Matayo 26

75 verses

Matayo 26:1

Nuko Yesu arangije ayo magambo yose abwira abigishwa be ati

Matayo 26:2

“Muzi yuko iminsi ibiri nishira hazabaho Pasika, Umwana w'umuntu azagambanirwa abambwe.”

Matayo 26:3

Maze abatambyi bakuru n'abakuru b'ubwo bwoko, bateranira mu rugo rw'Umutambyi mukuru witwaga Kayafa,

Matayo 26:4

bagira inama hamwe yo koshyoshya Yesu ngo babone uko bamufata, bamwice.

Matayo 26:5

Ariko baravuga bati “Twe kumufata mu minsi mikuru, kugira ngo bidatera abantu imidugararo.”

Matayo 26:6

Yesu ari i Betaniya mu nzu ya Simoni umubembe,

Matayo 26:7

umugore aza aho ari afite umukondo w'amavuta meza, ameze nk'amadahano y'igiciro cyinshi cyane, ayamusuka ku mutwe yicaye arya.

Matayo 26:8

Abigishwa babibonye bararakara bati “Aya mavuta apfiriye iki ubusa,

Matayo 26:9

ko yajyaga kugurwa impiya nyinshi zigafasha abakene?”

Matayo 26:10

Ariko Yesu abimenye arababaza ati “Uyu mugore muramuterera iki agahinda, ko ankoreye umurimo mwiza?

Matayo 26:11

Abakene muri kumwe na bo iteka, ariko jyeweho ntituri kumwe iteka.

Matayo 26:12

Igitumye uyu mugore ansukaho ayo mavuta ku mubiri, ni ukuwutunganiriza guhambwa.

Matayo 26:13

Ndababwira ukuri yuko aho ubutumwa bwiza buzigishirizwa hose mu isi yose, icyo uyu mugore ankoreye kizavugirwa kugira ngo bamwibuke.”

Matayo 26:14

Hanyuma umwe muri abo cumi na babiri witwaga Yuda Isikariyota, asanga abatambyi bakuru

Matayo 26:15

arababaza ati “Mwampa iki nkamubagenzereza?” Bamugerera ibice by'ifeza mirongo itatu,

Matayo 26:16

aherako ashaka uburyo yamubagenzereza.

Matayo 26:17

Ku munsi wa mbere wo kurya imitsima idasembuwe, abigishwa begera Yesu baramubaza bati “Urashaka ko dutunganiriza he aho uri burīre ibya Pasika?”

Matayo 26:18

Arabasubiza ati “Mujye mu murwa kwa ntuza, mumubwire muti ‘Umwigisha aravuze ngo igihe cye kirenda kugera, ngo iwawe ni ho ari busangirire ibya Pasika n'abigishwa be.’ ”

Matayo 26:19

Abigishwa bagenza uko Yesu yababwiye, baringaniza ibya Pasika.

Matayo 26:20

Bugorobye yicarana n'abigishwa cumi na babiri ngo basangire.

Matayo 26:21

Bakirya arababwira ati “Ndababwira ukuri, yuko umwe muri mwe ari bungambanire.”

Matayo 26:22

Barababara cyane, baherako bamubaza umwe umwe bati “Mwami, ni jye?”

Matayo 26:23

Na we arabasubiza ati “Uwo duhuriza amaboko ku mbehe, ni we uri bungambanire.

Matayo 26:24

Umwana w'umuntu aragenda nk'uko byanditswe kuri we, ariko uwo muntu ugambanira Umwana w'umuntu azabona ishyano, ibyajyaga kumubera byiza ni uko aba ataravutse.”

Matayo 26:25

Yuda uwo wari ugiye kumugambanira aramubaza ati “Mwigisha, ni jye?” Aramusubiza ati “Wakabimenye.”

Matayo 26:26

Bakirya Yesu yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura, awuha abigishwa be arababwira ati “Nimwende murye, uyu ni umubiri wanjye.”

Matayo 26:27

Yenda igikombe aragishimira, arakibaha, arababwira ati “Munywere kuri iki mwese,

Matayo 26:28

kuko aya ari amaraso yanjye y'isezerano rishya, ava ku bwa benshi ngo bababarirwe ibyaha.

Matayo 26:29

Ariko ndababwira rwose yuko ntazanywa ku mbuto z'imizabibu, mpereye none nkageza umunsi nzasangirira namwe vino nshya mu bwami bwa Data.”

Matayo 26:30

Bamaze kuririmba barasohoka, bajya ku musozi wa Elayono.

Matayo 26:31

Maze Yesu arababwira ati “Mwebwe mwese iri joro ibyanjye birabahemuza, kuko byanditswe ngo ‘Nzakubita umwungeri, umukumbi w'intama usandare.’

Matayo 26:32

Ariko nimara kuzūrwa, nzababanziriza kujya i Galilaya.”

Matayo 26:33

Maze Petero aramusubiza ati “Nubwo bose ibyawe biri bubagushe, jyeweho ntabwo bizangusha.”

Matayo 26:34

Yesu aramubwira ati “Ndakubwira ukuri yuko muri iri joro, inkoko itarabika uri bunyihakane gatatu.”

Matayo 26:35

Petero aramubwira ati “Naho byatuma mpfana nawe, na bwo sindi bukwihakane na hato.” N'abandi bigishwa bose bavuga batyo.

Matayo 26:36

Maze Yesu agerana na bo ahitwa i Getsemani, abwira abigishwa be ati “Nimube mwicaye aha nigire hariya nsenge.”

Matayo 26:37

Ajyana Petero na bene Zebedayo bombi, atangira kubabara no guhagarika umutima cyane.

Matayo 26:38

Maze arababwira ati “Umutima wanjye ufite agahinda kenshi kenda kunyica. Mugume hano, mubane maso nanjye.”

Matayo 26:39

Yigira imbere ho hato arunama, arasenga ati “Data, niba bishoboka iki gikombe kindenge, ariko bye kuba uko jyewe nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.”

Matayo 26:40

Agaruka aho abigishwa bari asanga basinziriye, abaza Petero ati “Harya ntimubashije kubana maso nanjye isaha imwe?

Matayo 26:41

Mube maso, musenge mutajya mu moshya. Umutima ni wo ukunze, ariko umubiri ufite intege nke.”

Matayo 26:42

Yongera kugenda ubwa kabiri arasenga ati “Data, niba bidashoboka ko iki kindenga, ngo kereka nkinywereyeho, ibyo ushaka abe ari byo biba.”

Matayo 26:43

Yongeye kugaruka asanga basinziriye, kuko amaso yabo aremereye.

Matayo 26:44

Arongera abasiga aho aragenda, asenga ubwa gatatu avuga amagambo amwe n'aya mbere.

Matayo 26:45

Maze agaruka aho abigishwa bari arababwira ati “Musinzire noneho, muruhuke. Dore igihe kirenda gusohora, Umwana w'umuntu agambaniwe mu maboko y'abanyabyaha.

Matayo 26:46

Nimubyuke tugende, dore ungenza ari hafi.”

Matayo 26:47

Akibivuga, Yuda umwe muri abo cumi na babiri azana n'igitero kinini gifite inkota n'inshyimbo, giturutse ku batambyi bakuru n'abakuru b'ubwo bwoko.

Matayo 26:48

Ariko umugambanira yari yabahaye ikimenyetso ati “Uwo ndi busome, ni we uwo mumufate.”

Matayo 26:49

Uwo mwanya yegera Yesu aramubwira ati “Ni amahoro Mwigisha”, aramusomagura.

Matayo 26:50

Yesu aramubwira ati “Mugenzi wanjye, kora ikikuzanye.” Maze baraza basumira Yesu, baramufata.

Matayo 26:51

Umwe muri abo bari kumwe na Yesu arambura ukuboko, akura inkota ye, ayikubita umugaragu w'Umutambyi mukuru, amuca ugutwi.

Matayo 26:52

Maze Yesu aramubwira ati “Subiza inkota yawe mu rwubati rwayo, kuko abatwara inkota bose bazicwa n'inkota.

Matayo 26:53

Mbese wibwira yuko ntabasha gusaba Data, akanyoherereza abamarayika nonaha basāga legiyoni cumi n'ebyiri?

Matayo 26:54

Ariko rero bibaye bityo, ibyanditswe byasohora bite kandi ari ko bikwiriye kuba?”

Matayo 26:55

Uwo mwanya Yesu abaza igitero ati “Harya muhurujwe no kumfata nk'uko muzira umwambuzi, mufite inkota n'inshyimbo? Nicaraga mu rusengero iminsi yose nigisha, kuki mutamfashe?

Matayo 26:56

Ariko ibi byose bibereyeho kugira ngo ibyanditswe n'abahanuzi bisohore.” Nuko abigishwa bose baramuhāna, barahunga.

Matayo 26:57

Abafashe Yesu bamujyana kwa Kayafa Umutambyi mukuru, ari ho abanditsi n'abakuru bari bateraniye.

Matayo 26:58

Petero amukurikira arenga ahinguka agera ku rugo rw'Umutambyi mukuru, arujyamo yicarana n'abagaragu ngo arebe amaherezo.

Matayo 26:59

Maze abatambyi bakuru n'abanyarukiko bose bashaka Yesu ho ibirego by'ibinyoma ngo babone uko bamwica,

Matayo 26:60

barabibura nubwo haje abagabo b'ibinyoma benshi. Hanyuma haza babiri

Matayo 26:61

baravuga bati “Uyu yagize ngo yabasha gusenya urusengero rw'Imana, akarwubaka mu minsi itatu.”

Matayo 26:62

Umutambyi mukuru arahaguruka aramubaza ati “Ntiwiregura na hato? Ntiwumvise ibyo aba bakureze?”

Matayo 26:63

Yesu aricecekera. Umutambyi mukuru aramubwira ati “Nkurahirije Imana ihoraho, tubwire niba ari wowe Kristo, Umwana w'Imana.”

Matayo 26:64

Yesu aramusubiza ati “Wakabimenye, kandi ndababwira yuko hanyuma muzabona Umwana w'umuntu yicaye iburyo bw'ubushobozi bw'Imana, aje ku bicu byo mu ijuru.”

Matayo 26:65

Umutambyi mukuru abyumvise atyo ashishimura imyenda ye ati “Arigereranije. Turacyashakira iki abagabo? Dore noneho mwiyumviye kwigereranya kwe.

Matayo 26:66

Muratekereza iki?” Baramusubiza bati “Akwiriye kwicwa.”

Matayo 26:67

Nuko bamucira amacandwe mu maso, bamukubita ibipfunsi, abandi bamukubita inshyi bati

Matayo 26:68

“Duhanure Kristo, ni nde ugukubise?”

Matayo 26:69

Ubwo Petero yari yicaye hanze mu rugo, umuja aramwegera aramubwira ati “Nawe wari kumwe na Yesu w'Umunyagalilaya.”

Matayo 26:70

Maze abihakanira imbere ya bose ati “Ibyo uvuze sinzi ibyo ari byo.”

Matayo 26:71

Arasohoka ageze mu bikingi by'amarembo undi muja aramubona, abwira abahari ati “N'uyu yari kumwe na Yesu w'i Nazareti.”

Matayo 26:72

Yongera kubihakana arahira ati “Uwo muntu simuzi.”

Matayo 26:73

Hashize umwanya muto, abari bahagaze aho baraza babwira Petero bati “Ni ukuri nawe uri umwe muri bo, ndetse ni imvugo yawe irakumenyekanishije.”

Matayo 26:74

Maze atangira kwivuma no kurahira ati “Uwo muntu simuzi.” Muri ako kanya inkoko irabika.

Matayo 26:75

Petero yibuka ijambo Yesu yari yavuze ati “Inkoko itarabika uri bunyihakane gatatu.” Arasohoka ararira cyane.