Imigani 9

18 verses

Imigani 9:1

Bwenge yubatse inzu ye, Yabaje inkingi zayo ndwi,

Imigani 9:2

Abaga amatungo ye, Akangaza vino ye, Aringaniza n'ameza ye.

Imigani 9:3

Maze atuma abaja be, Arangurura ijwi ari aharengeye hose ho mu murwa,

Imigani 9:4

Ati “Umuswa wese nagaruke hano.” Abwira utagira umutima ati

Imigani 9:5

“Ngwino urye ku mutsima wanjye, Kandi unywe kuri vino nakangaje.

Imigani 9:6

Mureke ubupfapfa mubeho, mwa baswa mwe, Kandi mugendere mu nzira y'ubuhanga.

Imigani 9:7

“Ucyaha umukobanyi aba yikoza isoni, Kandi uhana umunyabyaha aba yihamagariye ibitutsi.

Imigani 9:8

Ntuhane umukobanyi kugira ngo atakwanga, Ariko nuhana umunyabwenge azagukunda.

Imigani 9:9

Bwiriza umunyabwenge kandi azarushaho kugira ubwenge, Igisha umukiranutsi kandi azunguka kumenya.

Imigani 9:10

“Kūbaha Uwiteka ni ishingiro ry'ubwenge, Kandi kumenya Uwera ni ubuhanga.

Imigani 9:11

Ni jye uzakugwiriza iminsi, Nkakungura imyaka yo kubaho kwawe.

Imigani 9:12

Niba uri umunyabwenge, Ubwo bwenge ni wowe ubwigiriye ku bwawe, Kandi nukobana ni wowe biziberaho ubwawe.”

Imigani 9:13

Umugore upfapfana arasakuza, Ni ikirimarima kandi nta cyo amenya,

Imigani 9:14

Yicara mu muryango w'inzu ye, Ari ku ntebe aharengeye ho mu murwa,

Imigani 9:15

Agira ngo ahamagare abahita, Baromboreje mu nzira zabo ati

Imigani 9:16

“Umuswa wese agaruke hano.” Abwira utagira umutima ati

Imigani 9:17

“Amazi yibwe araryoshye, Kandi umutsima urirwa ahihishe uranyura.”

Imigani 9:18

Ariko ntazi ko abapfuye ari ho bari, Kandi abo yararitse bari mu mworero w'ikuzimu.