Imigani 10

32 verses

Imigani 10:1

Imigani ya Salomo. Umwana w'umunyabwenge anezeza se, Ariko umwana upfapfana ababaza nyina.

Imigani 10:2

Ubutunzi bubi nta cyo bumara, Ariko gukiranuka kudukiza urupfu.

Imigani 10:3

Uwiteka ntazemera ko umukiranutsi yicwa n'inzara, Ariko ahakanira abanyabyaha ibyo bararikira.

Imigani 10:4

Ukoresha ukuboko kudeha azakena, Ariko ukuboko k'umunyamwete gutera ubukire.

Imigani 10:5

Usarura mu cyi ni umwana ufite ubwenge, Ariko uryamīra mu isarura ni umwana ukoza isoni.

Imigani 10:6

Amahirwe ari ku mutwe w'umukiranutsi, Ariko urugomo rutwikira akanwa k'abakiranirwa.

Imigani 10:7

Kwibuka umukiranutsi kuzana umugisha, Ariko izina ry'umunyabyaha ryo rizabora.

Imigani 10:8

Umunyabwenge mu mutima yemera amategeko, Ariko umupfu w'umunyamagambo azagwa.

Imigani 10:9

Ugenda atunganye aba agenda akomeye, Ariko uyobya inzira ze azamenyekana.

Imigani 10:10

Uwicanirana amaso atera umubabaro, Kandi umupfu w'umunyamagambo azagwa.

Imigani 10:11

Akanwa k'umukiranutsi ni isōko y'ubugingo, Ariko urugomo rupfuka umunwa w'abanyabyaha.

Imigani 10:12

Urwangano rubyutsa intonganya: Ariko urukundo rutwikira ibicumuro byose.

Imigani 10:13

Ku munwa w'ujijutse haboneka ubwenge, Ariko ibitugu by'udafite umutima bihanishwa inkoni.

Imigani 10:14

Abanyabwenge bikoranyiriza kumenya, Ariko akanwa k'umupfapfa ni akaga karimbura vuba.

Imigani 10:15

Ubutunzi bw'umukire bumubera umudugudu ukomeye, Ibitsemba abatindi ni ubukene bwabo.

Imigani 10:16

Umurimo w'umukiranutsi werekeye ku bugingo, Inyungu z'umunyabyaha zerekeye ku byaha.

Imigani 10:17

Uwitondera ibihugūzwa ari mu nzira y'ubugingo, Ariko uwanga gucyahwa arayoba.

Imigani 10:18

Uhisha urwango ni umunyamunwa uryarya, Kandi ubeshyera undi aba ari umupfu.

Imigani 10:19

Amagambo menshi ntaburamo ibicumuro, Uwirinda mu byo avuga ni umunyabwenge.

Imigani 10:20

Ururimi rw'umukiranutsi ni ifeza y'indobanure, Umutima w'inkozi y'ibibi ni uw'umumaro muke.

Imigani 10:21

Umunwa w'umukiranutsi ugaburira benshi, Ariko abapfapfa bapfa bazize kubura ubwenge.

Imigani 10:22

Umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire, Kandi nta mubabaro yongeraho.

Imigani 10:23

Gukora ibibi umupfapfa abyita ibikino, Ariko umuhanga yishimira ubwenge.

Imigani 10:24

Icyo umunyabyaha atinya ni cyo kizamugeraho, Ariko icyo umukiranutsi yifuza azagihabwa.

Imigani 10:25

Nk'uko serwakira ihita ni ko umunyabyaha ahera, Ariko umukiranutsi ni urufatiro ruhoraho iteka.

Imigani 10:26

Nk'uko umushari wa vino usharirira akanwa, Kandi nk'uko umwotsi ubabaza amaso, Ni ko umunyabute amerera abamutuma.

Imigani 10:27

Kūbaha Uwiteka gutera kurama, Ariko imyaka y'umunyabyaha izatuba.

Imigani 10:28

Kwiringira k'umukiranutsi ni umunezero, Ariko icyo umunyabyaha yifuza kizahera.

Imigani 10:29

Uburyo bw'Uwiteka bubera abatunganye igihome, Ariko ku nkozi z'ibibi ni ukurimbuka.

Imigani 10:30

Ntabwo umukiranutsi azanyeganyezwa, Ariko abanyabyaha ntibazaba mu isi.

Imigani 10:31

Akanwa k'umukiranutsi kavamo ubwenge, Ariko ururimi rugoreka ruzacibwa.

Imigani 10:32

Umunwa w'umukiranutsi uzi ibishimwa, Ariko akanwa k'umunyabyaha kavuga iby'ubugoryi.