Mariko 14

72 verses

Mariko 14:1

Hari hasigaye iminsi ibiri hakabaho iminsi mikuru ya Pasika, ari yo bariramo imitsima idasembuwe. Abatambyi bakuru n'abanditsi bashaka uburyo bwo koshyoshya Yesu, ngo babone uko bamufata bamwice,

Mariko 14:2

ariko baravuga bati “Twe kumufata mu minsi mikuru, bidatera abantu imidugararo.”

Mariko 14:3

Ubwo Yesu yari i Betaniya mu nzu ya Simoni umubembe yicaye arya, haza umukobwa ufite umukōndo w'amavuta meza y'igiciro cyinshi cyane, ameze nk'amadahano y'agati kitwa narada, nuko amena umukōndo amavuta ayamusuka ku mutwe.

Mariko 14:4

Bamwe muri bo bararakara bati “Aya mavuta apfushirijwe iki ubusa,

Mariko 14:5

ko yajyaga kugurwa idenariyo zisaga magana atatu zigahabwa abakene?” Baramwivovotera.

Mariko 14:6

Ariko Yesu arababwira ati “Nimumureke! Muramuterera iki agahinda ko angiriye neza cyane?

Mariko 14:7

Abakene bo muba muri kumwe na bo iteka, kandi aho mwashakira mwabagirira neza, ariko jyeweho ntituzahorana iteka.

Mariko 14:8

Akoze uko ashoboye, abanje kunsīga amavuta ku mubiri, kuwutunganiriza guhambwa.

Mariko 14:9

Ndababwira ukuri yuko aho ubutumwa bwiza buzigishirizwa hose mu isi yose, icyo uyu mugore ankoreye kizavugirwa kugira ngo bamwibuke.”

Mariko 14:10

Nuko Yuda Isikariyota wari umwe muri abo cumi na babiri, asanga abatambyi bakuru ngo abamugambanireho.

Mariko 14:11

Babyumvise baranezerwa, basezerana kumuha ifeza. Ashaka uburyo yamubagenzereza.

Mariko 14:12

Nuko ku munsi wa mbere w'iyo minsi y'imitsima idasembuwe, ari wo babagiraho umwana w'intama wa Pasika, abigishwa be baramubaza bati “Urashaka ko tujya he ngo tugutunganirize ibya Pasika ngo ubirye?”

Mariko 14:13

Atuma babiri mu bigishwa be arababwira ati “Mujye mu murwa, umugabo muri buhure wikoreye ikibindi cy'amazi mumukurikire.

Mariko 14:14

Aho ari bwinjire mubwire nyir'urugo muti ‘Umwigisha arababaza ngo: Icumbi rye riri hehe, aho ari busangirire ibya Pasika n'abigishwa be?’

Mariko 14:15

Nuko ari bubereke icyumba cyo hejuru gishashwemo giteguwe, abe ari mo mudutunganiriza.”

Mariko 14:16

Abigishwa baragenda bajya mu murwa, babisanga uko yabibabwiye, batunganya ibya Pasika.

Mariko 14:17

Bugorobye azana n'abo cumi na babiri.

Mariko 14:18

Bicaye barya, Yesu arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko umwe muri mwe, uwo dusangira ari bungambanire.”

Mariko 14:19

Batangira kubabara bamubaza umwe umwe bati “Ni jye?”

Mariko 14:20

Arabasubiza ati “Umwe muri mwebwe cumi na babiri, uwo duhuriza amaboko ku mbehe, ni we uwo.

Mariko 14:21

Umwana w'umuntu aragenda nk'uko byanditswe kuri we, ariko uwo muntu ugambanira Umwana w'umuntu azabona ishyano! Ibyajyaga kumubera byiza ni uko aba atavutse.”

Mariko 14:22

Bakirya yenda umutsima, amaze kuwushimira arawumanyagura, arawubaha arababwira ati “Nimwakire, uyu ni umubiri wanjye.”

Mariko 14:23

Yenda igikombe, amaze kugishimira arakibaha banywera ho bose.

Mariko 14:24

Arababwira ati “Aya ni amaraso yanjye y'isezerano rishya, ava ku bwa benshi.

Mariko 14:25

Ndababwira ukuri yuko ntazongera kunywa ku mbuto z'imizabibu, kugeza umunsi nzasangirira namwe vino nshya mu bwami bw'Imana.”

Mariko 14:26

Bamaze kuririmba barasohoka, bajya ku musozi wa Elayono.

Mariko 14:27

Maze Yesu arabwira ati “Mwese muri bugushwe, kuko byanditswe ngo ‘Nzakubita umwungeri, intama zisandare.’

Mariko 14:28

Ariko nimara kuzurwa, nzababanziriza kujya i Galilaya.”

Mariko 14:29

Ariko Petero aramubwira ati “Naho bose bari buhemuke, ariko jye sindi buhemuke.”

Mariko 14:30

Yesu aramubwira ati “Ndakubwira ukuri yuko muri iri joro rya none, inkoko itarabika kabiri, wowe ubwawe uri bunyihakane gatatu.”

Mariko 14:31

Ariko we arirenga arahamya ati “N'aho byatuma mpfana nawe, sindi bukwihakane na hato.” Nuko bose bavuga batyo.

Mariko 14:32

Bagera ahitwa i Getsemani, maze abwira abigishwa be, ati “Nimube mwicaye hano mbanze nsenge.”

Mariko 14:33

Ajyana Petero na Yakobo na Yohana, atangira kumirwa no guhagarika umutima cyane.

Mariko 14:34

Arababwira ati “Umutima wanjye ufite agahinda kenshi kenda kunyica, mugume hano mube maso.”

Mariko 14:35

Yigira imbere ho hato, yubama hasi, arasenga ngo niba bishoboka icyo gihe kimurenge.

Mariko 14:36

Ati “Aba, Data, byose biragushobokera, undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko jyeweho nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.”

Mariko 14:37

Araza asanga basinziriye, abaza Petero ati “Simoni, urasinziriye? Harya ntubashije kuba maso n'isaha imwe?

Mariko 14:38

Mube maso musenge, mutajya mu moshya. Umutima ni wo ukunze, ariko umubiri ufite intege nke.”

Mariko 14:39

Yongera kugenda arasenga, avuga amagambo amwe n'aya mbere.

Mariko 14:40

Yongera kugaruka asanga basinziriye kuko amaso yabo aremereye, ntibamenya icyo bamusubiza.

Mariko 14:41

Agaruka ubwa gatatu arababwira ati “Noneho nimusinzire muruhuke. Birarangiye. Igihe kirasohoye, dore Umwana w'umuntu agambaniwe mu maboko y'abanyabyaha.

Mariko 14:42

Nimubyuke tugende, dore ungenza ari hafi.”

Mariko 14:43

Akibivuga, Yuda umwe muri abo cumi na babiri azana n'igitero gifite inkota n'inshyimbo, giturutse ku batambyi bakuru n'abanditsi n'abakuru.

Mariko 14:44

Ariko umugambanira yari yabahaye ikimenyetso ati “Uwo ndi busome, ni we uwo. Mumufate, mumujyane mumukomeje.”

Mariko 14:45

Nuko asohoye, uwo mwanya aramwegera aramubwira ati “Mwigisha”, aramusomagura.

Mariko 14:46

Baramusumira, baramufata.

Mariko 14:47

Maze umwe mu bahagaze aho akura inkota, ayikubita umugaragu w'umutambyi mukuru amuca ugutwi.

Mariko 14:48

Yesu arababaza ati “Harya muhurujwe no kumfata nk'uko muzira umwambuzi, mufite inkota n'inshyimbo?

Mariko 14:49

Iminsi yose nahoranaga namwe mu rusengero nigisha ko mutamfashe? Ariko ibi bibereyeho kugira ngo ibyanditswe bisohore.”

Mariko 14:50

Maze abe bose baramuhāna barahunga.

Mariko 14:51

Nuko umusore umwe amukurikira yifubitse umwenda w'igitare, baramufata

Mariko 14:52

basigarana umwenda we, ahunga yambaye ubusa.

Mariko 14:53

Bajyana Yesu ku mutambyi mukuru, nuko abatambyi bakuru bose n'abakuru n'abanditsi bamuteraniraho.

Mariko 14:54

Petero amukurikira arenga ahinguka, agera no mu rugo rw'umutambyi mukuru, yicarana n'abagaragu yota umuriro.

Mariko 14:55

Nuko abatambyi bakuru n'abanyarukiko bose bashaka Yesu ho ibirego ngo babone uko bamwica, barabibura.

Mariko 14:56

Nubwo abamubeshyeraga bari benshi, amagambo yabo ntiyari ahuye.

Mariko 14:57

Bamwe barahaguruka baramubeshyera bati

Mariko 14:58

“Twumvise avuga ati ‘Nzasenya uru rusengero rwubatswe n'intoki, nubake urundi mu minsi itatu rutubatswe n'intoki.’ ”

Mariko 14:59

Nyamara n'ayo magambo yabo ntiyari ahuye.

Mariko 14:60

Umutambyi mukuru arahaguruka ahagarara hagati, abaza Yesu ati “Mbese ntiwiregura na hato? Ntiwumvise ibyo aba bakureze?”

Mariko 14:61

Aricecekera ntiyagira icyo amusubiza. Umutambyi mukuru yongera kumubaza ati “Mbese ni wowe Kristo koko, Umwana w'Imana idahinyuka?”

Mariko 14:62

Yesu aramusubiza ati “Ndi we, kandi muzabona Umwana w'umuntu yicaye iburyo bw'ubushobozi bw'Imana aje ku bicu byo mu ijuru.”

Mariko 14:63

Umutambyi mukuru abyumvise atyo ashishimura imyenda ye ati “Turacyashakira iki abagabo?

Mariko 14:64

Dore noneho mwiyumviye kwigereranya kwe. Muratekereza iki?” Bose bamucira urubanza, ngo akwiriye kwicwa.

Mariko 14:65

Bamwe baherako bamucira amacandwe, bamupfuka mu maso, bamukubita ibipfunsi bati “Hanura.” N'abagaragu bamukubita inshyi.

Mariko 14:66

Ubwo Petero yari akiri hanze mu rugo haza umwe mu baja b'umutambyi mukuru,

Mariko 14:67

abonye Petero yota umuriro, aramwitegereza aramubwira ati “Nawe wari kumwe na Yesu w'i Nazareti.”

Mariko 14:68

Na we arabihakana ati “Ibyo uvuze sinzi ibyo ari byo, kandi simbimenye”, maze arasohoka. Ageze mu bikingi by'amarembo inkoko irabika.

Mariko 14:69

Umuja amubonye aherako yongera kubwira abahagaze aho ati “Uyu ni uwo muri bo.”

Mariko 14:70

Na we yongera kubihakana. Hashize umwanya muto, abahagaze aho bongera kubwira Petero bati “Uri uwo muri bo rwose kuko uri Umunyagalilaya.”

Mariko 14:71

Na we atangira kwivuma no kurahira ati “Sinzi uwo muntu muvuga uwo ari we.”

Mariko 14:72

Muri ako kanya inkoko ibika ubwa kabiri. Petero yibuka ijambo Yesu yari yamubwiye ati “Inkoko itarabika kabiri, uri bunyihakane gatatu.” Ariyumvīra, agira agahinda kenshi ararira.