Matayo 8

34 verses

Matayo 8:1

Amanutse kuri uwo musozi, abantu benshi baramukurikira.

Matayo 8:2

Maze haza umubembe aramwegera, aramupfukamira aramubwira ati “Mwami, washaka wabasha kunkiza.”

Matayo 8:3

Arambura ukuboko amukoraho ati “Ndabishaka kira.”

Matayo 8:4

Uwo mwanya ibibembe bye birakira. Yesu aramubwira ati “Wirinde ntugire uwo ubwira, ahubwo genda wiyereke umutambyi, uture n'ituro Mose yategetse ribabere ikimenyetso cyo kubahamiriza.”

Matayo 8:5

Ageze i Kaperinawumu, haza umutware utwara umutwe w'abasirikare aramwinginga ati

Matayo 8:6

“Mwami, umugaragu wanjye aryamye mu nzu yararemaye, arababaye cyane.”

Matayo 8:7

Aramubwira ati “Ndaza mukize.”

Matayo 8:8

Umutware w'abasirikare aramusubiza ati “Mwami, ntibinkwiriye yuko winjira mu nzu yanjye, ahubwo tegeka gusa, umugaragu wanjye arakira.

Matayo 8:9

Kuko nanjye ndi umuntu utwarwa n'abandi, mfite abasirikare ntwara. Iyo mbwiye umwe nti ‘Genda’ aragenda, nabwira undi nti ‘Ngwino’ akaza, nabwira umugaragu wanjye nti ‘Kora iki’ akagikora.”

Matayo 8:10

Yesu abyumvise aratangara, abwira abamukurikiye ati “Ndababwira ukuri yuko ntabwo nari nabona kwizera kungana gutya, habe no mu Bisirayeli.

Matayo 8:11

Ndababwira yuko benshi bazaturuka iburasirazuba n'iburengerazuba, bakicarana na Aburahamu na Isaka na Yakobo mu bwami bwo mu ijuru,

Matayo 8:12

ariko abana bo muri burya bwami bazirukanirwa mu mwijima hanze, ari ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.”

Matayo 8:13

Yesu abwira uwo mutware ati “Nuko genda bikubere nk'uko wizeye.” Umugaragu we akira uwo mwanya.

Matayo 8:14

Yesu ajya mu nzu ya Petero, abona nyirabukwe aryamye arwaye ubuganga,

Matayo 8:15

amukora ku kuboko ubuganga bumuvamo, arabyuka aramugaburira.

Matayo 8:16

Nimugoroba bamuzanira abantu benshi batewe n'abadayimoni, yirukanisha abadayimoni itegeko gusa, akiza abari barwaye bose,

Matayo 8:17

kugira ngo ibyavuzwe n'umuhanuzi Yesaya bisohore ngo “Ubwe ni we watwaraga ubumuga bwacu, akikorera n'indwara zacu.”

Matayo 8:18

Kandi Yesu abonye abantu benshi bamugose, ategeka ko bambuka bakajya hakurya.

Matayo 8:19

Umwe mu banditsi araza aramubwira ati “Mwigisha, ndagukurikira aho ujya hose.”

Matayo 8:20

Yesu aramubwira ati “Ingunzu zifite imyobo n'ibiguruka mu kirere bifite ibyari, ariko Umwana w'umuntu ntafite aho kurambika umusaya.”

Matayo 8:21

Undi wo mu bigishwa be aramubwira ati “Databuja, banza undeke ngende mpambe data.”

Matayo 8:22

Yesu arambwira ati “Nkurikira, reka abapfuye bihambire abapfuye babo.”

Matayo 8:23

Yikira mu bwato, abigishwa be bajyana na we.

Matayo 8:24

Umuyaga uba mwinshi mu nyanja, ubwato bwabo burengerwa n'umuraba wisuka muri bwo, ariko we yari asinziriye.

Matayo 8:25

Baraza baramukangura bati “Databuja, dukize turapfuye.”

Matayo 8:26

Arababaza ati “Ni iki kibateye ubwoba, mwa bafite kwizera guke mwe?” Maze arabyuka acyaha umuyaga n'inyanja, biratuza rwose.

Matayo 8:27

Abantu baratangara bati “Uyu ni muntu ki? Umuyaga n'inyanja na byo biramwumvira!”

Matayo 8:28

Amaze gufata hakurya mu gihugu cy'Abagadareni, ahura n'abantu babiri batewe n'abadayimoni bava mu mva, bari abasazi cyane bituma ari nta watinyuka kunyura muri iyo nzira.

Matayo 8:29

Barataka cyane bati “Duhuriye he, Mwana w'Imana? Mbese uje hano kutwica urupfu n'agashinyaguro, igihe cyacu kitaragera?”

Matayo 8:30

Hirya yabo hari umugana w'ingurube nyinshi zirisha.

Matayo 8:31

Abadayimoni bazibonye baramwinginga bati “Nutwirukana utwohereze muri uriya mugana w'ingurube.”

Matayo 8:32

Arabasubiza ati “Nimugende.” Babavamo baragenda, bajya muri izo ngurube. Umugana wose wirukira ku gacuri, zisuka mu nyanja zipfira mu mazi.

Matayo 8:33

Abungeri bazo barahunga, binjiye mu mudugudu bavuga ibyo babonye byose, n'iby'abari batewe n'abadayimoni.

Matayo 8:34

Abo muri uwo mudugudu bose bajya gusanganira Yesu, bamubonye baramwinginga ngo ave mu gihugu cyabo.