Mariko 13

37 verses

Mariko 13:1

Avuye mu rusengero umwe mu bigishwa be aramubwira ati “Mbega amabuye! Mbega imyubakire! Mbese aho Mwigisha, urirebera?”

Mariko 13:2

Yesu aramubaza ati “Urareba iyi myubakire minini? Ntihazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.”

Mariko 13:3

Yicaye ku musozi wa Elayono yerekeye urusengero, Petero na Yakobo na Yohana na Andereya bamubaza biherereye bati

Mariko 13:4

“Tubwire, ibyo bizabaho ryari, n'ikimenyetso kigaragaza ko igihe bizasohoreramo cyegereje ni ikihe?”

Mariko 13:5

Yesu atangira kubabwira ati “Mwirinde hatagira umuntu ubayobya,

Mariko 13:6

kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo’, bakayobya benshi.

Mariko 13:7

Nuko nimwumva intambara n'impuha z'intambara ntimuzahagarike imitima, kuko ibyo bitazabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza.

Mariko 13:8

Ishyanga rizatera irindi shyanga, n'ubwami buzatera ubundi bwami. Hamwe na hamwe hazaba ibishyitsi, hazaba n'inzara. Ibyo bizaba ari itangiriro ryo kuramukwa.

Mariko 13:9

“Ariko mwirinde kuko bazabagambanira mu nkiko, muzakubitirwa mu masinagogi kandi muzahagarara imbere y'abategeka n'abami babampora, ngo mubabere ubuhamya.

Mariko 13:10

Ubutumwa bwiza bukwiriye kubanza kumara kwamamazwa mu mahanga yose.

Mariko 13:11

Nibabajyana mu manza ntimuzahagarike imitima y'ibyo muzavuga, ahubwo ibyo muzabwirwa muri icyo gihe muzabe ari byo muvuga, kuko atari mwe muzaba muvuga, ahubwo ari Umwuka Wera.

Mariko 13:12

Umuvandimwe azagambanira mwene se ngo yicwe, na se w'umwana azamugambanira, abana bazagomera ababyeyi babicishe.

Mariko 13:13

Kandi muzangwa na bose babahora izina ryanjye, ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa.

Mariko 13:14

“Ariko nimubona ikizira kirimbura kigeze aho kidakwiriye, (usoma abyitondere), icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi,

Mariko 13:15

n'uzaba ari hejuru y'inzu ye kuzamanuka, ngo yinjire mu nzu ye ngo agire icyo akuramo,

Mariko 13:16

n'uzaba ari mu murima ye kuzasubira imuhira ngo azane umwenda we.

Mariko 13:17

“Abazaba batwite n'abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano!

Mariko 13:18

Nuko musenge kugira ngo bitazabaho mu mezi y'imbeho,

Mariko 13:19

kuko muri iyo minsi hazabaho umubabaro mwinshi utigeze kubaho, uhereye mu itangiriro ubwo Imana yaremaga ukageza none, kandi ntuzongera kubaho.

Mariko 13:20

Iyaba Umwami Imana itagabanyije iyo minsi, ntihajyaga kuzarokoka umuntu n'umwe, ariko ku bw'intore yatoranyije yayigabanyijeho.

Mariko 13:21

“Icyo gihe umuntu nababwira ati ‘Dore Kristo ari hano’, cyangwa ati ‘Dore ari hariya’ ntimuzabyemere,

Mariko 13:22

kuko hazaduka abiyita Kristo n'abahanuzi b'ibinyoma bakora ibimenyetso n'ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n'intore niba bishoboka.

Mariko 13:23

Ariko mwebwe mwirinde, dore mbibabwiye byose bitaraba.

Mariko 13:24

“Ariko muri iyo minsi, hanyuma y'uwo mubabaro, izuba rizijima n'ukwezi ntikuzava umwezi wako,

Mariko 13:25

n'inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru, n'imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.

Mariko 13:26

Ubwo ni bwo bazabona Umwana w'umuntu aje ku bicu, afite ubushobozi bwinshi n'ubwiza.

Mariko 13:27

Azatuma abamarayika, ateranye intore ze mu birere bine, uhereye ku mpera y'isi ukageza ku mpera y'ijuru.

Mariko 13:28

“Nuko rero murebere ku mutini, ni wo cyitegererezo, ishami ryawo iyo ritoshye ibibabi bikamera, mumenya yuko igihe cy'impeshyi kiri bugufi.

Mariko 13:29

Nuko namwe nimubona ibyo bisohoye, muzamenya yuko ari hafi ndetse ko ageze ku rugi.

Mariko 13:30

Ndababwira ukuri yuko ab'ubu bwoko batazashiraho, kugeza aho ibyo byose bizasohorera.

Mariko 13:31

Ijuru n'isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato.

Mariko 13:32

“Ariko uwo munsi cyangwa icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana w'Imana, keretse Data.

Mariko 13:33

Mujye mwirinda, mube maso musenge, kuko mutazi igihe ibyo bizasohoreramo.

Mariko 13:34

Ni nk'umuntu wasize urugo rwe ajya mu kindi gihugu, aha abagaragu be ubutware, umuntu wese ahabwa umurimo we, ategeka umukumirizi kuba maso.

Mariko 13:35

Nuko namwe mube maso kuko mutazi igihe nyir'urugo azaziramo, niba ari nimugoroba cyangwa mu gicuku, cyangwa mu nkoko cyangwa umuseke utambitse,

Mariko 13:36

atazabatungura agasanga musinziriye.

Mariko 13:37

Icyo mbabwiye ndakibwira bose nti ‘Mube maso.’ ”