Matayo 25:1

“Icyo gihe ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n'abakobwa cumi bajyanye amatabaza yabo, bajya gusanganira umukwe.

Matayo 25:2

Ariko muri abo cumi, abatanu bari abapfu, abandi batanu bari abanyabwenge.

Matayo 25:3

Abapfu bajyanye amatabaza yabo ntibajyana n'amavuta,

Matayo 25:4

ariko abanyabwenge bo bajyana amavuta mu mperezo zabo hamwe n'amatabaza yabo.

Matayo 25:5

Umukwe atinze bose barahunikira, barasinzira.

Matayo 25:6

“Ariko nijoro mu gicuku habaho urusaku ngo ‘Umukwe araje, nimusohoke mumusanganire!’

Matayo 25:7

Maze ba bakobwa bose barahaguruka baboneza amatabaza yabo.

Matayo 25:8

Abapfu babwira abanyabwenge bati ‘Nimuduhe ku mavuta yanyu, kuko amatabaza yacu azima.’

Matayo 25:9

Ariko abanyabwenge barabahakanira bati ‘Oya, ntiyadukwira twese, ahubwo nimujye mu bahanjuzi muyigurire.’

Matayo 25:10

Bagiye kugura, umukwe araza, abari biteguye binjirana na we mu bukwe, urugi rurakingwa.

Matayo 25:11

“Hanyuma ba bakobwa bandi na bo baraza, barahamagara bati ‘Nyakubahwa, dukingurire.’

Matayo 25:12

Na we arabasubiza ati ‘Ndababwira ukuri yuko ntabazi.’

Matayo 25:13

“Nuko mube maso, kuko mutazi umunsi cyangwa igihe.

Matayo 25:14

“Bizaba nk'iby'umuntu wari ugiye kuzindukira mu kindi gihugu, ahamagara abagaragu be abasigira ibintu bye,

Matayo 25:15

aha umwe italanto eshanu, undi amuha ebyiri, undi amuha imwe uko umuntu ashoboye, arazinduka.

Matayo 25:16

Uwo mwanya uwahawe italanto eshanu aragenda arazigenza, agenzuramo izindi talanto eshanu.

Matayo 25:17

N'uwahawe ebyiri abigenza atyo, agenzuramo izindi ebyiri.

Matayo 25:18

Ariko uwahawe imwe aragenda acukura umwobo, ahishamo italanto ya shebuja.

Matayo 25:19

“Maze iminsi myinshi ishize, shebuja w'abo bagaragu araza, abarana na bo umubare w'ibyo yabasigiye.

Matayo 25:20

Uwahawe italanto eshanu araza, azana izindi talanto eshanu ati ‘Databuja, wansigiye italanto eshanu, dore nazigenzuyemo izindi talanto eshanu.’

Matayo 25:21

Shebuja aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja.’

Matayo 25:22

“N'uwahawe italanto ebyiri araza aravuga ati ‘Databuja, wansigiye italanto ebyiri, dore nazigenzuyemo izindi ebyiri.’

Matayo 25:23

Shebuja aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja.’

Matayo 25:24

“N'uwahawe imwe araza aravuga ati ‘Databuja, nari nzi ko uri umunyamwaga, ko usarura aho utabibye, ko uhunika ibyo utagosoye

Matayo 25:25

ndatinya, ndagenda mpisha italanto yawe mu butaka. dore ngiyo, ibyawe urabifite.’

Matayo 25:26

“Ariko shebuja aramusubiza ati ‘Wa mugaragu mubi we, wa munyabute we, ko wari uzi ko nsarura aho ntabibye, mpunika ibyo ntagosoye,

Matayo 25:27

italanto yawe ntiwari ukwiriye kuyiha abagenza, nanjye naza ukampana iyanjye n'inyungu yayo?

Matayo 25:28

Nuko nimuyimwake, muyihe ufite italanto cumi.

Matayo 25:29

Kuko ufite wese azahabwa akarushirizwaho, ariko udafite azakwa n'icyo yari afite.

Matayo 25:30

N'uyu mugaragu nta cyo amaze, mumujugunye mu mwijima hanze. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.’

Matayo 25:31

“Umwana w'umuntu ubwo azazana n'abamarayika bose afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y'ubwiza bwe.

Matayo 25:32

Amahanga yose azateranirizwa imbere ye, abarobanure nk'uko umwungeri arobanura intama mu ihene,

Matayo 25:33

intama azazishyira iburyo bwe, naho ihene azishyire ibumoso.

Matayo 25:34

Umwami azabwira abari iburyo bwe ati ‘Nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe uhereye ku kuremwa kw'isi,

Matayo 25:35

kuko nari nshonje mukamfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo nywa, nari umushyitsi murancumbikira,

Matayo 25:36

nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransūra, nari mu nzu y'imbohe muza kundeba.’

Matayo 25:37

“Abakiranutsi bazamubaza bati ‘Mwami, twakubonye ryari ushonje turagufungurira, cyangwa ufite inyota tuguha icyo unywa?

Matayo 25:38

Kandi twakubonye ryari uri umushyitsi turagucumbikira, cyangwa wambaye ubusa turakwambika?

Matayo 25:39

Kandi twakubonye ryari urwaye, cyangwa uri mu nzu y'imbohe tuza kugusūra?’

Matayo 25:40

Umwami azabasubiza ati ‘Ndababwira ukuri yuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y'abandi, ari jye mwabikoreye.’

Matayo 25:41

“Azabwira n'abari ibumoso ati ‘Nimuve aho ndi mwa bivume mwe, mujye mu muriro w'iteka watunganirijwe Umwanzi n'abamarayika be,

Matayo 25:42

kuko nari nshonje ntimumfungurire, nari mfite inyota ntimwampa icyo nywa,

Matayo 25:43

nari umushyitsi ntimwancumbikira, nari nambaye ubusa ntimwanyambika, nari umurwayi no mu nzu y'imbohe ntimwansūra.’

Matayo 25:44

“Na bo bazamusubiza bati ‘Mwami, twakubonye ryari ushonje, cyangwa ufite inyota, cyangwa uri umushyitsi, cyangwa wambaye ubusa, cyangwa urwaye, cyangwa uri mu nzu y'imbohe, ntitwagukorera?’

Matayo 25:45

Azabasubiza ati ‘Ndababwira ukuri yuko ubwo mutabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y'abandi, nanjye mutabinkoreye.’

Matayo 25:46

Abo bazajya mu ihaniro ry'iteka, naho abakiranutsi bazajya mu bugingo buhoraho.”